Uwahoze ari umunyeshuri muri LaRoche College kuri buruse ya Leta yimwe ubuhungiro muri Amerika
posted on Oct , 07 2010 at 09H 13min 26 sec viewed 40603 times
Urukiko rw’ubujurire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwashimangiye icyemezo cyo kwima ubuhungiro uwahoze ari umunyeshuri wigiraga kuri buruse ya leta muri LaRoche College udashaka kugaruka mu Rwanda.
Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda RNA aratumenyesha ko Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Kabiri rwashimangiye icyemezo cyari cyafashwe n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika cyo kwima Charles Heza ubuhungiro nyuma y’uko ananiwe kumvisha abashinzwe abinjira n’abasohoka buryo ki yahohoterwa aramutse ageze mu Rwanda.
Imitere y'ikibazo
Ikibazo cya Heza cyahereye mu kwezi kwa Gicurasi mu mwaka wa 2001 ubwo we na mushiki we Davina Heza hamwe n’abandi Banyarwanda 12 barangizaga amasomo yabo muri LaRoche College aho Charles yigaga ibijyanye na Graphic Design naho mushiki we akaba yarigaga ibijyanye n’ubutabire (chemistry/chimie). Barindwi muri bose uko ari 14 baburiwe irengero umunsi bari kugarukiraho mu Rwanda, nk’uko amasezerano arebana n’izo buruse bigiragaho yabiteganyaga.
RNA itangaza ko ibyabaye ku bandi banyeshuri bitazwi neza, ariko ko Heza guhera mu mwaka wa 2003 yakomeje kujya agerageza kuba yabona ubuhungiro biciye mu nzira zemewe n’amategeko ya Amerika, agendeye ku kuvuga ko nagera mu Rwanda azahohoterwa n’ibindi byinshi. Kuri ubu mushiki we Davina aba muri Canada.
Mu zindi mpamvu yatanze kugirango ahabwe ubuhungiro harimo kuba akigera mu Rwanda yari kujyanwa mu cyo yise “indoctrination program”, gusa ananirwa kwerekana uburyo iyo porogaramu yari ikubiyemo gahunda zo kumuhohotera. Byaje kumenyekana ko iyo porogaramu yavugaga ari ‘Ingando’ inyurwamo n’abanyeshuri bose bagiye gutangira kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda cyangwa abize hanze yarwo, gahunda imara igihe kirenga ukwezi.
Mu byemezo byafashwe n’urukiko rw’ubujurire kuri uyu wa Kabiri byabashije kubonwa na RNA, abacamanza bavuga ko Heza atabashije kwerekana mu buryo busobanutse ukuntu yagirirwa nabi ageze mu Rwanda bitewe n’ubwoko bwe, idini, ubwenegihugu, cyangwa kuba umunyamuryango w’itsinda runaka.
Se wa Heza yakuwe ku mirimo ye muri Leta y’u Rwanda
Ikibazo cya Heza Perezida Kagame yaje kugira icyo akivugaho ubwo yari yitabiriye umuhango w’itangwa ry’impamyabumenyi ku Banyarwanda bari barangije muri LaRoche College wabereye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, icyo gihe agaya iyo myitwarire.
Se wa Heza mu myaka ya za 2001 ubwo uyu musore yatangira gusaba ubuhungiro yakoraga muri Leta ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Imirimo ya Leta, yari kandi n’umunyamuryango wa FPR, gusa mu mwaka wa 2002 yaje kuvanwa mu mirimo ye. Uyu mugabo ntago na n’ubu amazina ye aramenyekana.
Mu idosiye yo gusaba ubuhungiro, mu mwaka w’2003 Heza yongeyemo ko Perezida Kagame yinjiye ubwe mu kibazo cye, kuburyo byatumye se akurwa ku mirimo yari afite muri guverinoma. Urukiko rw’Ubujurire ibi rwabihakanye ruvuga ko ntashingiro bifite ngo kuko ise yakomeje kuba mu Rwanda na nyuma y’uko akurwa ku mirimo ye, kandi ngo yavaga mu Rwanda ajya hanze yarwo uko yishakiye ngo kuko yakundaga kujya Kenya akagaruka.
Abacamanza kandi baje no kuvumbura ko Heza yasabye ubuhungiro bwa mbere amaze imyaka hafi ibiri nta byangombwa bimwerera kuba muri Amerika afite, ibi nabyo bikaba bitemewe n’amategeko.
Icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire ntikigaragaza neza niba Heza azagarurwa mu Rwanda cyangwa niba azakomeza kujurira mu zindi nkiko.
Uko barindwi bacitse banga kugaruka mu Rwanda
Tariki 6 Kamena 2001, abanyeshuri 14 barangije amasomo yabo muri LaRoche Collge, barindwi muri bo indege yari kubajyana mu Rwanda nyuma y’icyumweru barangije yarinze ibasiga baburiwe irengero.
Umunsi wo kugaruka mu Rwanda, LaRoche College yakodesheje bisi yagombaga kubakura I Pittsburgh muri Leta ya Pennsylvania ahoo iryp shuri riherereye, ikabajyana I Washington DC aho bagombaga gufatira indege yari kubajyana mu Rwanda. Abanyeshuri barindwi ntibigeze bahaboneka. Muri bo harimo Charles Heza.
Hejuru ku ifoto:
Charles Heza wimwe ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Foto: C.H
Kayonga J.
|