Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Inkoranyamagambo mu Kinyarwanda n’ Icyongereza yageze ahagaragara


posted on Oct , 04 2010 at 12H 36min 23 sec viewed 9879 times



Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Ukwakira i Kigali habaye umuhango wo kumurika ku mugaragaro inkoranyamagambo y’Ikinyarwanda n’Icyongereza, yanditswe na Prof. Geoffrey Rugege.

Minisitiri w’uburezi Dr Charles Muligande wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yavuze ko abanyarwanda bakwiriye kugira umuco wo gusoma no kwandika, akaba kandi yizeza inkunga yose umuntu ufite ubushake bwo kubigeraho.

Nk’uko Umuyobozi mukuru w’inzu y’ubwanditsi ya Fountain Publishers ari nayo yasohoye iyo nkoranyamagambo, James Tumusiime yabivuze, ngo iyo nkoranyamagambo izafasha abanyarwanda bavuye hanze kwiga ikinyarwanda neza kandi byihuse. Yongeyeho ko bizorohereza abarimu kwigisha mu cyongereza, nyuma y’aho gahunda yo kwigisha ishyiriwe muri urwo rurimi.

Iyi nkoranyamagambo yakozwe mu gihe kigera ku myaka 5 ngo yakozwe mu rwego rwo gufasha abantu bagera kuri miliyoni 30 bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda. Nk’uko byasobanuwe na Prof. Rugege, ngo iyi nkoranyamagambo igizwe n’amapaji 600 ikaba ifite ibice bibiri. Igice kimwe kigizwe n’amagambo y’Icyongereza asobanuye mu Kinyarwanda naho ikindi kikaba kigizwe n’amagambo y’Ikinyarwanda asobanuye mu cyongereza.

Prof. Geoffrey Rugege ni Umuyobozi w’inama nkuru y’amashuri makuru mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2008, mbere yaho akaba yari umwalimu n’umuyobozi mu ishami ry’icyongereza muri Grambling State University yo muri Louisiana ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Prof. Rugege yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza ya Makerere, yize icyiciro cya gatatu ndetse nyuma yiga n’icyiciro cy’ikirenga (Ph.D) muri Kaminuza ya Illinois yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

SHABA Erick Bill
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Icyemezo cyo gukuraho buruse cyakiriwe neza n’abanyeshuri – murigande
 
Minisitiri w 'intebe bernard makuza yashyize ahagaragara gahunda ya guverinoma y 'imyaka irindwi
 
Umunyapolitiki nayinzira jean nepomuscene aravugwaho gukora imirimo y 'ubupfumu
 
Umuseso n 'umuvugizi byaba byiteguye gukomeza gukorera mu rwanda nyuma yo kurangiza igihano?
 
Benin: georges rutaganda wari ufungiye ibyaha bya jenoside yaguye muri gereza
 
Nyuma ya mbarushimana, ku rutonde rw’abashakishwa hatahiwe brig gen bosco ntaganda - moreno ocampo
 
Umurusiya viktor bout arahakana ko yagurishije intwaro ku rwanda
 
urukiko rwa arusha rwasanze erlinder nta budahangarwa afite, u rwanda rugiye gukomeza kumukurikirana
 
Umuvugizi w’ingabo lt col jill rutaremara arabeshyuza amakuru avuga ko afunze
 
U bufaransa: callixte mbarushimana, umwe mu bayobozi ba fdlr yatawe muri yombi
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by turatsinzepaul Posted 1 week 2 days ago

Tito ko numva nawe itiku ryakuzonze kurusha abo uvuga aho wowe uri shyashya?ko nawe umeze nku umwidishyi.

0
bad good




 
by tito.manzi Posted 1 week 2 days ago

Ubu ikigezweho ni electronic document. Intwari itaha ni izagishyira muri software cyangwa se online maze twese bitugereho. Naho abo mbona bakiri mu matiku n 'amatindi y 'amateka bakuruye akabashiririza bakaba bakijiginywa nibohohe U 'Rwanda rukomeze rujy 'imbere. Songa mbele Mzehe. Imbunda si silaha gusa. Uriya wanditse inkoranyamagambo nawe ari kurugamba rw 'ikaramu. Igihe mwamaze muyobora ko ntacyo mwakoze kizima mu burezi uretse kwigisha amacakubiri n 'ubugoryi gusa. Mukomeze mujiginywe.

0
bad good




 
by chef Posted 1 week 3 days ago

Ahuiiii, ngirango tugiye kukivuga!

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 week 3 days ago

HARYA NGO MURAHSKA IBYONEREZA BYO KUMAZA IKI?WAGIRANGO KUKIMENYA NIYO MAHIRWE AHOOOOOOOOOOOubu se ko nkizi nkirisha he keretse nkivuga mu kigande nibwo cyaba aricyo.WENDA NKAVUGA NGO SAMUSINGI

0
bad good




 
by alphani201 Posted 1 week 3 days ago

Nangwa nawe ntuhwanye nabaliya bicanyi banyu bahakana ibyo bakoze ngo abazungu barabanga ,dukeneye rero kumenya uko icyo cg iyo dictionairy izatugeraho surtout ababa hanze .
Mugerageze kukigeza muli za embassy vuba na bwangu .
Turabashyigikiye muvandimwe mu kazi gakomeye umaze imyaka itanu bandi biba igihugu abameze nkawe nibo dukeneye naho abashira imbunda imbere ntitubifuza .

0
bad good




 
by amahanga Posted 1 week 3 days ago

Uyu mugabo ni intwari, aka gatabo kazafasha abana ndetse n 'abarimu bari kurwana no kwimenyereza ururimi rwa Shakespear. Ibi nibyo abanyarwanda bakeneye, uyu niwe mugabo!

0
bad good




 
by rwagema Posted 1 week 3 days ago

murakoze ariko se iboneka he? mutugiriye vuba mwatubwira.

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 week 3 days ago

murakoze muzaturangire aho twayisanga

0
bad good




 
by chiktita2001 Posted 2010-10-04 12:36:34

Yeah this is really Amusing. I hope this New Knowledge resource is more
Than Needed. I wish They could produce more than That. This is the most tremendous achievement from our Intellectuals. You can Just do that to your Country, more than feeling always in fighting for Political Positions.See?
Is Not every one who is called to Be Politicians,But Also The Political Field is Not reserved for some, and Not for others. Twayisangahe se Mwo kabyara Mubyagije Mwe? smiley smiley

0
bad good




 
by biizimanajpaul Posted 2010-10-04 11:35:40

Umuntu uyishaka yayibona he? Murakoze

0
bad good




 
by uweraviolet Posted 2010-10-04 11:15:32

Whoa !!!!! I am very glad to hear this is very great for those who want to learn both languages. Whee can we get it??> Can we purchase it online?? Like people who live out of Rwanda like the US, and other places. Thank u Igihe for your great work.

0
bad good




 
by texaskingston Posted 2010-10-04 10:34:00

Congratulations to the prof Rugege for this great achievement. It is time that wisemen from Rwanda contribute to build their nation. Other intellectuals we are waiting for you with new things.

0
bad good




 
by KANAGALI Posted 2010-10-04 09:37:30

MORAKOZE KUDUFASHA ,ARIKO SE IBONEKA HE? IKABA IGURA AMAFARANGA ANGAHE?ABANYAMAKURU B 'IGIHE.COM NYINE NKUKO MUHORANA IGIHE MU BIHE MUTUBARIZE MURAKOZE.

0
bad good




 
by Unknown Posted 2010-10-04 05:56:08

Umuntu uyikeneye yayisanga he? Muzatubarize, kandi Abanyamakuru ba Igihe.com ndabashimiye mutwitaho uko mushoboye!!

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Perezida kagame muri libya mu rwego rwo kwitabira inama ya kabiri ihuza afurika n 'ibihugu by 'abarabu
 
Abanyarwanda bakwiye kurangwa n’urukundo rw’igihugu – prof karangwa
 
Mukamira: umusirikare yarashe batanu arabahitana, abandi 13 barakomereka
 
Icyemezo cyo gukuraho amafaranga ahabwa abiga kaminuza cyafashwe na guverinoma, ninayo yagihindura- minisitiri murigande
 
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku rwanda rwa arusha mu bibazo by 'inzitane
 
Abagande babiri bafungiye mu rwanda bemerewe kubonana n 'imiryango yabo n 'abazabunganira
 
Guverinoma ikwiye gukorera hamwe - perezida kagame
 
Bad yateye inkunga ya miliyoni 30 z’amadorali y’amanyamerika uruganda rwa cimerwa
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com