Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Basket BallFootballVolley BallBoxingRUGBYTENNISUTUNTU N'UTUNDIKarateWorld Cup 2010

Primus National League iratangira kuri iki cyumweru


posted on Oct , 14 2010 at 17H 41min 01 sec viewed 479 times



Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda iratangira kuri icyi cyumweru tariki ya 17/10/2010, iyi shampiyona igiye gutangira ifite umuterankunga ariyo BRALIRWA ibinyujije mu kinyobwa cyayo PRIMUS, aribyo byatumye iyi shampiyona ifata izina rya “Primus National League”.

Nk'uko ubuyobozi bwa FERWAFA bubitangaza, iyi shampiyona 2010/2011 bifuza ko yagenda neza, imikino ibera igihe iba yarateganyirijwe nta guhindura gahunda. Nk'uko Jules Kalisa yabidutangarije , yatubwiye ko ubwo imikino y’Amavubi ibaye ihagaze ubu igikorwa gikurikiyeho n’ugutangiza shampiyona 2010/2011.

Uko imikino iteganyijwe ku munsi wa mbere (Ku cyumweru17/10/2010 )

APR FC Vs Mukura VS (Mumena)

Amagaju FC Vs Police FC (Nyamagabe)

AS Kigali Vs Kiyovu Sport (Regional)

AS Muhanga Vs Rayon Sport (Muhanga)

La Jeunesse Vs Etincelles FC (Kicukiro)

Musanze FC Vs Marine FC (Musanze)

Iyi shampiyona izaba igizwe n’ amakipe 12, nyuma yaho amakipe nka ATRACO na ELECTROGAZ yivaniye mu marushanwa ya hano mu Rwanda, bikaza no kwemezwa mu nama rusange ya FERWAFA, aho bemeje ko ayo makipe ashatse kugaruka mu mupira wa hanomu Rwanda yahera mu byiciro byo hasi nk'andi makipe yose ashaka kuzamuka.

Iyi shampiyona izagaragaramo amakipe nka La Jeunesse na AS Muhanga zazamutse ziva mu cyiciro cya kabiri; hazanagaragaramo amakipe nka Marine FC na Musanze FC zari zamanutse mu cyiciro cya kabiri ariko zagumye mu cyiciro cya mbere kubera kwikura mu marushanwa kwa ATRACO na ELECTROGAZ.

Iyi shampiyona abanyarwanda bategereje ari benshi kubera uburyo amakipe yose yagiye agaragaza kwitegura cyane agura abakinnyi batandukanye.

Ikipe ya APR FC niyo isanzwe ifite icyi gikombe, ikaba izanitabira imikino yo mu rwego rwa Afurika hamwe n’ ikipe ya Etincelles FC.

Egide MUGISHA
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Primus national league iratangira kuri iki cyumweru
 
Ibaruwa y 'impuruza kauti hamad ndikumana yandikiye abakunzi ba ruhago, by 'umwihariko ikipe y 'amavubi
 
Commissions esheshatu mu buyobozi bwa rayons sport
 
Amahirwe y 'ikipe y 'amavubi akomeje kugenda ayoyoka
 
Football: intambara y’amagambo yatangiye hagati ya uganda na kenya
 
Imikino yo guhatanira itike ya euro 2012 irakomeje
 
Nta mukinnyi n 'umwe wabigize umwuga uzitabira umukino w’amavubi na benin!
 
Jacob ‘ghost’ mulee arasaba abakinnyi gutahana amanota atati kuri uganda
 
u bufaransa: yahanishijwe guhagarika gukina umupira w 'amaguru imyaka 91 yose!
 
Amavubi akomeje kwitegura bénin
 
Page:
AuthorsComments
Page:
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Mu mupira w’amaguru byari bishyushye ku mugabane w’uburayi mu mpera z’iki cyumweru
 
Jose mourinho ati "ndashaka guhagarika ubwibone bwa barcelona muri spain! "
 
Ku nshuro ya mbere umwana wa cristiano ronaldo yagaragaye
 
Biraba ari ibicika muri shamiyona z’i burayi mu mupira w’amaguru
 
Imikino ya gicuti iha umutoza inzira yo gutwaramo ikipe ye - sellas
 
Europa league yakomeje ku munsi wa kabiri wo mu matsinda
 
Ikipe kiyovu sport nticyerekeje i kampala
 
Uefa champions league irakomeza kuri uyu wa gatatu…
 
Latest Videos in this group
video
World cup 2010 SA
video
Man UTD vs Man city
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com