Ese kugumana Lt Gen Kayumba Nyamwasa hari ingaruka byayigira kuri Afurika y 'Epfo?
posted on Oct , 06 2010 at 08H 53min 47 sec viewed 40515 times
Nyuma y’aho Lt Gen Kayumba Faustin Nyamwasa ahungiye u Rwanda akajya mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ibi bigakurikirana nuko u Rwanda rwifuza kumugeza imbere y’inkiko akisobanura ku byaha ashinjwa birimo gucura imigambi yo guhungabanya igihugu, ndetse n’ubutabera bwa Espagne nabwo bukaba ari ko bwifuza kumuburanisha, ibi bigahurirana n’uko muri iki gihe Afurika y’Epfo yahaye ubuhungiro umunyanijeriya ushinjwa kuba ari inyuma y’iturika ry’amabombe riheruka guhitana abantu barenga 10 muri Nigeria ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge bw’icyo gihugu, benshi bari kwibaza niba gukomera kubayihungiyemo bashakishwa mu bihugu bakomokamo kwa Afurika y’Epfo bitazagira ingaruka mbi ku mibanire y’icyo gihugu n’amahanga.
Nk’uko tubikesha Associated Press, kuva Apartheid yarangira mu mwaka w’1994, igihugu cya Afurika y’Epfo cyakomeje kujya kiba ubuhungiro ku banyafurika baba bifuza guca mu rihumye ubutabera cyangwa se rimwe na rimwe akarengane mu bihugu byabo bwite. Ingero ni nyinshi.
Umuyobozi Mukuru wa Human Rights Watch muri Afurika y’Epfo, Sipho Mthlani, agira ati: “Afurika y’Epfo ntago ishobora kwemera kuvugirwamo n’ibindi bihugu. Igomba guharanira ubutabera, gusa imibanire yayo n’ibindi bihugu ishobora kuzamo agatotsi.”
Ikibazo cya Nyamwasa n’icy’umunyanijeriya Henry Okah ushakishwa n’igihugu cye bifite aho bitandukaniye kuko Okah we guhera kuri uyu wa Kabiri yagejejwe imbere y’urukiko muri Afurika y’Epfo, aho akurikiranweho ibyaha ashinjwa byo kuba inyuma y’iturika ry’amabombe mu gihugu cye ryabaye kuwa Gatanu ushize, mu gihe Nyamwasa we kugeza n’ubu ataragezwa imbere y’inkiko nk'uko byifuzwa na Espagne ndetse n'u Rwanda.
Okah usanzwe ari umwe mu bagize umutwe uharanira uburenganzira bw’intara ya Delta ya Niger, ubwo yaherukaga kugezwa imbere y’urukiko muri Nigeria, yakatiwe igihano cy’urupfu azira ibyaha by’ubugambanyi n’iterabwoba mu rubanza rwabereye mu muhezo. Yaje kubabarirwa ahita ahungira muri Afurika y’Epfo muri Nyakanga 2009.
Igihugu cye gicyeka ko yaba akiri muri uwo mutwe uharanira uburenganzira bw’intara ya Delta ya Niger, kandi ko yaba akigenga ibikorwa byawo bibisha bitandukanye.
Ku rundi ruhande, Lt Gen Kayumba Nyamwasa ufite ubuhunguro muri Afurika y’Epfo, ashakishwa n’u Rwanda rumushinja ibyaha byo gucura imigambi yo guhungabanya igihugu, naho Espagne yo ikamushinja kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’Abanya-espagne bakoreraga imiryango ifasha imbabare mu Rwanda, ibyaha u Rwanda rwari rwarahakanye.
Nyamwasa yaje kurasirwa n’abagizi ba nabi aho ari mu buhungiro, hafatwa benshi bakekwaho kuba inyuma y’iraswa rye.
Byakomeje kuvugwa ko nyuma y’aha umubano hagati ya Leta y’Afurika y’Epfo n’iy’u Rwanda waba warajemo agatotsi, ndetse na Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda ahamagarwa n’igihugu cye, kugeza n’ubu akaba ataragaruka, gusa inzego zikuriye ububanyi n’amahanga zemeza ko nta kibazo kiri hagati y’ibihugu byombi.
Inzobere y’umushakashatsi muri Africa Institute of South Africa, Sylvester Bongani Maphosa, avuga ko Afurika y’Epfo ikwiye gukomeza gukorana n’ibindi bihugu mu gihe ibikorwa by’iterabwoba bidasiba kwiyongera hirya no hino ku isi, gusa asanga nanone icyo gihugu gikwiye kwitondera kohereza abagihungiyemo ubutabera bwa byinshi mu bihugu bya Afurika.
Ku ruhande rwe, Mthathi asanga Afurika y’Epfo ikwiye gushyiraho uburyo bwo kudatuma abantu batari ngombwa bahabwa ubuhungiro muri Afurika y’Epfo, bityo bagahezwa hanze yayo, ariko kandi akavuga ko icyo gihugu gikwiye gukomeza kikaba ubuhungiro kuri babandi babukeye nta byaha bahunga, ari nako icyo gihugu gikangurira ibindi gukemura ibibazo bibirangwamo, bityo bikagabanura ababihunga.
Foto: news24
Kayonga J.
|