Inama Nkuru y’Itangazamakuru yahaye gasopo Ikinyamakuru Umusingi
posted on Oct , 05 2010 at 16H 47min 30 sec viewed 22061 times
Ikinyamakuru Umusingi cyandikirwa mu Rwanda cyahawe gasopo n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru ku mpamvu z’imyandikire gikoresha mu nkuru gishyira ahagaragara ivuga ko ihabanye n’amahame ndetse n’amabwiriza agenga itangazamakuru ry’umwuga, ibi bikaba byakiviramo guhagarikwa mu gihe byaba bidakosotse.
Nk’uko Inama Nkuru y’Itangazamakuru yabigaragaje, ikinyamakuru Umusingi kimaze gusohora inkuru nyinshi zikubiyemo amakosa menshi ajyanye n’umwuga w’itangazamakuru. Umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru ‘Umusingi’ Nelson Gatsimbazi, yagaragarijwe ko amakosa menshi amaze kuboneka mu nkuru z’icyo kinyamakuru ari ukuvanga ibitekerezo bwite mu nkuru zisanzwe z'amakuru. Aha Bwana Gatsimbazi yasobanuriwe ko iyo umuntu akoze inkuru aba agomba kugaragaza inkomoko y’ibiyikubiyemo, iyo bitagenze bityo bituma umusomyi adasobanukirwa ndetse bikaba byafatwa nko kwiyitirira inkuru z'abandi.
Mu nkuru Umuyobozi Mukuru w’ikinyamakuru Umusingi yagaragarijwe ko zikubiyemo ibitekerezo bwite by’umwanditsi, ibi kandi bakaba bari babyeretswe mu cyumweru gishize, ni inkuru yitwa “Umugambi wo gusenya inzu y’Itangazamakuru” ndetse na “Itangazamakuru ryigenga mu marembera” yasohotse muri “Umusingi” nimero 014 yo kuva tariki ya 12 kugeza 25 z’ukwezi kwa Kanama, ndetse n’izindi.
Nk’uko Inama Nkuru y’Itangazamakuru ikomeza ibivuga, ngo inkuru nyinshi z’iki gitangazamakuru zibamo amakosa kandi ahanwa n’amategeko. Muri izo nkuru Gatsimbazi akaba akunda gukoresha amagambo y’Ikinyarwanda asobanura ibintu byinshi bihabanye cyane n’ibyo yashakaga kuvuga.
Kuri ibyo birego byose nk’uko Inama Nkuru y’Itangazamakuru yabitangaje, ngo Gatsimbazi yisobanuye avuga ko amakosa yose yatewe no gushaka kurushaho gusohora ibinyamakuru byinshi ndetse no kugurisha umubare munini w’ibinyamakuru, ariko ngo avuga ko bagiye kubikosora.
Hejuru ku ifoto:
Nelson Gatsimbazi, Umuyobozi Mukuru w'Ikinyamakuru Umusingi
Foto: G. Wilson's FCBK
SHABA Erick Bill
|