Ibaruwa y 'impuruza Kauti Hamad Ndikumana yandikiye abakunzi ba ruhago, by 'umwihariko ikipe y 'Amavubi
posted on Oct , 14 2010 at 08H 48min 27 sec viewed 7578 times
Banyarwanda mukunda igihugu n'ikipe yacu,igihe cyari kigeze cyo guhagurukira abashaka kutwicira no gusubiza umupira wacu inyuma ngo barimo kubaka ikipe y'abana babamenyereze amarushanwa. Mushobora kumbwira abo bana abo aribo? niba mushaka ukuri n'uko tutagira abana mu myaka ariko tukagira abana mu gukina umupira kuko bikinira nta ambition bagira. Bagaragara ko arabakinnyi beza iyo babifashijwemo n'abaprofesiyoneri babishoboye iyo badahari biragaragara ko hari ikintu kibuze.
Imyaka cyangwa imikino abakinyi nka BAKAME,MAMBO,KAPET,MIGI,HARUNA,NGABO bafite ntabwo umuntu yatinyuka ngo abite abana. Kandi niyo ushatse kuzamura abana ntabwo wabazamurira icyarimwe bose ngo ubishobore kuko nabatangiye umupira w'amaguru byarabananiye, niyo mpanvu usanga bahamagara abakinnyi bamaze igihe cyangwa bafite imyaka myinshyi mu ikipe kugira ngo bafashe abakiri bato cyangwa bataramenyera amarushanwa y'ibihugu.
Reka ngire icyo mbibariza,ubu iyo tuza kuba dufite,OLIVIER,MULISA,ABEDI,MAFISANGO,LUTULA iyo ikipe yari kudutsinda? (hano yashakaga kuvuga Benin) Mumbarize umutoza (Tetteh) niba koko mu gihe yatozaga muri Ghana yigeze gusiga ikipe hasigaye ibyumweru bibiri ngo agiye kureba abakinyi i Burayi kandi akabarebera mu myitozo, nayo niba yarabonye igihe cyo kuyireba!? ariko ibyo abikora kuko yageze mu bayobozi batazi iby'umupira baba bavuga ngo "tuzaha umutoza ibyo akaneye byose". Aho kugirango bamuhe abakinnyi ngo bamuhaye isafari na frais de mission ngo agiye kureba abakinnyi mumyitozo kandi ikipe iri kwitegura umukino ukomeye. Kuva natangira gukina umupira w'amaguru ni ubwa mbere numvise ibintu nk'ibi.
Mumumbarize (umutoza w'Amavubi Tetteh) ko mu gihe yatwaraga igikombe cyabatarengeje imyaka 20 niba abenshi mu bakinnyi barakinaga i Burayi cyangwa muri Ghana? jye icyo nzi n'uko abenshi bakinaga hanze y'iki gihugu, sinunva rero ukuntu ashobora kuza mu Rwanda ngo arashaka kubaka ikipe y'abana bakina mu Rwanda kandi atarigeze abikora muri Ghana aho championnat yabo iruta iyo mu Rwanda!
Mumenye ko junior na senior bitandukanye cyane, ndibaza ko yabikoze kuko azi ko ntabushobozi afite bwo kugira icyo yahindura mu Mavubi bigatuma akurikira ibyo baba bamubwiye kugira ngo iyo atsinzwe avuge ko ari gutegura abana kandi muby'ukuri nta bana barimo.
Ibyo byose biterwa n'abayobozi b'umupira batigeze bakina. Mumbwire ukuntu federation yashyiraho manager ngo abashakire abakinnyi? bivuze ko bo batazi gushakisha abakinnyi babo aho bari, byerekana ubuswa bwabo.
Ferwafa babonye ko batangiye gukurikirwa ku mafaranga yabuze bahitamo gushakisha ukuntu bahagarika guhamagara abakinyi bakina hanze ngo barabahenda, bivuze ko bazijustifia ko ayo mafaranga yatakariye mubakinnyi bakina hanze ariko ukuri ari uko abo bakinnyi bazi amafuti yabo! Mumbwire ukuntu umuyobozi muzima ushaka kubaka yahagarara imbere y’abantu ngo abakinnyi bo hanze baraduhenda, ariko akishyurira umutoza itike yo kujya kureba abakinnyi bakina hanze.
Banyarwanda mwese aho muri mbasabye kubitekerezaho, uwo bajyanye n'umutoza mwese muzi yajyaga mutubare mu Bubirigi abwira abantu ngo zirya mbwa KATAUTI na OLIVIER turashaka kuzereka ko badahari ikipe yakomeza gukomera, koko muri kubitwereka! Nziko yahavuye ataganiriye ikintu na kimwe n’uwo bita ko bashinze kubashakira abakinnyi kubera kwirirwa mu nzoga, ntabwo ndi umusazi ndikubabwira ibyo nzi.
Ayo mafaranga bishuye ayo matike na za hoteli na frais de mission yari kuzana abakinnyi bari kugira icyo bamariye ikipe n'igihugu, ikibabaje ni uko hari abanyamakuru bahabwa amafaranga na bamwe mubayobozi ba Ferwafa ngo batavugisha ukuri cyangwa se ngo babahe urugendo iyo ikipe igiye gukinira hanze, dore ko banababujije kugeza ku banyarwanda amakuru y’abakinnyi bakina hanze ukuntu baba bitwaye buri cyumweru, bari bamaze iminsi bavuga iminota abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze uko bitwaye ariko kuva igihe Abanyarwanda batangiye gusaba abo bakinnyi bahise babihagarika.
Mbaye ndetse kuvuga amazina yabo banyamakuru ariko nabo nibakomeza gukorera inzoga nzabashyira ahagaragara , kandi bamenye ko ibyo bavuga byose nta kintu byahindura mu buzima cyangwa mu kazi kanjye, ariko sinakwemera abantu bashaka gusenya ikipe yatumye ngera aho ndi nkanabona ibyo mfite.
Ikibabaje cyane muri byose ni uko dufite ibikenewe byose kugira tugere mu rwego rwo hejuru ariko tukabura abatuyobora mu mupira babizi, mbabajwe n’amafranga MUZEHE ( Paul Kagame ) atanga mugushyigikira no guteza n'igihugu imbere mu mupira w'amaguru ariko abandi bakayakoresha muri gahunda zabo bwite, gusa bamenye ko umunsi w’izina bazayabazwa kuko ari icyuya cy'Abanyarwanda.
Banyarwanda mukunda ikipe n'igihugu mbasabye gukomeza mushigikire Amavubi kuko nziko iyo ntambara muzayitsinda, naho Ferwajules muyihorere kuko yo ni nk'igihugu gifite umugaba w'ingabo utarigeze urwana intambara, igihugu cyagira intambara ntamenye icyo afasha abo ayoboye.
Eric uvuga ko hari abakinnyi bashaje kandi ari we mukinnyi wa mbere mu Rwanda wahagaritse gukinira ikipe y'igihugu afite imyaka hafi ya 35, ariko kubera gutinya ko abaprofesiyoneri batashobora kwemera ko abakoresha ibidashobotse, ahitamo kuzana amatiku mu mupira w’ikipe y’Igihugu Amavubi. U Rwanda ni cyo gihugu cyonyeni kikigura imyenda yo gukinisha, abatumwe kuyigura kugira babone uko biba, bigatuma abakinnyi bambara imyenda yo gukinisha ukagira ngo ni amakanzu.
Mugire ibihe byiza.
|