Ya kipe y'abanyarwanda baba mu Misiri baherutse gukina undi mukino wo kwitegura shampiyona bagiye kujyamo muri uku kwezi kwa kabiri.
Ni muri urwo rwego rero bakinnye n'ikipe ya Madagascar, ikaba ari ikipe ikomeye rwose, ariko baza kuyereka ko abanyarwanda dufite icyo dushaka nko guhesha ishema igihugu cyababyaye hano mu mahanga. Icyo umuntu yavuga ni nk'umukinnyi
Ndayisenga Is'haka, uzwi ku izina rya Sankara, akaba akomeje kwitwara neza, aho muri buri mukino agomba gutsinda igitego. Uwo nawe akaba akomeje guha isura nziza igihugu cye aho ari, kuko ni rutahizamu mwiza.
Ngiyo ikipe ikomeje guhesha ishema urwatubyaye!
Ndetse n'abandi, nyabuneka muryame muzi ko hari ababahagarariye hano mu Misiri kandi bitwara neza muri byose ubwo rero twabashije gutsinda ibitego 3-1 intsinzi ikaba ikomeje gutaha mu banyarwanda, kandi n'andi makipe yose ubu akaba yatangiye kugira ubwoba, nk'uko birimo kuvugwa!
Ni ayo makuru rero twari tubafitiye. Gusa tuzagenda tubagezaho amakuru yacu hano nuburyo twitwara muri rusange.
NIYONKURU Issa, Egypt