Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Basket BallFootballVolley BallBoxingRUGBYTENNISUTUNTU N'UTUNDIKarateWorld Cup 2010

Ibaruwa y 'impuruza Kauti Hamad Ndikumana yandikiye abakunzi ba ruhago, by 'umwihariko ikipe y 'Amavubi


posted on Oct , 14 2010 at 08H 48min 27 sec viewed 7578 times



Banyarwanda mukunda igihugu n'ikipe yacu,igihe cyari kigeze cyo guhagurukira abashaka kutwicira no gusubiza umupira wacu inyuma ngo barimo kubaka ikipe y'abana babamenyereze amarushanwa. Mushobora kumbwira abo bana abo aribo? niba mushaka ukuri n'uko tutagira abana mu myaka ariko tukagira abana mu gukina umupira kuko bikinira nta ambition bagira. Bagaragara ko arabakinnyi beza iyo babifashijwemo n'abaprofesiyoneri babishoboye iyo badahari biragaragara ko hari ikintu kibuze.

Imyaka cyangwa imikino abakinyi nka BAKAME,MAMBO,KAPET,MIGI,HARUNA,NGABO bafite ntabwo umuntu yatinyuka ngo abite abana. Kandi niyo ushatse kuzamura abana ntabwo wabazamurira icyarimwe bose ngo ubishobore kuko nabatangiye umupira w'amaguru byarabananiye, niyo mpanvu usanga bahamagara abakinnyi bamaze igihe cyangwa bafite imyaka myinshyi mu ikipe kugira ngo bafashe abakiri bato cyangwa bataramenyera amarushanwa y'ibihugu.

Reka ngire icyo mbibariza,ubu iyo tuza kuba dufite,OLIVIER,MULISA,ABEDI,MAFISANGO,LUTULA iyo ikipe yari kudutsinda? (hano yashakaga kuvuga Benin) Mumbarize umutoza (Tetteh) niba koko mu gihe yatozaga muri Ghana yigeze gusiga ikipe hasigaye ibyumweru bibiri ngo agiye kureba abakinyi i Burayi kandi akabarebera mu myitozo, nayo niba yarabonye igihe cyo kuyireba!? ariko ibyo abikora kuko yageze mu bayobozi batazi iby'umupira baba bavuga ngo "tuzaha umutoza ibyo akaneye byose". Aho kugirango bamuhe abakinnyi ngo bamuhaye isafari na frais de mission ngo agiye kureba abakinnyi mumyitozo kandi ikipe iri kwitegura umukino ukomeye. Kuva natangira gukina umupira w'amaguru ni ubwa mbere numvise ibintu nk'ibi.

Mumumbarize (umutoza w'Amavubi Tetteh) ko mu gihe yatwaraga igikombe cyabatarengeje imyaka 20 niba abenshi mu bakinnyi barakinaga i Burayi cyangwa muri Ghana? jye icyo nzi n'uko abenshi bakinaga hanze y'iki gihugu, sinunva rero ukuntu ashobora kuza mu Rwanda ngo arashaka kubaka ikipe y'abana bakina mu Rwanda kandi atarigeze abikora muri Ghana aho championnat yabo iruta iyo mu Rwanda!

Mumenye ko junior na senior bitandukanye cyane, ndibaza ko yabikoze kuko azi ko ntabushobozi afite bwo kugira icyo yahindura mu Mavubi bigatuma akurikira ibyo baba bamubwiye kugira ngo iyo atsinzwe avuge ko ari gutegura abana kandi muby'ukuri nta bana barimo.

Ibyo byose biterwa n'abayobozi b'umupira batigeze bakina. Mumbwire ukuntu federation yashyiraho manager ngo abashakire abakinnyi? bivuze ko bo batazi gushakisha abakinnyi babo aho bari, byerekana ubuswa bwabo.

Ferwafa babonye ko batangiye gukurikirwa ku mafaranga yabuze bahitamo gushakisha ukuntu bahagarika guhamagara abakinyi bakina hanze ngo barabahenda, bivuze ko bazijustifia ko ayo mafaranga yatakariye mubakinnyi bakina hanze ariko ukuri ari uko abo bakinnyi bazi amafuti yabo! Mumbwire ukuntu umuyobozi muzima ushaka kubaka yahagarara imbere y’abantu ngo abakinnyi bo hanze baraduhenda, ariko akishyurira umutoza itike yo kujya kureba abakinnyi bakina hanze.

Banyarwanda mwese aho muri mbasabye kubitekerezaho, uwo bajyanye n'umutoza mwese muzi yajyaga mutubare mu Bubirigi abwira abantu ngo zirya mbwa KATAUTI na OLIVIER turashaka kuzereka ko badahari ikipe yakomeza gukomera, koko muri kubitwereka! Nziko yahavuye ataganiriye ikintu na kimwe n’uwo bita ko bashinze kubashakira abakinnyi kubera kwirirwa mu nzoga, ntabwo ndi umusazi ndikubabwira ibyo nzi.

Ayo mafaranga bishuye ayo matike na za hoteli na frais de mission yari kuzana abakinnyi bari kugira icyo bamariye ikipe n'igihugu, ikibabaje ni uko hari abanyamakuru bahabwa amafaranga na bamwe mubayobozi ba Ferwafa ngo batavugisha ukuri cyangwa se ngo babahe urugendo iyo ikipe igiye gukinira hanze, dore ko banababujije kugeza ku banyarwanda amakuru y’abakinnyi bakina hanze ukuntu baba bitwaye buri cyumweru, bari bamaze iminsi bavuga iminota abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze uko bitwaye ariko kuva igihe Abanyarwanda batangiye gusaba abo bakinnyi bahise babihagarika.

Mbaye ndetse kuvuga amazina yabo banyamakuru ariko nabo nibakomeza gukorera inzoga nzabashyira ahagaragara , kandi bamenye ko ibyo bavuga byose nta kintu byahindura mu buzima cyangwa mu kazi kanjye, ariko sinakwemera abantu bashaka gusenya ikipe yatumye ngera aho ndi nkanabona ibyo mfite.

Ikibabaje cyane muri byose ni uko dufite ibikenewe byose kugira tugere mu rwego rwo hejuru ariko tukabura abatuyobora mu mupira babizi, mbabajwe n’amafranga MUZEHE ( Paul Kagame ) atanga mugushyigikira no guteza n'igihugu imbere mu mupira w'amaguru ariko abandi bakayakoresha muri gahunda zabo bwite, gusa bamenye ko umunsi w’izina bazayabazwa kuko ari icyuya cy'Abanyarwanda.

Banyarwanda mukunda ikipe n'igihugu mbasabye gukomeza mushigikire Amavubi kuko nziko iyo ntambara muzayitsinda, naho Ferwajules muyihorere kuko yo ni nk'igihugu gifite umugaba w'ingabo utarigeze urwana intambara, igihugu cyagira intambara ntamenye icyo afasha abo ayoboye.

Eric uvuga ko hari abakinnyi bashaje kandi ari we mukinnyi wa mbere mu Rwanda wahagaritse gukinira ikipe y'igihugu afite imyaka hafi ya 35, ariko kubera gutinya ko abaprofesiyoneri batashobora kwemera ko abakoresha ibidashobotse, ahitamo kuzana amatiku mu mupira w’ikipe y’Igihugu Amavubi. U Rwanda ni cyo gihugu cyonyeni kikigura imyenda yo gukinisha, abatumwe kuyigura kugira babone uko biba, bigatuma abakinnyi bambara imyenda yo gukinisha ukagira ngo ni amakanzu.

Mugire ibihe byiza.
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Primus national league iratangira kuri iki cyumweru
 
Ibaruwa y 'impuruza kauti hamad ndikumana yandikiye abakunzi ba ruhago, by 'umwihariko ikipe y 'amavubi
 
Commissions esheshatu mu buyobozi bwa rayons sport
 
Amahirwe y 'ikipe y 'amavubi akomeje kugenda ayoyoka
 
Football: intambara y’amagambo yatangiye hagati ya uganda na kenya
 
Imikino yo guhatanira itike ya euro 2012 irakomeje
 
Nta mukinnyi n 'umwe wabigize umwuga uzitabira umukino w’amavubi na benin!
 
Jacob ‘ghost’ mulee arasaba abakinnyi gutahana amanota atati kuri uganda
 
u bufaransa: yahanishijwe guhagarika gukina umupira w 'amaguru imyaka 91 yose!
 
Amavubi akomeje kwitegura bénin
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by jckalisa Posted 11 hr 39 min ago

Muvuge muzageraho muruhe, mute umwanya wanyu. Amatora fa Ferwafa ntabera kuri internet. Ubabaye........ nta wanshyizeho nta nuzankuraho muri mwe

-1
bad good




 
by Unknown Posted 11 hr 44 min ago

arakozze KATAWUTI kuvugisha ukuri!
ubu se JOE yabeshyaga abanyarwanda ngo bari kuzamura abana ninde uyobeewe ko bariya bose bari hejuru ya 28 years. ariko wasobanura gute ko nta mu professionnel n 'umwe ukenewe kdi ushoboye mu mavubi? Katawuti tumuri inyuma

+1
bad good




 
by Unknown Posted 13 hr 19 min ago

ABANTU BARWANYA KATAUTI NJYE SINUMVA IBYO MURIMO ...KALISA JULES AVUYE INAHA NGO AGIYE KUREBA ABABYEYI B 'ABANA ...BAHE !!! MBWIRA GUHA UMUNTU MISSION I BURAYI NGO AGIYE KUREBA ABAKINNYI AKAGERAYO AGASANGA NTABABAHO URUMVA BA KALISA IBYO BABA BARIMO ,......???? NGO MUVUNYI AKINA MURI RENNES JYA KUMUREBA ...MURI RENNES HO NTIBAZI NIYO ABA S 'IL VOUS PLAIT! UJYA KUREBA UMUKINNYI UDAKINA UTAZI NIYO ABA SEUSIZE ABAKINA UBA USHAKA IKI KOKO ???? ??? AMAFARANGA YO KUJYA I BURAYI YAPFUYE UBUSA ....JULES AJYA KUREBA ABANA NABO WASANGA BADAKINA!!!!!

+1
bad good




 
by Unknown Posted 14 hr 8 min ago

Yves,ngo ababazwa nuko abana bajya mukibuga kandi twarenga to kabasaba instinzi kdi tuziko ari abana!ngo,bo ubwabo biyumve ko ari abagabo kandi baba batumwe nimbaga yabanyarwanda kubahagararira,maze urebe ko icyo tubatezeho ngo kiraboneka!

0
bad good




 
by didasin Posted 15 hr 49 min ago

kunenga gusa sibyiza kuko nakatawuti turamugaya nta patiotisime afite
ntabwo umuti arugusuka amagambo kuko nawe akiri capitaine baratsindwaga kandi akatubeshya ko bazira umutoza branco kuki atavugaga ferwafa yaburaga iki? yiyibagije abakinnyi yazanaga babaswa
reb kapeti,siwe wamuzanye ngo numuhanga
natuze tureamiwe amagambo ahubwo afatanye nabandi gushak umuti

dore zimwe muri solution
dutegure amacademi neza,dufashe abakinnyi bato kunona club hanze bongere talent zabo,leta nishakire abana bazi umupira stage muri za academy zizwi,nihakorwe plan yimyaka 5 imurikirwe abanyarwanda igamije kuzamura sport,jo na kazura nibajye mu itangazamakuru basobanure neza politique yo kuzamura abana babanyarwanda ,bagabanye umubare wabanyamahanga muri za club, leta nishyire abayobozi bumva ibyimikino munzego zose bireba bagabanye bariya basaza batumva akamaro kabo

+1
bad good




 
by mutaba2006 Posted 15 hr 24 min ago

Kaututi ibyo avuga sinzi niba ariwe cyangwa arundi ubimwitirirwa usaha kugira abo aharabika(e.g Ferwajules!!!!)inzoga frais de mission,imbwa... ese byava mukanmwa ka ex captain wa Mavubu kwelii!!
Gusa hari ingingo zimwe twemeranyaho:
1. Federation ikenewe kuyoborwa na ba professionnels ba Football atati aba mateurs nkabarihop ubu cyangwa ibikoresho byabo.
2.Aba kinnyi bakera bamavubi bakoze courses z 'ubutoza bakenewe kwitabazwa niba bahari bagafasha abatoza nka Teteh
3.Urwanda rukwiye kureka kubeshya imyaka y 'abakinnyi barwo hagahamagarwa abanyarwanda koko bashoboye
4. Soccer ntikinirwa mukabari,pubs,cyangwa mu salons zabantu ni kubiuga niho n 'umusaruro tuba tuwiteze
5Hakenewe ivugurura rikomeye muri FERWAFA amazi atararenga inkombe kuko ikomeje kutubabaza

+1
bad good




 
by ngabo Posted 16 hr 59 min ago

Ni agahuma munwa birarenze

0
bad good




 
by rukkevin Posted 16 hr 11 min ago

Benin, itsinde amavubi kuri stade, amahoro, imbere ya Muzehe? SHAME ON U JULES KALISA, SHAME ON U KAZURA, SHAME ON U UMUTOZA

+1
bad good




 
by paxworld1 Posted 17 hr 4 min ago

Ariko se mwagiye mureka amatiku! wowe KATAUTI ndakuzi neza usibye gukina wize amashuri angahe ngo ube wakora analyse y 'iby 'umupira usibye gukina. Harya ngo nuko uri i Burayi n 'ibyaho turabizi kubera ko twahabaye nuko kugeza ubu ari wowe nabo wavugaga umupira warabananiye turabizi, reka abana b 'u Rwanda nabo babone ayo mahirwe bazanazamuke kuko nawe ariho watangiriye ubifashijwemo na RIBAKARE alias NDINDI.

0
bad good




 
by hendersonoo4 Posted 18 hr 42 min ago

abayobozi nibareke kutujijisha batubwire ikibazo bafitanye n 'abaproffetionals.nahubundi turimo guseba.nibareke krushya President wacu nicyo abandi bashinzwe kumwunganira bamaze atari ibyo baba bahembwa ayubusa,nibyiza ko abanyarwanda duharanira inyungu zacu twese tukamagana abashaka kurya umutungo w 'abanyarwanda.dukeneye aba pro

0
bad good




 
by Unknown Posted 18 hr 50 min ago

Gutsindwa na Benin iwacu 3-0 ni agahomamunwa, Tetteh, Kalisa, Eric should all resign..nta soni zirenze izo mugihe nta kipe nimwe yo muri East africa yatsindiwe iwayo ibirenze 1. Nimushake abakinnyi hanze izo mpinja zijye konka..cg bazijyane Iwawa kwiga umuco, professionalism nka bimwe Robert Guei yigeze akora..Bravo Katauti.

0
bad good




 
by hagenimanam Posted 19 hr 52 min ago

Komereza aho Rwose Mwana w 'Umunyarwanda turagushyigikiye! naho FERWAFA yo rwose imaze kuduca kuri stade! Mana tabara Amavubi

0
bad good




 
by tgirberto Posted 19 hr 8 min ago

ewana rwose amavubi aratubabaje cyaneeeeee
noneho JOPE ibyo yavugiye kuri TVR hamwe na BUTOYI narumiwe cyaneee
tujye tunega tubivuge ,dushime tubivuge ,uziko babuze icyo bavuga mukiganiro ngo basobanure ibibazo nukuntu ikipe yamera neza.
nimba barimo kubaka abana babibwire abanyarwanda bose ,tumenyeko nat kipe itsinda tugira ,twakire gutsindwa ,tubyishimire!!!!ariko rwose uko ikipe AMAVUBI BASKETBALL U18 barimo kwuzamura abana?ntabwo wahita usenya direct ikipe ngo urimo gucreant iyindi ahubwo ntumva wagenda wongeramo abakuze wenda bakaba bake .
ARIKO BAREBE AHANTU HARI IKIBAZO

IMYINDAGADURO KWISHIMA POUR AMAVUBI twabibuze

kiyovu sport ngwino utwereke umupira OYEEEEEEEEEEE

0
bad good




 
by hakeneweingamba Posted 20 hr 53 min ago

Birababaje kweli kubona umuntu yigira igikoko mu mupira w 'amaguru (Jules Kalisa) akica byose 10 000 000 z 'abanyarwanda turebera. Ingaruka z 'ibyo akora zishobora kuzadukurikirana imyaka itari mike. Kwegura ubwabyo ntibihagije kuko yanyereje menshi (vacances in USA, Amazu muri Kigali etc...) ahembwa 400 000.Akwiye kujyanwa mu nkiko kugirango bibere abandi urugero. Ni umwanda birababaje cyane. Birasiga ibara igihugu cyacu. Abafite icyo mwabikoraho mudukize uyu mugabo n 'abambari be badakunda igihugu na gato. nako ngo ntakoreka kandi ngo yamaze kw 'installa muri USA, azahita acaho. Mutangire iyo mbwa (simututse nishyuye ibyo yatutse abakinnyi baduhesheje ishema bajya muri CAN 2004). Murakoze

0
bad good




 
by kab_sakim Posted 20 hr 55 min ago

njyewe icyo mbona nibahindure strategie, urabonako dusigaje match enye nukuvuga ko ari amanota 12, noneho match y 'urwanda n 'uburundi bahamagare katauti, olivier, lutula, sadou, abed makasi, aniweta na mulisa kuko jules nawe arabizi ntiyirangagize ko abo bahari ntibyagira image imwe nkiyo twabonye samedi passe,
ibyo ari byo byose katauti yanditse iyi baruwa kuko ababaye iyo aza kuba atababaye yari kwiryamira aho ari agakomeza agakorera amafaranga nta kibazo,
pliz gushaka umuti vuba vuba nicyo dukeneye!!
kandi jules ari tayari yo kuba yabihindura amazi atararenga inkombe!!
icyo nabwira katauti niyihangane birakemuka kandi vuba kandi courage hamad ukunda equipe yawe..
ciaoo

0
bad good




 
by Unknown Posted 20 hr 11 min ago

Birababaje pe!! gutsindwa kariya kageni ni agasuzuguro!! byo si ukubeshya nta kipe dufite rwose!! Ubuse wambwira ngo dutsinzwe iwacu hanze ho bizagenda bite? Dukwiye gutabarwa rwose, kuko nta munyarwanda uzongera kujya kureba umupira wo gutsindwa!! Kuko gutsindwa ni gitutsi i Rwanda!!

0
bad good




 
by jeff5 Posted 21 hr 49 min ago

ahaaa, ngaho da! none se tuvuge iki? niba koko dushaka kuzamura abana bato (nabyo ni byiza) reka tubikore ariko tuzamure abana atari abasaza. ariko kdi nabo bakeneye abakuru bababa hafi. ndibuka ko no mu ishuli tukiba muri za interna kuri table ya refectoire bashakagaho abantu bake bo kumenyereza abana binjiye muri secondaire vuba. ibyo byatangaga umusaruro. ariko rero turetse guterena amagambo no kwitana ba mwana, turasaba ko Ferwafa yategura ikiganiro mbwirwa ruhame kuri radio na television ikabwira abanyarda bose gahunda bafitiye ikipe y 'igihugu amavubi kuko ntacyo barimo kubivugaho. sindambiranye ariko kdi nakwifuzako iryo shyirahamwe ryacu ryahabwa abandi babishoboye kuko mbona rinaniwe pe! ariko se ko mbona n 'igihe com. kitariho gushyiraho our comments bite? nyamuneka,

0
bad good




 
by business Posted 21 hr 51 min ago

Erega ibyo mu Rda ntabwo bizoroha, abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gukora byinshi byiza ariko kandi abashinzwe kubafasha kubikora bangiriza byinshi. ntabwo iki kibazo kiri mu mupira wamaguru gusa kiri muri services hafi yazose zo mu Rwanda. gusa nshimiye Katauti ubutwari yagize bwo gushyira ahagaragara ukuri.Banyarwanda igihe kirageze ko tureka kugumya kurebera amafuti tu karuca tukarumira ngo ngaho Afande atarakara igihe bizaba ari amafuti uzavugike ari amafuti ndetse ugaye uwabikoze kandi nibizaba ari byiza uzabishime kandi ushime na nyirabyo. ahandi ho turi kubakira urwtubyaye ku musenyi. ni tugumya muri ibi iminsi izatwereka abo turibo. birazwi ko bamwe mu bayobozi bamaze kuba ba mpemuke ndamuke ariko se kandi kugeza ryari kuki tugumya kubaha urwaho... munyarwanda mu nyarwanda kazi uruhare rwawe muguhindura ibitagenda "We need change "

0
bad good




 
by badi37 Posted 21 hr 53 min ago

ntabwo uyu musore KATAUTI ibyavuga ari urwango kubo ashinja,ahubwo akeneye inkunga y 'abakunda igihugu bose, n 'ishema rya siporo ...ko muvuga ngo FOOTBALL yakojeje isoni abanyarwanda n 'umukuru w 'igihugu ,ntimuvuge abamwitiriye irushanwa ntibarenge umutaru ' 'AFRICA CHAMPIONSHIP KAGAME CUP UNDER EIGHTEEN ' ' , nta soni zirenze izo kugarukira mu majonjora ariwowe wateguye umukino warangiza ugatukisha umukuru w 'igihugu nyamara ibi bintu by 'amaco y 'inda nibyo kwamagana smiley

0
bad good




 
by ngarukiyeb Posted 21 hr 5 min ago

ibyo Katauti avuga burimo ukuri kwinshi!!!turambiwe cyane cyane ariko abayobozi b 'imikino wagirango ntibigeze bakandagira mu kibuga(abenshi ntanicyo bigeze koko)bayobora wagira baba barwanira inyungu zabo bakabeshya ko ngo bari gutegura imbere heza iyo badutsindisha kandi bahe byokajya. Inteko ishinga amategeko yakagombye gutumiza Minister Joe nabakuru ba ma federation cyane cyane uwa FOOT n 'uwa BASKET ikababaza icyo amafranga babagenerwa amara kuko ari resultats immediat ari a long terme ntabyo tubona kabisa kandi ibyo biratubabaza nkaba gihugu nabakunzi b 'imikino!!!!

0
bad good




 
by ndombolo Posted 21 hr 24 min ago

NIBYIZA KO KATAWUTI AVUGA ICYO ATEKEREZA.ARIKONAGIRA NGO MUBAZE .ESE KOKO KATAWUTI MUGABANA AMAFARANGA FERWAFA IBISHYURA N ABAKOZI BA FERWAFA NKUKO BIVUGWA CYANGWA SE NI IMPUHA?????

0
bad good




 
by Unknown Posted 21 hr 28 min ago

ibintu katauti avuga n 'ukuri, umupira barawishe, kubera kugira ferwafa akarima kabo, kuva 2005 randan foot na test ugifite... Kugera aho abafana basigaye bingngirwa kureba umupira, bikosore kdi bajye batwumva kuko n 'uwacu.

0
bad good




 
by Unknown Posted 22 hr 16 min ago

sha uri umugabo ndabizi ko ibitekerezo byawe utajya ubipfana,gusa natwe dushaka ko kalisa ya kwemera akegura ntamananiza.ikindi nkwisabira mbabarira wandikire muzehe byose abimenye nziko akunda ruhago,nawe kandi baramusebeje ibiteg 3 areba.yarakwiye kuyungurura.imyaka yose ntacyo tugeraho ari amafranga y 'igihugu .ahandi hose twesa imihigo ariko hariya ho rwose sinzi weeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Mu mupira w’amaguru byari bishyushye ku mugabane w’uburayi mu mpera z’iki cyumweru
 
Jose mourinho ati "ndashaka guhagarika ubwibone bwa barcelona muri spain! "
 
Ku nshuro ya mbere umwana wa cristiano ronaldo yagaragaye
 
Biraba ari ibicika muri shamiyona z’i burayi mu mupira w’amaguru
 
Imikino ya gicuti iha umutoza inzira yo gutwaramo ikipe ye - sellas
 
Europa league yakomeje ku munsi wa kabiri wo mu matsinda
 
Ikipe kiyovu sport nticyerekeje i kampala
 
Uefa champions league irakomeza kuri uyu wa gatatu…
 
Latest Videos in this group
video
World cup 2010 SA
video
Man UTD vs Man city
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com