Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Inama Nkuru y’Itangazamakuru yahaye gasopo Ikinyamakuru Umusingi


posted on Oct , 05 2010 at 16H 47min 30 sec viewed 22061 times



Ikinyamakuru Umusingi cyandikirwa mu Rwanda cyahawe gasopo n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru ku mpamvu z’imyandikire gikoresha mu nkuru gishyira ahagaragara ivuga ko ihabanye n’amahame ndetse n’amabwiriza agenga itangazamakuru ry’umwuga, ibi bikaba byakiviramo guhagarikwa mu gihe byaba bidakosotse.

Nk’uko Inama Nkuru y’Itangazamakuru yabigaragaje, ikinyamakuru Umusingi kimaze gusohora inkuru nyinshi zikubiyemo amakosa menshi ajyanye n’umwuga w’itangazamakuru. Umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru ‘Umusingi’ Nelson Gatsimbazi, yagaragarijwe ko amakosa menshi amaze kuboneka mu nkuru z’icyo kinyamakuru ari ukuvanga ibitekerezo bwite mu nkuru zisanzwe z'amakuru. Aha Bwana Gatsimbazi yasobanuriwe ko iyo umuntu akoze inkuru aba agomba kugaragaza inkomoko y’ibiyikubiyemo, iyo bitagenze bityo bituma umusomyi adasobanukirwa ndetse bikaba byafatwa nko kwiyitirira inkuru z'abandi.

Mu nkuru Umuyobozi Mukuru w’ikinyamakuru Umusingi yagaragarijwe ko zikubiyemo ibitekerezo bwite by’umwanditsi, ibi kandi bakaba bari babyeretswe mu cyumweru gishize, ni inkuru yitwa “Umugambi wo gusenya inzu y’Itangazamakuru” ndetse na “Itangazamakuru ryigenga mu marembera” yasohotse muri “Umusingi” nimero 014 yo kuva tariki ya 12 kugeza 25 z’ukwezi kwa Kanama, ndetse n’izindi.

Nk’uko Inama Nkuru y’Itangazamakuru ikomeza ibivuga, ngo inkuru nyinshi z’iki gitangazamakuru zibamo amakosa kandi ahanwa n’amategeko. Muri izo nkuru Gatsimbazi akaba akunda gukoresha amagambo y’Ikinyarwanda asobanura ibintu byinshi bihabanye cyane n’ibyo yashakaga kuvuga.

Kuri ibyo birego byose nk’uko Inama Nkuru y’Itangazamakuru yabitangaje, ngo Gatsimbazi yisobanuye avuga ko amakosa yose yatewe no gushaka kurushaho gusohora ibinyamakuru byinshi ndetse no kugurisha umubare munini w’ibinyamakuru, ariko ngo avuga ko bagiye kubikosora.

Hejuru ku ifoto:

Nelson Gatsimbazi, Umuyobozi Mukuru w'Ikinyamakuru Umusingi

Foto: G. Wilson's FCBK

SHABA Erick Bill
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Icyemezo cyo gukuraho buruse cyakiriwe neza n’abanyeshuri – murigande
 
Minisitiri w 'intebe bernard makuza yashyize ahagaragara gahunda ya guverinoma y 'imyaka irindwi
 
Umunyapolitiki nayinzira jean nepomuscene aravugwaho gukora imirimo y 'ubupfumu
 
Umuseso n 'umuvugizi byaba byiteguye gukomeza gukorera mu rwanda nyuma yo kurangiza igihano?
 
Benin: georges rutaganda wari ufungiye ibyaha bya jenoside yaguye muri gereza
 
Nyuma ya mbarushimana, ku rutonde rw’abashakishwa hatahiwe brig gen bosco ntaganda - moreno ocampo
 
Umurusiya viktor bout arahakana ko yagurishije intwaro ku rwanda
 
urukiko rwa arusha rwasanze erlinder nta budahangarwa afite, u rwanda rugiye gukomeza kumukurikirana
 
Umuvugizi w’ingabo lt col jill rutaremara arabeshyuza amakuru avuga ko afunze
 
U bufaransa: callixte mbarushimana, umwe mu bayobozi ba fdlr yatawe muri yombi
 
Page:1 | | 2|
AuthorsComments
Page:1 | | 2|
by habanabashaka Posted 7 days 16 hr ago

Amahanga we reka ngusubize baca umugani ngo ntamwiza wabuze inenge kandi abantu baharurukwa vuba niko umuntu akoze Leta ya Kagame ikora ibyiza ariko hari nibibi mugihe abantu bose bagushima mugihe uzakora amakosa ntuzabimenya kuko ushimwa na bose nibyiza rero kureba kumpande zose niba hari abagusebya bakwandika ni ukareba impamvu nawe ukabasubiza mukindi kinyamakuru cyangwa nkumubyeyi ukabagira inama bariya rero batanga gasopo namaco yinda nibanyamujyi yo bigiye kugaya ningombwa iyo ucecekesha abakugaya ni uko muri wowe uba ufite ikibazo.
Kugeza nuyu munsi simbona ikibazo biriya binyamakuru biteza kuko no mubindi bihugu birandikwa niryo tangazamakuru amakuru rero amwe yabantu bamwe bafiza siyo dukeneye dukeneye amakuru yo kumpande zose bakuvuga nabi mukinyamakuru bitakunyura nawe ukabasubiza wakumva utanyuzwe ukajya murukiko bikubitiyeho ko inkuru zandikwa ngo baba bazifitiye ibimenyetso
Murakoze

0
bad good




 
by Unknown Posted 7 days 16 hr ago

Bravo MHC !!! Biragaragara ko uyobowe neza, so bravo MULAMAAAAAA!!!!!!!

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 week 10 hr ago

smiley Mbabazwa no kubona mu Rwanda abantu bose barabaye inkomamashyi.kuki se umuntu yahisha umwotsi inzu irimo gushya ngo nta kwiteranya?none abantu bazajya bakangisha abandi kutavuga? I can 't put up with this and I will never let a man lay his hand on me.
Umuntu nakora ikosa rijye ryandikwa kuko abaturage nibo victims y 'abanya politics.I hate this moments

0
bad good




 
by urwandarwanjye Posted 1 week 20 hr ago

Ibyo ari byo byose njye ndabona ibintu bibiri:

1. Hari ukwita ukuri ikitari cyo bikaba byagaragara ko ari ikinyoma ushaka kubwira abanyarwanda ukaba wabihamagarirwa ukanabiherwa gasopo. Twumvikane ko abanyamakuru bose bacu nabo atari shyashya hari igihe le sensualisme domine les faits kandi ubundi le journaliste ari censé montrer les faits et rien que les faits.

2. Hari rero no gushakisha ahantu hose wakura ikosa k 'umunyamakuru kugira ngo uko avuze n 'ukuri kugaragara ugaragaze ko ari amakosa.Ibyo nibyo HCM yagombye kujya itwereka. Ise niba yabeshyewe yakoze dementi ko yemewe mu mwuga w 'itangazamakuru. Ese guhagarika ibinyamakuru ku bwinshi byo ntibigaragaza ko nk 'urwego rushinzwe itangazamakuru hari inshingano rutuzuza rwibwira ko gufunga cg gutanga gasopo ari wo muti kandi wenda ari bo ntandaro y 'imikorere mibi.

Bref, hari byinshi umuntu yavugaho c 'est tout un debat.

0
bad good




 
by anonymous Posted 1 week 22 hr ago

ariko ubundi muzareke dukureho ibinyamakuru byose n 'amaradiyo yose tuyafunge hanyuma twibereho dutyo.

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 week 2 days ago

Abantu barita kubihe bibatunga mwarabimariye muma compte yanyu?
Niwowe ugomba guhitiramo ibyo abanyarwanda bakunda? uzi ko mu Rwanda abantu borora igitugu? wumvise ari ibintu bidafite gihamya wagiye kubarega?
Ikibazo nuko mwese mushishikajwe no gusahura igihugu mutifuza ko hari uwabatunga urutoki. ntawundi kandi wabikora kuko n 'abo umugenzuzi yavuze ko bibye bose bakingiwe ikiraka!

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 week 2 days ago

HURAHHHHHHH MHC,GENDA MURAMA URI UMUGABO JYA UBIFUNGA ESE UBUNDI BIBA BYANAVUZE IKI?NUKWANDIKA AMATESHWA GUSA BADAFITIYE GIHAMYA BARANGIZA NGO NI ABANYAMAKURU.ARIKO UBUNDI MUBONA LETA ITEZE GUTEZA IMBERE ITANGAZAMAKURU?ABANYAMAKURU NTIBIYUBAHA NI ABANYENZARA ,BAHORA BARARIKIYE GITI,URAMUBWIRA NGO NGWINO NKUGIRE JOURNALIST NJYE NGUHEMBA 50000 AFITE LICENCE AKAZA YIRUKA.MBONA FACULTE YA JOURNALISM YARI IKWIYE KUVAHO I BUTARE KUKO NTA GACIRO NA MBA LETA IBAHA.NAHO KUBIFUNGA NANJYE NDI MURAMA NAJYA MBIFUNGA KUKO NTACYO BIMARIYE ABASOMYI.SI RADIO ZO ZIRI HANZE AHA.KOKO BBC YABANYAMAHANGA IZIRUSHE KUMVWA!!!!!!!!!MURAMA UZASIGAZE ORINFOR NARI NGIYE KUVUGA NEW TIMES NAYO YARAHUYE N 'IBISAMBO BIKABA BIYINOGONOYE.IMPAMVU MBIVUGA NI UKO BYO BYIBURA BIGERA KU MATANGAZO YA LETA BIKAYABWIRA ABATURAGE KUKO IZINDI ZO NTA NUWO ZIHAMAGARA NGO YITABE.NANJEY NAZISUZUGURA KABISA SINANAROTA NZUMVA MBA NDOGA DATA.

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 week 2 days ago

Hahahahhhh, mwese mwese muranshekeje rwose, ubu murabona u Rwanda rwa none rukeneye inkuru nka ziriya z 'Umusingi koko? Itangazamakuru risenya aho ryatugejeje ntimwahabonye? Mwahumutse mukareba kure ko ari byo bizubaka igihugu cyacu?

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 week 2 days ago

mwite ku bukungu mu ngo zanyu.Mureke abo banya politique nibyo bibatunze.Ni ku ngoma yande se muzabona ukuri??Iya INGABIRE UMUHOZA Victoire se????Ese ahandi twakubonye nihe???Kwa HABYARA se???? Kwa Obama se???Bush se????

0
bad good




 
by MPOREBUCYE Posted 1 week 2 days ago

BRAVO GATSIMBAZI ITARA RYACANWE N 'UMUSESO,UMUVUGIZI,UMUCO N 'UMURABYO NTIRIZAZIME! NAHO UBUNDI SE INGOMA Y,ABIDISHYI

0
bad good




 
by makombenestor Posted 1 week 2 days ago

Dore umuco mwiza wacitse abanyarwanda nyamara bakaba batawushishikarizwa: GUSOMA IBINYAMAKURU! Muri UGANDA, KENYA, ZIMBABWE, ZAMBIA, MALAWI, SOUTH AFRICA, NAMIBIA, KINSHASA,....abantu mugitondo usang basahuranwa ibinyamakuru! BYABA IBIVUGA NEZA LETA BYABA IBIYINENGA. Hano ho iwacu, Leta usanga yifuza ko ibinyamakuru byose byavaho, hagasigara NEWTIMES n 'IMVAHO NSHYA basi!Ikimenyimenyi amatangazo yose ya Leta niho anyuzwa. Leta (ABATEGETSI) muzabyumva neza ibyo binyamakuru munyuzamo amafranga yavuye mumisoro y 'abanyarwanda byabyaye IZINDI KANGURA! kutareka itangazamakuru ngo ryisanzure, uwumva yahohotewe naryo akayoboka inkiko, ni bumwe muburyo bwo kuriniga. Mwibucye ko u Rwanda ruza mumyanya ya mbere mubihugu bitihanganira itangazamakuru. KUba bimeze bityo s 'uko abanyarwanda ariko babishaka ahubwo nuko aribyo abategetsi bifuza. Mwibuke ko IGIKANGISHO Leta ikunze gushyira kw 'itangazamakuru ari ukuririnda kuzongera kuvamo KANGURA na RTLM, Ariko mubyibazeho,(ni urugero mfashe au hazard nshobora no kwifashisha ibindi binyamakuru) BURIYA NKA NEWTIMES NA CONTACT FM bashidutse byabaye Kangura na RTLM byaba bitewe n 'uko byigenga bigakora icyo bishatse cg byaba bitewe n 'uburyo ubutegetsi bwabikoresheje????? smiley smiley smiley smiley Tubyibazeho. MURAKOZE

0
bad good




 
by amahanga Posted 1 week 2 days ago

@ kayirangadonat,

Iki kibazo wibaza nanjye ndagifite kandi nakiburiye igisubizo. Kubera iki abantu banga kumva radio rwanda, gusoma imvaho, Newtimes, bakirukira mu binyamakuru bigiye gufungwa? Aha hari ikibazo abayobozi bashobora kuba birengagiza.

Njye ndashaka kwisabira abanyamakuru ba igihe.com kuzajya bakora sondage statistique kucyo abasura urubuga bavuga ku nkuru zimwe na zimwe cyane cyane iziba zatanzweho comments nyinshi. Uburyo byagenda, bajya bategura different assumptions noneho abantu bagatora ahajya gusa n 'ibyo batekereza kuri iyo nkuru, nyuma bakatumenyesha imibare kuri buri assumption. Ndatekereza ko ibi byadufasha kumenya icyo abanyarwanda batekereza ku buzima bw 'igihugu. Yego urubuga ntirujyaho abanyarwanda bose ariko byibuze buri group y 'abanyarwanda ifite abayihagarariye hano (sex, age, political

0
bad good




 
by ahitheo Posted 1 week 2 days ago

nibyo rwose ntibakadushyushye imitwe.c 'est assez!

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 week 2 days ago

Abize itangazamakuru ibyo mukora turabibona! Sha inkuru mutugezaho twarazibonye pe!

0
bad good




 
by gkalisa2020 Posted 1 week 2 days ago

Umwanditsi w 'umusingi njye namubwira nti courage kuko,aho gupfa uzira amafuti,wazira ukuri,kandi amaherezo kuzatsinda.

0
bad good




 
by mambomambo Posted 1 week 2 days ago

Bandike bate? Nka NEWTIMES? nk 'IMVAHO NSHYA? LA NOUVELLE RELEVE? TURAMYE, DUKUZE, TWEMERE TUBE ABIDISHYI BA LETA NKA HCP? Nimwubake u Rwanda rwanyu muri ubwo bwidishyi bwanyu nzaba mbarirwa!

0
bad good




 
by kabarisa Posted 1 week 2 days ago

aka ga petit ko gashaka kwitera ibibazo kubusa,ariko njye ndakazi ntago kize ibyitangazamakuru,n 'imibereho arimo kwishakira mw 'itazamakuru.

0
bad good




 
by kayirangadonat Posted 1 week 2 days ago

mubushakashasti nakoze nasanze abantu benshi murwanda batakitabira gusoma ibinyamakuru,ubu byandikirwa murwanda.umuntu wese muganiriye,arakubwira ati nsoma ibinyamakuru!!!!!!!!!!!!!1, ati ntiriwe nta umwanya nunva amakuru kuri radio,kuri TV,kuko byaose aba ari kimwe.Kera wajyaga muri taxi ugasanga abantu baragenda hafi ya bose basoma UMUSESO.ngewe nibaza impanvu bimeze bityo.muzamfashe kubimenya.

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 week 2 days ago

Mwagiye mwitonda ko Politique ifite uburyo ikinwa! naho ubundi nimushaka kuyinjiramo cyane bizabagora.





smiley smiley :-°

0
bad good




 
by franck15 Posted 1 week 2 days ago

Hari amakosa leta ifite yogushaka gutegeka ibigomba kwandikwa nibinyamakuru. Ubundi hari amategeko arengera abarenganyijwe nikinyamakuru. Leta ibareke bakore bisanzuye. Natwe abaturage dukwiriye kumenya ko nabinyamakuru ariindi power ishobora gukoreshwa nabi ndetse ibyara utu dictators tutagira izina. Nabo banyamakuru ntidukwiriye kubizera cyane kuko kenshi baba bagendera kunyungu zabo bwite nizababakoresha.

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 week 2 days ago

Ubu ikigezweho ni ukwamagana raporo ya LONI. Abanyamakuru rero niba mudashaka guhabwa gasopo, Nimuvuge ko nta genocide ingabo za RPF zakoreye muri Congo nimushaka n 'amafranga bazayabaha. Barayafite bakuyeyo. Naho ubundi rero keretse uwanze kuryamira ukuri. Ubwo rero ni ukwitegura ubugi bw 'intorezo. Ariko ngo guca muziko ntigushye! None se iyo raporo ko yashyize igasohoka nyuma y 'iyi myaka yose!!! Abakunda ukuri mukomere!

0
bad good




 
by dedy Posted 1 week 2 days ago

ubundi hari ibinyamakuru dusoma iyo ubona ufite umwanya w 'ubusa kuko uba uzi ko ari byo gushyushya gusa(ba biracitse)kuri bo ubwisanzure bw 'itangazamakuru ni ubwo : banga kubaka Africa batuyemo kdi ntawe utma ishami aryicayeho. ntawe mvuze .

0
bad good




 
by n_amayobera Posted 1 week 2 days ago

Inama nkuru y 'itangazamakuru muri iki gihe ni irindi shami rya Polisi!

0
bad good




 
by sefranc06 Posted 1 week 3 days ago

Iki kinyamakuru kiri mubivuga ukuri mu rwanda ntakindi kizira.urugero cyasohoye inyandiko;AKABOKO KAMENYEREYE GUFATA INGOMA KAVAHO BAGACIYE! kandi ibi nibyo rwose kayibanda gergoire bagatemye ayishyigatiye 13years aba araje kinana rw,amajaruruguru akaboko bagakatira hejuru y.iwe amaze 21ans ashyigatiye karinga haduka kagame ayifata ari hirya hagaragara amaboko ya bizimungu past agize ngo ayakate pasteur ariruka kagame yicara kungoma ubu arayivuza uko ashaka imyaka irenze 16ans azayivaho ate?mpaka bakase amaboko ni urwa bene wabo bose.ubu se UMUSINGI nturengana?bananirwa kubaza kabarebe impamvu apfobya genocide y,abahutu barata igihe mubidasobanutse?

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 week 3 days ago

arikobiranyobeye abayobozi bashakakobayoboro ibiragi cyangwa impumyi .bemere bakore ibyo dushaka. yego ubundimpunzi hanze yi gihugu turikurira imana igiye guhorainzigo kumpunzi zirengana . ninjye capten shabani america

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Perezida kagame muri libya mu rwego rwo kwitabira inama ya kabiri ihuza afurika n 'ibihugu by 'abarabu
 
Abanyarwanda bakwiye kurangwa n’urukundo rw’igihugu – prof karangwa
 
Mukamira: umusirikare yarashe batanu arabahitana, abandi 13 barakomereka
 
Icyemezo cyo gukuraho amafaranga ahabwa abiga kaminuza cyafashwe na guverinoma, ninayo yagihindura- minisitiri murigande
 
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku rwanda rwa arusha mu bibazo by 'inzitane
 
Abagande babiri bafungiye mu rwanda bemerewe kubonana n 'imiryango yabo n 'abazabunganira
 
Guverinoma ikwiye gukorera hamwe - perezida kagame
 
Bad yateye inkunga ya miliyoni 30 z’amadorali y’amanyamerika uruganda rwa cimerwa
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com