Kuva raporo ya Loni kuri Congo yasohoka, ibyagiye bivugwa cyane ni ibyaha by’intambara bishinjwa ingabo z’u Rwanda, aho bivugwa ko zakoze ibyaha bishobora kugereranywa na Jenoside imbere y’inkiko mpuzamahanga. Gusa ikitaramenyekanye ni inyandiko y’impapuro 30 u Rwanda rwoherereje Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ya Loni, ubwo rwari rwasabwe kugira icyo ruvuga kuri iyo raporo mbere y’uko isohoka.
Muri iyo nyandiko rero, guverinoma y’u Rwanda ivuga ko muri icyo gihe Loni ivuga ko ingabo z’u Rwanda zakoze ibyaha by’intambara muri Congo, aribwo ahubwo zacyuye impunzi zirenga miliyoni 3 (umubare nyawo ni 3.292.454), muri bo abagera kuri 1,528,626 bakaba barakuwe muri Congo, mu gihe abandi 1,763,828 bakuwe mu bindi bihugu duturanye bya Uganda, u Burundi na Tanzania.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko muri ibyo bihugu byose impunzi zaturutsemo, muri Congo ariho havugwa impunzi zishwe, ngo abapfuye bikaba bitaraturutse kuri Jenoside yateguwe, ahubwo ari uko muri icyo gihe igihugu cya Congo cyari mu ntambara, hakaba hari abitwaje intwaro (Interahamwe na Ex-FAR) bashakaga kurangiza Jenoside mu Rwanda, ingabo z’u Rwanda, ingabo z’ibindi bihugu ndetse n’imitwe y’inyeshyamba itandukanye.
Guverinoma kandi yavuzemo ko ingabo zayo zitigeze zitera mu nkambi ya Mugunga, ngo ahubwo abasivili bapfuye ubwo inyeshyamba zitwaje intwaro zabuzaga impunzi kuva mu nkambi, bituma zigwa hagati y’ingamba zombi(in the crossfire).
Twabibutsa ko iyo raporo yasohotse mu ntangiriro z’uku kwezi ivuga ku bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu birenga 600 byabaye hagati y’imyaka ya 1993 na 2003, ikaba ivuga ko ibihumbi n’ibihumbi by’abantu biciwe mu burasirazuba bwa Conigo n’imitwe itandukanye yaharwaniraga.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikaba yaratangaje ko ishyigikiye ko hashyirwaho urukiko rwo gukurikirana ibyaha byahakorewe, ndetse n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu ikaba ikomeje kubisaba, mu gihe guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ingabo z’u Rwanda niziramuka zirezwe ibyaha by’intambara na Jenoside, ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur zizavayo.
Foto: flickr.com
Kayonga J
Inkuru byerekeranye
Guverinoma y 'u Rwanda iramaganira kure raporo ya Loni ku byaha byakorewe muri Congo yashyizwe ahagaragara