Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
UbucuruziIterambere

imali.biz, urubuga rwa internet rushya rwo kugurisha no kugura ku buryo bwihuse mu Rwanda rwarafunguwe


posted on Oct , 14 2010 at 11H 38min 12 sec viewed 1866 times



Kuri ubu ku bashaka kumenyekanisha ibicuruzwa byabo, abekeneye ibikoresho cyangwa amazu yo kugura no kukodesha mu Rwanda, habonetse uburyo bushya kandi bwihuse bwo kubigeraho hifashishijwe internet.

Urubuga www.imali.biz ruje ari urubuga rwari rukenewe cyane mu Rwanda kuko kugeza ubu kugirango umuntu abe yabona inzu, imodoka, ndetse n'ibindi bitandukanye byo kugura cyangwa se gukodesha byamusabaga gushaka abakomisiyoneri kandi bikamusaba igihe kirekire cyo guhitamo no gushakisha kuko umuntu ahitamo ari uko agereranije. Muri uko kugereranya rero umukiriya byamutwaraga amafaranga menshi aha abakomisiyoneri ndetse nawe ubwe haba mu itumanaho ndetse no mu ngendo.

Nk’uko twabitangarijwe na Bwana Ramba Méthode washyize mu bikorwa igitekerezo cyo gushinga imali.biz, asanga uru rubuga ruzafasha abantu b’ingeri zitandukanye mu guhaha ndetse no gukodesha ibintu bitandukanye. Ibyiza rero ni uko ibicuruzwa biba biri ku isoko ubibona ku mafoto ndetse ugahita ubona n’igiciro cyabyo yewe na nimero za telephone za nyirigicuruzwa mukabasha kwivuganira nta mukomisiyoneri ubyivanzemo, kandi ibi byose bikaba bikorwa ku buntu ntacyo wishyuye.

Baraka Patient, Inzobere mu byo guhanga imbuga za internet akaba ari nawe wakoze uru rubuga, yadutangarije ko hari byinshi bizagenda bishyirwaho bitewe n’ibyifuzo by’abazabagana kandi ko hari byinshi bizakorwa mu kurushaho guteza imbere ubucuruzi bukorerwa kuri internet mu Rwanda.

Nyamara nubwo uru rubuga ruje guhindura ndetse koroshya byinshi mu bucuruzi, ntibivuze ko abakomisiyoneri bafungiwe amazi n’umuriro kuko nabo bashobora kwifashisha uru rubuga bakamenyekanisha ibyo baba bashakira abakiriya, bityo nabo bikabafasha mu kazi kabo kandi mu buryo bworoshye cyane.

Uramutse ukeneye byinshi birenzeho cyangwa nawe ufite ibyo ushaka kumenyekanisha bikeneye abaguzi n’ibyo ushaka kugura, wasura uru rubuga www.imali.biz cyangwa ugahamagara Ramba Méthode kuri 0788720834 ukabona ibyo wifuza byose.

Dore bimwe mu byo wasanga ku rubuga imali.biz

image

Amatelefone nk'aya ndetse n'andi menshi

image

image

Ibyumba byo gukoreramo (bureau/office) mu magorofa nk'aya

image

image

Amamodoka y'amoko yose agurishwa n'akodeshwa

uyasanga kuri imali.biz


Foto: imali.biz

Olivier MUHIRWA /Igihe.com

facebook
More Articles | >>View all news in this category
Imali.biz, urubuga rwa internet rushya rwo kugurisha no kugura ku buryo bwihuse mu rwanda rwarafunguwe
 
Ubushakashatsi: abanyarwanda ni bake cyane mu mirimo itanga akazi kuri benshi
 
Ku myaka 16 gusa, wemereye gushinga sosiyeti y’ubucuruzi mu rwanda - madamu asiimwe
 
Rwanda: ibiro byorohereza ba rwiyemezamirimo mu mikorere (trade points) byongeye gufungura imiryango
 
Ishoramari rirakataje mu buryo bwo kwamamaza ku mashosho mu mujyi wa muhanga
 
Tigo rwanda yatangije kumugaragaro promotion nshya yiswe 'ba free '
 
Mtn yatewe ikibazo na tigo
 
Abahoze bafatanije b-club na ndengeye bararira ayo kwarika nyuma yo guhomba miliyoni 200
 
Congo kinshasa niyo iza ku isonga mu buhahirane n 'u rwanda ugereranyije n 'ibindi bihugu birukikije - bnr
 
Ruhango: abacuruza amagi y’inkoko barifuza kubona aho bakorera hahoraho
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by gonorea02mwa Posted 14 hr 48 min ago

Igihe.com should also add a classfied section on their website.

0
bad good




 
by ndaku1988 Posted 16 hr 54 min ago

Uru rubuga rugiye kunyiza pe! Ubwo wenda zabona umu client uzagurira ikibaza maze gushiraho. ucyeneye ikibaza cyamacye(3M frw) agende kuri uru rubuga hariho details zose. smiley

0
bad good




 
by Unknown Posted 18 hr 21 min ago

Imodoka yanjye iragurisha mumpamagare kuri 0782029396
Ni LAV4 yimiryango ine.

0
bad good




 
by loudaic Posted 19 hr 17 min ago

nemeye kabisa uru rubuga rwari rukenewe cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeee, rukoze kuburyo bugezweho kandi ruryoheye ijisho. THANK U GUYS

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Rwanda revenue authority yazanye uburyo bushya buzafasha abantu kudatonda umurongo
 
Abayobozi b’amakoperative sacco i nyanza barahuguwe
 
Ese waba uzi abanyafurika 8 bakize kurusha abandi muri iki gihe?
 
Minisitiri rwangombwa aratangaza ko nitangira kunguka, rwandair izagurishwa
 
Isozwa rya expo, imurikagurisha mpuzamahanga rya 13, ryimuriwe kuya 08 aho kuba kuya 06 nzeri
 
Tira tigo: uburyo bushya bwo guhamagara ukishyura nyuma
 
abatsinze amarushanwa ya cup of excellence bamaze kumenyekana
 
Imurikagurisha mpuzamahanga rya 13 ryatangijwe ku mugaragaro i gikondo
 
Latest Videos in this group
video
Rwanda The Renaissance
video
Donald Kaberuka | African Development Bank Chairman
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com