Primus National League iratangira kuri iki cyumweru
posted on Oct , 14 2010 at 17H 41min 01 sec viewed 479 times
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda iratangira kuri icyi cyumweru tariki ya 17/10/2010, iyi shampiyona igiye gutangira ifite umuterankunga ariyo BRALIRWA ibinyujije mu kinyobwa cyayo PRIMUS, aribyo byatumye iyi shampiyona ifata izina rya “Primus National League”.
Nk'uko ubuyobozi bwa FERWAFA bubitangaza, iyi shampiyona 2010/2011 bifuza ko yagenda neza, imikino ibera igihe iba yarateganyirijwe nta guhindura gahunda. Nk'uko Jules Kalisa yabidutangarije , yatubwiye ko ubwo imikino y’Amavubi ibaye ihagaze ubu igikorwa gikurikiyeho n’ugutangiza shampiyona 2010/2011.
Uko imikino iteganyijwe ku munsi wa mbere (Ku cyumweru17/10/2010 )
APR FC Vs Mukura VS (Mumena)
Amagaju FC Vs Police FC (Nyamagabe)
AS Kigali Vs Kiyovu Sport (Regional)
AS Muhanga Vs Rayon Sport (Muhanga)
La Jeunesse Vs Etincelles FC (Kicukiro)
Musanze FC Vs Marine FC (Musanze)
Iyi shampiyona izaba igizwe n’ amakipe 12, nyuma yaho amakipe nka ATRACO na ELECTROGAZ yivaniye mu marushanwa ya hano mu Rwanda, bikaza no kwemezwa mu nama rusange ya FERWAFA, aho bemeje ko ayo makipe ashatse kugaruka mu mupira wa hanomu Rwanda yahera mu byiciro byo hasi nk'andi makipe yose ashaka kuzamuka.
Iyi shampiyona izagaragaramo amakipe nka La Jeunesse na AS Muhanga zazamutse ziva mu cyiciro cya kabiri; hazanagaragaramo amakipe nka Marine FC na Musanze FC zari zamanutse mu cyiciro cya kabiri ariko zagumye mu cyiciro cya mbere kubera kwikura mu marushanwa kwa ATRACO na ELECTROGAZ.
Iyi shampiyona abanyarwanda bategereje ari benshi kubera uburyo amakipe yose yagiye agaragaza kwitegura cyane agura abakinnyi batandukanye.
Ikipe ya APR FC niyo isanzwe ifite icyi gikombe, ikaba izanitabira imikino yo mu rwego rwa Afurika hamwe n’ ikipe ya Etincelles FC.
Egide MUGISHA
|