Kuri ubu ku bashaka kumenyekanisha ibicuruzwa byabo, abekeneye ibikoresho cyangwa amazu yo kugura no kukodesha mu Rwanda, habonetse uburyo bushya kandi bwihuse bwo kubigeraho hifashishijwe internet.
Urubuga www.imali.biz ruje ari urubuga rwari rukenewe cyane mu Rwanda kuko kugeza ubu kugirango umuntu abe yabona inzu, imodoka, ndetse n'ibindi bitandukanye byo kugura cyangwa se gukodesha byamusabaga gushaka abakomisiyoneri kandi bikamusaba igihe kirekire cyo guhitamo no gushakisha kuko umuntu ahitamo ari uko agereranije. Muri uko kugereranya rero umukiriya byamutwaraga amafaranga menshi aha abakomisiyoneri ndetse nawe ubwe haba mu itumanaho ndetse no mu ngendo.
Nk’uko twabitangarijwe na Bwana Ramba Méthode washyize mu bikorwa igitekerezo cyo gushinga imali.biz, asanga uru rubuga ruzafasha abantu b’ingeri zitandukanye mu guhaha ndetse no gukodesha ibintu bitandukanye. Ibyiza rero ni uko ibicuruzwa biba biri ku isoko ubibona ku mafoto ndetse ugahita ubona n’igiciro cyabyo yewe na nimero za telephone za nyirigicuruzwa mukabasha kwivuganira nta mukomisiyoneri ubyivanzemo, kandi ibi byose bikaba bikorwa ku buntu ntacyo wishyuye.
Baraka Patient, Inzobere mu byo guhanga imbuga za internet akaba ari nawe wakoze uru rubuga, yadutangarije ko hari byinshi bizagenda bishyirwaho bitewe n’ibyifuzo by’abazabagana kandi ko hari byinshi bizakorwa mu kurushaho guteza imbere ubucuruzi bukorerwa kuri internet mu Rwanda.
Nyamara nubwo uru rubuga ruje guhindura ndetse koroshya byinshi mu bucuruzi, ntibivuze ko abakomisiyoneri bafungiwe amazi n’umuriro kuko nabo bashobora kwifashisha uru rubuga bakamenyekanisha ibyo baba bashakira abakiriya, bityo nabo bikabafasha mu kazi kabo kandi mu buryo bworoshye cyane.
Uramutse ukeneye byinshi birenzeho cyangwa nawe ufite ibyo ushaka kumenyekanisha bikeneye abaguzi n’ibyo ushaka kugura, wasura uru rubuga
www.imali.biz cyangwa ugahamagara Ramba Méthode kuri 0788720834 ukabona ibyo wifuza byose.
Dore bimwe mu byo wasanga ku rubuga imali.biz
Amatelefone nk'aya ndetse n'andi menshi
Ibyumba byo gukoreramo (bureau/office) mu magorofa nk'aya
Amamodoka y'amoko yose agurishwa n'akodeshwa
uyasanga kuri imali.biz
Foto: imali.biz
Olivier MUHIRWA /Igihe.com