Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Abanyarwanda barindwi bakuwe Tanzania bajyanwa gutuzwa muri Australia


posted on Oct , 05 2010 at 08H 18min 48 sec viewed 19966 times



Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe urujya n’uruza rw’abantu (Internation Organization for Migration) wafashije impunzi z’Abanyarwanda zigera kuri 7 zari zaranze burundu kugaruka mu Rwanda ziva muri Tanzania, kubona aho zituzwa hashya muri Australia.

Amakuru dukesha ibiro ntangazamakuru by’u Rwanda RNA aratumenyesha ko abo Banyarwanda ari bamwe mu mpunzi 35, byasabye ko bajyanwa gutuzwa mu kindi gihugu gishya nyuma y’ifungwa ry’inkambi nyinshi zo mu ntara ya Kigoma mu majyaruguru ya Tanzania. Muri izo mpunzi harimo 25 baturutse muri Congo Kinshasa na batatu b’I Burundi.

Umwe bayobozi bakuru muri Minisitiri ishinzwe ibibera mu gihugu muri Tanzania, Bwana Marcus Nyagali, yatangaje ko izo mpunzi ziherutse kujyanwa muri Austarlia mu mpera z’icyumweru gishize zari zimaze imyaka myinshi muri Tanzania, gusa ngo zari zaranze gutahuka, aho zatangaga impamvi y’uko zigifite ubwoba bw’uko ubuzima bwazo bwahungabanira mu bihugu bakomokamo.

Nyagali avuga nyuma y’ifungwa rya nyinshi mu nkambi z’impunzi mu myaka ishize, iri tsinda ryatujwe mu nkambi ya Kanembwa mu gihe Umuryango Mpuzamanga Ushinzwe urujya n’uruza rw’abantu warimo ushakisha icyo wazifasha.

Avuga ko nubwo mu bihugu izi mpunzi zikomokamo hari umutekano, zimwe muri zo zakomeje kwanga kugaruka aho zikomoka ku mpamvu zo gutinya kugirirwa nabi. Zasabaga guhabwa ubwenegihugu bwa Tanzania cyangwa se zikimurwa zikajyanwa mu Burayi.

Mu mwaka wa 2006, ibihumbi n’ibihumbi by’impunzi z’Abanyarwanda zirukanwe ku butaka bwa Tanzania, zitahuka mu Rwanda, aho zagiye zituzwa mu bice bitandukanye by’igihugu.

Kayonga J.
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Icyemezo cyo gukuraho buruse cyakiriwe neza n’abanyeshuri – murigande
 
Minisitiri w 'intebe bernard makuza yashyize ahagaragara gahunda ya guverinoma y 'imyaka irindwi
 
Umunyapolitiki nayinzira jean nepomuscene aravugwaho gukora imirimo y 'ubupfumu
 
Umuseso n 'umuvugizi byaba byiteguye gukomeza gukorera mu rwanda nyuma yo kurangiza igihano?
 
Benin: georges rutaganda wari ufungiye ibyaha bya jenoside yaguye muri gereza
 
Nyuma ya mbarushimana, ku rutonde rw’abashakishwa hatahiwe brig gen bosco ntaganda - moreno ocampo
 
Umurusiya viktor bout arahakana ko yagurishije intwaro ku rwanda
 
urukiko rwa arusha rwasanze erlinder nta budahangarwa afite, u rwanda rugiye gukomeza kumukurikirana
 
Umuvugizi w’ingabo lt col jill rutaremara arabeshyuza amakuru avuga ko afunze
 
U bufaransa: callixte mbarushimana, umwe mu bayobozi ba fdlr yatawe muri yombi
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by Unknown Posted 4 days 19 hr ago

nibigendere ariko bamenye ko ntawuruhunga ari umwana wumunyarwnda, ahubwo bashake amahoro yo muri YESU ndetse nay 'UWITEKA atanga nibwo bazumva nta bwoba bafite kuko bazaba bafite umutekano usesuye ntacyo bikanga kuko nibwo buruhukiro bwiza.

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 week 17 hr ago

hahahhahha!yewe!!urugendo rwiza!!!
smiley

0
bad good




 
by jajdeudbndf Posted 1 week 2 days ago

mumbabarire bana, ariya n 'amahirwe atabaho. mbabwije ukuri ko abenshi bakiri aho ari uko babuze uko bagenda.
mureke ishyari ryo kubita aba genocidaires ahubwo musabe Imana namwe ibahindurire ubuzima... rwose bagize amahirwe atangaje

0
bad good




 
by olismu Posted 1 week 2 days ago

Muvandimwe RUKUJU umbwiye nabi cyane.Ngo iyaba ari data cg Maman babonye ariya mahirwe mba nishimye.Waba se uzi ko bazutse???mbwira iyo nkuru se???Ese bazukiye he ko ntazi aho bajugunywe???Buriya rero wari kuvuga jye kuko nijye nawe turiho tuvugana abanjye bose bo harimo n 'abo uvuze siniriwe nkuronderera urwo bapfuye.

0
bad good




 
by kmurenzi Posted 1 week 2 days ago

mureke umutima mubi ni chance twigiriye kandi aho turi hose tuzi ko turi abanyarwanda ntibihinduka,uwashanse adresse zanjye ni,kmurenzi@yahoo.com
uwashaka kugira icyo ambaza na musubiza, mba brisbane,austrlia

0
bad good




 
by rukuju Posted 1 week 2 days ago

@Mutabazie

Ndabona mukushi yakumaze. Imana ikubabarire. Ubwo ari nka nyoko cyangwa so ubonye ariya mahirwe warara ubyina kubera ibyishimo.None wumvise abandi Imana ibasubije uti iyaba arinjye naho bariya ni abicanyi. Koko ? Abantu utazi uhise ubita abicanyi ? Mu mutwe wawe ubwo nihazima kweri ?
You may be out of mind man !(Niba wumva akongereza ariko).Icara utuze witekerezeho wisubize....sinon abantu nkamwe nimwe mukora za genocide mugendera muri za munyangire z`irondakoko. Shame on you !!!!J`espere que tu m`as bien compris et A BON ENTENDEUR SALUT !!!!!!

0
bad good




 
by mutabazie Posted 1 week 2 days ago

Nanjye ntibyanyorohera kugaruka mu Rwanda narasize nduhekuye.Ariko rero umuntu ahunga ikimwirukaho ntahunga ikimwirukamo.

0
bad good




 
by rukuju Posted 1 week 2 days ago

Ndabona bamwe ishyari riri kubavugisha amangambure. Mureke abanyarwanda Imana irwanyeho bakigira aho baziberaho neza n`abana babo bakiga nta mususu kandi bariho nezaaaaa! Uru rwanda se rwacu rurimo ruvanaho na ka bourse k`abanyeshuri,aho n`umukozi ahembwa serumu,kwivuze bikaba ingume,etc...Sha n`abahari ni uko babuze aho bajya babonye ubulyo bakwiyomokera. Ba bahanzi baherrutse kwikuriramo akabo karenge bakigira za Canada uribwira ko bari basetse. Iyo bagira Imana gusa bakabona ibyangombwa ubundi bakiberaho neza. Erega abazungu nibo batugize kandi babaho neza kuko bateye imbere,niyo mpamvu tubahakirizwaho.Uzarebe ko hari umukire cyangwa umutegetsi utohereza aban be kwiga za burayi cyangwa amaerika !!!!Mbiswa ra ,abo amashyari n`umushiha byishe si abanjye mama we !!!!

0
bad good




 
by b640410 Posted 1 week 2 days ago

Bavuga ko iwanyu ari aho umerewe neza!

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 week 3 days ago

Abanyarwanda turananiranye pe.Niba bariya batashakaga kugaruka mu Rwanda ni uburenganzira bwabo.Naho abavuga ko ngo bikangaga ibyo bakoze ntawarusha APR na Kagame ibyo bakoze muri Congo.Isi yose irabizi.Jyewe mbifurije gutangira ubundi buzima bwiza muri Australie.Naho abavuga ngo iterambere rya Kigali ntacyo rivuze iyo udafite ubwisanzure mu gihugu cyawe.

0
bad good




 
by kibclaire2007 Posted 1 week 3 days ago

kutaba murwakubyaye ni ukunyagwa zigahera. smiley

0
bad good




 
by bebeto2 Posted 1 week 3 days ago

Ni byiza ubundi umuntu atura aho yifuza. Ndashima Australia. Abana babo baziga amashuri meza, babone n 'ubwenegihugu. Na Tanzania ndayishima

0
bad good




 
by dancillag Posted 1 week 3 days ago

Izi commentaires ziteye kwibaza byinshi kuri bamwe muri twe, n 'ubwo zitantangaje. Wagirango aba banze gutaha murwababyaye bagiye mu ijuru cyangwa ubwoba (nkeka ko bahunze ibyo baba barakoreye u Rwanda..)bafite murabusangiye! Australiya cg andi mahanga se mwumva asumba kwitwa umunyarwanda, ukarubamo unarukorera???! Nibangare nababwira iki kandi ntibazababeshye amahanga ni amahanga aragatsindwa!!!

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 week 3 days ago

Imana ishimwe. nibigendere pe mubyo bakize harimo n 'inzara y 'akarande iri mur 'uru Rwanda.
Ntimukibagirwe igihugu cyanyu kdi Abana banyu mujye mubibutsa buri giheko igisekuru cyabo ari Urwanda.
mbifurije kuzagira ishya n 'ihirwe muricyo gihugu kitagira uko gisa AUSTRALIA.

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 week 3 days ago

ok

0
bad good




 
by turatsinzepaul Posted 1 week 3 days ago

nibigire wenda bazagira amahirwe yo kwiberaho neza kurusha uko baribariho

0
bad good




 
by franck15 Posted 1 week 3 days ago

Wenda basanze amahanga abaryoheye, twabimenyeshwa niki?

0
bad good




 
by bssmails Posted 1 week 3 days ago

Sha bariya bantu bagize amahirwe atabaho aretse ko bahombye iterambere rya Kigali!!! Barihanganye aho bukera nabariya HCR yahaye amarangamuntu Congo turibuze kumva bigurukiye ngo turabita abanzi b ' igihugu! Ese niba ari abanzi n ' aba genocidaire kuki aya mahanga ahitamo kubatwara! Makuza ati ba Kayumba ni ibigwari n ' abaswa. 1- Byaba bivuga ko Makuza ariwe wabohoje u Rda! Bati ba Rudasingwa ntacyo bavuze nako bararindagira! 2-Ahubwose niba banaregwa ibyaha, kuki Amerika ikomeje kubabika! Nyamara ibi bintu bihishe byinshi! Abantu baregwa ibyaha bingana kuriya koko bakaba babitswe n ' incuti z ' ibihangage z ' u Rwanda! Aha munsubize rwose. Ambasaderi wa USA ari hariya kacyiru, kuki atabazwa iby ' inkozi z ' ibibi babitse! Kuko ndabizi neza ko ntawakora ibyaha nkibiregwa abo ba Gahima na ba Rudasingwa aramutse ari umunyamerika ngo aze yihishe i Nyamirambo cyagwa i Remera! Ahubwo se twibaze muri USA bariya bagabo ni impunzi? Ni ibiki? Gusa abatagetsi bacu barasabwa ibisobanuro bitomoye.

0
bad good




 
by dilisious Posted 1 week 3 days ago

ni bagende ubundi bumva ko abagarutse babaye iki ibi nibyo byitwa guta umuco ubundi kera abanyarwanda bakundaga igihugu cyabo bagaharanira kugiteza imbere naho ubungubu abantu bumva ko kwiruka amahanga aribyo byiza nimugende ntimuzabura gukomeza kwitwa abanyamahanga mubihugu mujyamo kandi mukagaruka mugasanga urwanda rukiri urwanda mwumvise ko kera abantu bitaga abana babo ba RUDAHUNGA ubungubu se ibeshye ubyite umwana ahaaaa nyamara urwanda ni urwanda

0
bad good




 
by rucamakoma Posted 1 week 3 days ago

iyo nanjye menya aho bandikira ngo njye gushaka amafaranga,
ubu se twe turaha bitumariyi iki?
muzampe adresse za bo
wenda nazabasanga yo
bazibuke gukunda urwanda gusa
baruteze imbere bafasha abasigaye
ni byiza

0
bad good




 
by zuba12001 Posted 1 week 3 days ago

Mbega byiza, imana izabahe gutura no gutunganirwa mu gihugu gishya yabateguriye

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 week 3 days ago

yooo! Nibigendere shenge wenda baba baruhutse intambara zitabura muri cv ya Afrika! smiley

0
bad good




 
by hopeful Posted 1 week 3 days ago

Ni sawa na mbere hose isi ni iy 'abantu...

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Perezida kagame muri libya mu rwego rwo kwitabira inama ya kabiri ihuza afurika n 'ibihugu by 'abarabu
 
Abanyarwanda bakwiye kurangwa n’urukundo rw’igihugu – prof karangwa
 
Mukamira: umusirikare yarashe batanu arabahitana, abandi 13 barakomereka
 
Icyemezo cyo gukuraho amafaranga ahabwa abiga kaminuza cyafashwe na guverinoma, ninayo yagihindura- minisitiri murigande
 
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku rwanda rwa arusha mu bibazo by 'inzitane
 
Abagande babiri bafungiye mu rwanda bemerewe kubonana n 'imiryango yabo n 'abazabunganira
 
Guverinoma ikwiye gukorera hamwe - perezida kagame
 
Bad yateye inkunga ya miliyoni 30 z’amadorali y’amanyamerika uruganda rwa cimerwa
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com