Babiri bacyekwaho kwica umugande bamuhotoye batawe muri yombi
posted on Oct , 06 2010 at 12H 19min 55 sec viewed 18503 times
Abagabo babiri bacyekwaho kuba barivuganiye umuturage wo mu gihugu cya Uganda mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Supt Eric Kayiranga, Akandida Evariste wari usanzwe ari umuvunjayi ukorera ku mupaka w’u Rwanda na Uganda yishwe ahejejwe umwuka hifashishijwe agasashe.
Ubwo yicwaga, byatangajwe ko yari afite amafaranga atari macye kuri we, ngo kuburyo yaba yarayibwe. Ibitangazamakuru byo muri Uganda byemeje ko yicwa yari afite agera kuri miliyoni 140 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kayiranga yavuze ko iperereza kuri ubu bwicanyi rigikomeza, gusa avuga ko byamaze kugaragara ko iyicwa rya Akandida rifitanye isano n’ubujura.
Kuri uyu wa Mbere nibwo nyakwigendera yashyinguwe I Kabale mu gihugu cye cy’amavuko.
Foto: The New Times
Emmanuel N.
|