Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Uganda: Polisi yaburijemo imyigarambyo y’abamagana ifungirwa mu Rwanda ry’abagande babiri


posted on Oct , 06 2010 at 13H 08min 28 sec viewed 15384 times



Hashize iminsi 17 mu Rwanda hafungiye abagabo babiri b’Abagande bafashwe binjiye mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Cyanika nta byangombwa bafite ndetse, nk’uko inzego zishinzwe umutekano zibitangaza, bombi bari bafite imigambi yo guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Kuri uyu wa Kabiri abaturage babarirwa muri 800 batuye mu Mujyi wa Kabale muri Uganda, ahakomoka aba bagabo babiri, bazindukiye mu gikorwa cy’imyigaragambyo cyaje kuburizwamo na Polisi y’Igihugu mbere y’uko gitangira. Abateguye iyo myigaragambyo bandikiye ibaruwa Leta y'icyo gihugu bavuga ko imyigaragambyo yabo yari iyo kwamagana ifatwa n’ifungwa rya Simpson Mpiriwe na Didas Ndamira.

Umuvugizi wa Police, Supt Eric Kayiranga, avuga ko iperereza ku byaha biregwa aba bagabo bombi rigikorwa kandi ko Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero, yahawe uburenganzira bwo kubasura.

Bwana Simpson Mpiriwe ni umucuruzi ukorera mu Mujyi wa Kabale, naho Didas Ndamira we ni umucungamutungo kuri Radio Kigezi FM.

Umukuru wa Polisi mu gace ka Kabale yasobanuriye abari bagiye kwigaragambya ko ibihugu byombi biri kugerageza gushakira umuti ikibazo cy’abo bagabo babiri hakoreshejwe inzira ya diplomacy, yababwiye ko kwigaragambya ntacyo byatanga.

Umugore wa Ndamira yatangarije ikinyamakuru Daily Monitor ko yabashije kuvugana n’umugabo we, gusa yirinda gushyira ahagaragara ibyo baganiriye, yavuze ko baganiriye ibirebana n’umuryango wabo gusa.

Abari bitabiriye iyo myigaragambyo yaburijwemo bavuze ko niba ibiro bya Perezida Museveni bitagize icyo bivuga cyangwa bikora ku kibazo cy’abo bagabo bombi, ngo bazafunga imihanda babuze imodoka ziva mu Rwanda zijya Uganda kwinjira.

Foto: Daily Monitor

Kayonga J.
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Icyemezo cyo gukuraho buruse cyakiriwe neza n’abanyeshuri – murigande
 
Minisitiri w 'intebe bernard makuza yashyize ahagaragara gahunda ya guverinoma y 'imyaka irindwi
 
Umunyapolitiki nayinzira jean nepomuscene aravugwaho gukora imirimo y 'ubupfumu
 
Umuseso n 'umuvugizi byaba byiteguye gukomeza gukorera mu rwanda nyuma yo kurangiza igihano?
 
Benin: georges rutaganda wari ufungiye ibyaha bya jenoside yaguye muri gereza
 
Nyuma ya mbarushimana, ku rutonde rw’abashakishwa hatahiwe brig gen bosco ntaganda - moreno ocampo
 
Umurusiya viktor bout arahakana ko yagurishije intwaro ku rwanda
 
urukiko rwa arusha rwasanze erlinder nta budahangarwa afite, u rwanda rugiye gukomeza kumukurikirana
 
Umuvugizi w’ingabo lt col jill rutaremara arabeshyuza amakuru avuga ko afunze
 
U bufaransa: callixte mbarushimana, umwe mu bayobozi ba fdlr yatawe muri yombi
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by Simbasimba Posted 5 days 22 hr ago

Muzabaze n 'umunyamerika yafungiwe mu Rwanda nkanswe abagande.

0
bad good




 
by hirwaangepatrick Posted 7 days 22 hr ago

PLEASE BE SERIOUS

0
bad good




 
by ahari.lydia Posted 1 week 16 hr ago

abo bahagarikiye bourse mwihangane ntakundi uwuzananirwa kwiga becouse of that just pray GOD is ever there for us ntimuvuge byinshi dear

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 week 16 hr ago

birabe ibyuba ntibibe amaraso!!ubu se koko twe twiga i bugande za kabare iyo muri weekend,tuzabigenza gute ko abagande tubaziho guhubuke baramuka bihimuye kuri twe abanyarwanda twabigenza gute??

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 week 16 hr ago

mucecekese muba muvuga ibiki ko ari amatiku gusa abayobozi bacu baba bazi icyo bakora kandi ntabwo bazakora ibyo mushaka byose cyangwa ibyo mwifuza kuko bamwe muri mwe ntakizima nakimwe muba muvuga uretse amatiku no gushyushya imitwe anandi gusa!

0
bad good




 
by bucyivahumwe Posted 1 week 1 day ago

Birabe ibyuya!!!

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 week 2 days ago

uretse n UMUGANDE nta muntu numwe
wadutesha umutwe,aho twavuye turahazi

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 week 2 days ago

Ahandi abantu bashobora kujya mu mihanda bakagaragaza akababaro kabo. Naho twe bite? Bakureho n 'udufaranga twafashaga mwene ngofero kwiga habure n 'ukoma? Ubundi muri Universities zose ku isi niho ibitekerezo bihumura abaturage biva, iwacu wapi. Aho kwirirwa turirimba insinzi abantu bagombye guharanira uburenganzira bwabo. None ko Dr. Muligande atavuze ku biga mu mahanga uko bizagenda. Ndumva ntakizahinduka kuko n 'ubundi abana babo nibo babonaga bourses zo hanze ntagihindutse kuribo rero. Niba aka atari akarengane , munshakire irindi jambo. God Bless

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 week 2 days ago

YEWE NTAMENYA

0
bad good




 
by manmbo Posted 1 week 2 days ago

Comments twohereje kuri iyi nkuru hashize amasaha 3 zitaraza! mwazinyonze? smiley smiley

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 week 2 days ago

rwanda ntikwiriye gukorera biriya abavandimwe ba uganda,tena we are in eac.so bacyemure iki kibazo abo bireba

0
bad good




 
by magayanem Posted 1 week 2 days ago

IKIRAGI CYARAVUZE KITI "MBIBUBA " (MBIVUGA....) RREBA KURI COMMENTS ZINDI AHARI UMUGANDE WICIWE MU RWANDA....NYAMARA.... smiley smiley smiley smiley

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Perezida kagame muri libya mu rwego rwo kwitabira inama ya kabiri ihuza afurika n 'ibihugu by 'abarabu
 
Abanyarwanda bakwiye kurangwa n’urukundo rw’igihugu – prof karangwa
 
Mukamira: umusirikare yarashe batanu arabahitana, abandi 13 barakomereka
 
Icyemezo cyo gukuraho amafaranga ahabwa abiga kaminuza cyafashwe na guverinoma, ninayo yagihindura- minisitiri murigande
 
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku rwanda rwa arusha mu bibazo by 'inzitane
 
Abagande babiri bafungiye mu rwanda bemerewe kubonana n 'imiryango yabo n 'abazabunganira
 
Guverinoma ikwiye gukorera hamwe - perezida kagame
 
Bad yateye inkunga ya miliyoni 30 z’amadorali y’amanyamerika uruganda rwa cimerwa
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com