Abanyarwanda barindwi bakuwe Tanzania bajyanwa gutuzwa muri Australia
posted on Oct , 05 2010 at 08H 18min 48 sec viewed 19966 times
Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe urujya n’uruza rw’abantu (Internation Organization for Migration) wafashije impunzi z’Abanyarwanda zigera kuri 7 zari zaranze burundu kugaruka mu Rwanda ziva muri Tanzania, kubona aho zituzwa hashya muri Australia.
Amakuru dukesha ibiro ntangazamakuru by’u Rwanda RNA aratumenyesha ko abo Banyarwanda ari bamwe mu mpunzi 35, byasabye ko bajyanwa gutuzwa mu kindi gihugu gishya nyuma y’ifungwa ry’inkambi nyinshi zo mu ntara ya Kigoma mu majyaruguru ya Tanzania. Muri izo mpunzi harimo 25 baturutse muri Congo Kinshasa na batatu b’I Burundi.
Umwe bayobozi bakuru muri Minisitiri ishinzwe ibibera mu gihugu muri Tanzania, Bwana Marcus Nyagali, yatangaje ko izo mpunzi ziherutse kujyanwa muri Austarlia mu mpera z’icyumweru gishize zari zimaze imyaka myinshi muri Tanzania, gusa ngo zari zaranze gutahuka, aho zatangaga impamvi y’uko zigifite ubwoba bw’uko ubuzima bwazo bwahungabanira mu bihugu bakomokamo.
Nyagali avuga nyuma y’ifungwa rya nyinshi mu nkambi z’impunzi mu myaka ishize, iri tsinda ryatujwe mu nkambi ya Kanembwa mu gihe Umuryango Mpuzamanga Ushinzwe urujya n’uruza rw’abantu warimo ushakisha icyo wazifasha.
Avuga ko nubwo mu bihugu izi mpunzi zikomokamo hari umutekano, zimwe muri zo zakomeje kwanga kugaruka aho zikomoka ku mpamvu zo gutinya kugirirwa nabi. Zasabaga guhabwa ubwenegihugu bwa Tanzania cyangwa se zikimurwa zikajyanwa mu Burayi.
Mu mwaka wa 2006, ibihumbi n’ibihumbi by’impunzi z’Abanyarwanda zirukanwe ku butaka bwa Tanzania, zitahuka mu Rwanda, aho zagiye zituzwa mu bice bitandukanye by’igihugu.
Kayonga J.
|