Ushobora kubanza gusoma ibaruwa ya katauti,
ukanda hano
Kuri uyu wa kane mu gitondo nibwo hagaragaye urwandiko Katauti Hamad Ndikumana yandikiye abakunzi ba ruhago mu Rwanda, aho yavugagamo imikorere idahwitse ya FERWAFA n’ibindi. Ni kuri izo mpamvu twegereye umwe mu bakinnyi bakinanjye na Katauti kandi uvugwa muri iyo barurwa maze agira icyo adutangariza.
Désiré Mbonabucya ubu usigaye ubarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi yadutangarije ko kubwe atabona neza ibyo Katauti yakoze, ati “ urabizi ubundi njyewe sinjya nkunda guterana amagambo ariko ibyo yanditse harimo ubuswa bwinshi na diplomatie nkeya cyane , niyo mpamvu akenshi iyo warerewe mu miryango itanga uburere bwiza hari ibintu urengaho cyangwa ukavuga ibintu by’ukuri, naho kuvuga ibivuye mu mutwe gusa njye mbona ari uburere buke cyane!!!! “
Ikibazo cy’uko atabonanye n’abayobozi ba Ferwafa. Dore uko yagisubije :
Icyo nakubwira nuko nabonanye na Jules 3 fois muri Hotel yitwa Crown Plaza, kandi twanabonanye n’ababyeyi b’abana batatu. We rero sinumva icyo ashaka kuvuga!"
Désiré yakomeje yongeraho ko nta shingiro na gato bifite, ati " kereka niba yitiranya Hotel aho twahuriye n’ababyeyi akayitiranya n’akabari."
Ku birebana n’ibarurwa nyirizina, Désiré yagize icyo abivugaho nabyo
" Hari n’ikindi kintu yavuze wagirango ntiyigeze akina Ruhago... Ni gute wavuga ngo fédération yagiye gushaka manager, ngo nukwerekana ko itabishobora, ubwo rero ni ubuswa bukabije cyane. Kuva akina hano muri Belgique yigeze abona direction ya Equipe ariyo iba na manager? Manager ashinzwe akazi ke na direction ishinzwe akandi, donc ni ibintu bibiri bitandukanye cyane."
Aha akaba yahise anaboneraho umwanya wo gusobanurira abanyarwanda manager icyo ari cyo n’uko bigenda.
Uko bigenda ahantu hose ku isi hari coach ushinzwe ibyo mu kibuga hakaba Team manager ushinzwe kumenya ibibazo, coach afite ushinzwe kumenya Forme z’abakinnyi akamenya niba coach atanga imyitozo, akanahuza coach na Direction nk’iyo hari ikibazo.
Ariko mu guhamagara abakinnyi ni coach ubahamagara, ariko team manager aba yararangije kumubwira abafite forme, donc byumvikana ko ari ibintu bitatu bitandukanye kandi team manager hari n’abatamushaka bagashyiraho directeur technique ( byose birasa).
Aha akaba yavuze ko Jules we aza mu rwego rwa Direction kandi akaba atabwira coach ngo agire uwo ashyira mu ikipe cyangwa amukuremo.
Ku bijyanye na Eric Nshimiyimana , Umutoza wungirije w’Amavubi na APR FC, nabyo yabikomojeho kuko bakinanye
AtI "Nakubwiraga ko kugira ikinyabupfura ari ingirakamaro, kuko ushobora gukinana n’umukinnyi nyuma akakubera umutoza. Icyo gihe aba agiye mu rundi rwego aho wowe ugomba kumwubaha nk’umutoza wawe. Naho Katauti we rero ashaka ko Eric ariwe umwubaha (bitavuze ko Eric atagomba kumwubaha), ariko kugira ngo umutoza akubahe bitangirira ku cyubahiro wowe umuha nk’umukinnyi.
Ku kibazo cya Katauti nyakuri( Uko ikibazo cya Katauti cyatangiye )
Désiré ati "Katauti yashatse kuzana ikibazo cy’imvune, ashaka amafaranga bakayamwima kuko yayasabaga mu buryo bufifits. Aho niho ibibazo byose byatangiriye. Impamvu yanditse biriya nuko agifite umujinya w’ibyo bintu, kandi twibuke ko bigeze no kutamuhamagara kenshi kubera amakosa menshi nko kugira udutsiko muri équipe national, gutera ubwoba abana baje muri équipe national n’ibindi. Muribuka ko kugira ngo agaruke yanditse ibaruwa asaba imbabazi ngo bamugarure... nuko yari yemeye ayo makosa.
Agaciro ibarurwa ya Katauti yahabwa ni akahe ?
Mbonabucya ati "Ku bwanjye ndumva nta gaciro umuntu yabiha, ariko mubyo yavuze uko fédération ikora niwe ubizi, njye ntabyo nzi. Ariko ibyakozwe ndabizi, mu gushaka impamvu abivuga wenda ni uko ababaye kuko batamuhamagaye.
Ku kibazo cy’aho Amavubi ahagaze muri iki gihe , Désiré yagize icyo abikomozaho nabyo, aho yavuze ko duhagaze nabi cyane, ariko ruhago igira ibyayo haracyari ka espoir gake.
Joe Bizdal
IGIHE / RUHAGOYACU
Kanda
hano usome ibaruwa ya Katauti