Uganda: Polisi yaburijemo imyigarambyo y’abamagana ifungirwa mu Rwanda ry’abagande babiri
posted on Oct , 06 2010 at 13H 08min 28 sec viewed 15384 times
Hashize iminsi 17 mu Rwanda hafungiye abagabo babiri b’Abagande bafashwe binjiye mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Cyanika nta byangombwa bafite ndetse, nk’uko inzego zishinzwe umutekano zibitangaza, bombi bari bafite imigambi yo guhungabanya umudendezo w’igihugu.
Kuri uyu wa Kabiri abaturage babarirwa muri 800 batuye mu Mujyi wa Kabale muri Uganda, ahakomoka aba bagabo babiri, bazindukiye mu gikorwa cy’imyigaragambyo cyaje kuburizwamo na Polisi y’Igihugu mbere y’uko gitangira. Abateguye iyo myigaragambyo bandikiye ibaruwa Leta y'icyo gihugu bavuga ko imyigaragambyo yabo yari iyo kwamagana ifatwa n’ifungwa rya Simpson Mpiriwe na Didas Ndamira.
Umuvugizi wa Police, Supt Eric Kayiranga, avuga ko iperereza ku byaha biregwa aba bagabo bombi rigikorwa kandi ko Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero, yahawe uburenganzira bwo kubasura.
Bwana Simpson Mpiriwe ni umucuruzi ukorera mu Mujyi wa Kabale, naho Didas Ndamira we ni umucungamutungo kuri Radio Kigezi FM.
Umukuru wa Polisi mu gace ka Kabale yasobanuriye abari bagiye kwigaragambya ko ibihugu byombi biri kugerageza gushakira umuti ikibazo cy’abo bagabo babiri hakoreshejwe inzira ya diplomacy, yababwiye ko kwigaragambya ntacyo byatanga.
Umugore wa Ndamira yatangarije ikinyamakuru Daily Monitor ko yabashije kuvugana n’umugabo we, gusa yirinda gushyira ahagaragara ibyo baganiriye, yavuze ko baganiriye ibirebana n’umuryango wabo gusa.
Abari bitabiriye iyo myigaragambyo yaburijwemo bavuze ko niba ibiro bya Perezida Museveni bitagize icyo bivuga cyangwa bikora ku kibazo cy’abo bagabo bombi, ngo bazafunga imihanda babuze imodoka ziva mu Rwanda zijya Uganda kwinjira.
Foto: Daily Monitor
Kayonga J.
|