Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Uwahoze ari umutasi muri EX FAR yashyize ahagaragara amwe mu makuru mashya ku itegurwa rya Jenoside


posted on Oct , 07 2010 at 16H 38min 08 sec viewed 31369 times



Umwanditsi akaba n’umunyamakuru, umufaransa Jean-Francois Duparquier, yashyize ahagaragara igitabo gishya gikubiyemo ubuhamya bw’umwe mu bahoze ari abatasi ba Ex-FAR, Richard Mugenzi, aho aba avuga kubijyanye n’itegurwa ndetse n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho aba ashimangira ko Jenoside yo mu Rwanda atari igikorwa cyatunguranye, ahubwo ko cyateguwe iminsi myinshi, kuva mu mwaka wa 1992.

Ubuhamya bushya bwa Richard Mugenzi bukubiye mu gitabo “L’agenda du Genocide” bugaragaza byinshi mu birebana n’ibikorwa by’ubutasi muri icyo gihe, kujijisha ndetse no kubeshya byaranze iyo Jenoside, anatangaza kandi uburyo ubutumwa bwatanzwe ko FPR yahanuye indege yari itwaye Habyarimana ari ukubeshya, ahubwo we yemeza ko ari itegeko ryari ryatanzwe ryo kubivuga gutyo.

Kuva aya mahano yahitanye abantu barega miliyoni yaba, amakuru atandukanye yagiye avugwa hanze yakomeje kujya agaragaramo ibibazo bibiri by’ingutu; icya mbere kibaza uwahanuye indege falcon 50 yari itwaye uwari Perezida Juvenal Habyarimana taliki ya 6/04/1994, ndetse n’ikibazo cy’uko haba harabayeho Jenoside ebyiri.

image
Richard Mugenzi yahoze ari umutasi ushinzwe gufata ibiganiro binyura ku matumanaho (radio) ya FPR aho yakoreraga mu birindiro bya gisirikare by’ibanga byabaga ahitwa Butotori mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda, aho yari anashinzwe gutanga amakuru atari yo kuri FPR mu baturage.

Yakomeje atangaza kandi ko imyitozo yari afite yayihawe n’ingabo z’Abafaransa mu cyiswe “Operation Noroit”, ingabo zari zaroherejwe na Perezida Mitterand mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu uwari inshuti ye Habyarimana Juvenal, bityo ubutegetsi bwe ntibuhungabane.

Byakomeje kugarukwaho n’itangazamakuru mpuzamahanga nyuma y’ishyirwa ahagaragara ry’iki gitabo ko kitazishimirwa n’abayobozi mu nzego zo hejuru mu gihugu cy’u Bufaransa.

Hejuru ku ifoto:

Umwanditsi w'igitabo "L'agenda du Genocide" Jean-Francois Duparquier

Foto: tlaxcala.es

Kayonga J.
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Icyemezo cyo gukuraho buruse cyakiriwe neza n’abanyeshuri – murigande
 
Minisitiri w 'intebe bernard makuza yashyize ahagaragara gahunda ya guverinoma y 'imyaka irindwi
 
Umunyapolitiki nayinzira jean nepomuscene aravugwaho gukora imirimo y 'ubupfumu
 
Umuseso n 'umuvugizi byaba byiteguye gukomeza gukorera mu rwanda nyuma yo kurangiza igihano?
 
Benin: georges rutaganda wari ufungiye ibyaha bya jenoside yaguye muri gereza
 
Nyuma ya mbarushimana, ku rutonde rw’abashakishwa hatahiwe brig gen bosco ntaganda - moreno ocampo
 
Umurusiya viktor bout arahakana ko yagurishije intwaro ku rwanda
 
urukiko rwa arusha rwasanze erlinder nta budahangarwa afite, u rwanda rugiye gukomeza kumukurikirana
 
Umuvugizi w’ingabo lt col jill rutaremara arabeshyuza amakuru avuga ko afunze
 
U bufaransa: callixte mbarushimana, umwe mu bayobozi ba fdlr yatawe muri yombi
 
Page:1 | | 2| | 3|
AuthorsComments
Page:1 | | 2| | 3|
by harelijeama Posted 2 days 17 hr ago

smiley Mushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa nawe nareke ibyo y 'ibwira, Umunyabyaha nagarukire Uwiteka nawe ara mubabarira, kuki mwarinda gupfa muzize ibyaha byanyu? kandi Umwami wacu Yesu yaradupfiriye kugira ngo njye nawe tubone ubugingo buhoraho, mwihane kuko kwihana no gukizwa no kwatura ibyaha arimo kubabarirwa kubonerwa. Yesaya 55.6-9 Ibyahishuwe 22; 12-, Hari igihe abantu bahugira mu isi n 'ibyayo bikababuza gushaka Imana no kuyikorera,gukiranuka bakakureka ahubwo bagakora ibyo gukiranirwa, Abagaratiya 5: 19-, bakibera mu ngeso mbi, ubusambanyi, ubugambanyi, kwiba, ubwicanyi, imanza zibera, urwango, ishyali, inzika, kwikakaza, kuvuga abandi, kubacira imanza, kubeshya, ubu ho ukuri kwarabuze hose, kuroga, kwirema ibice, kwiyemera, gukora ibiteye isoni n 'ibyisoni nke, n 'ibindi bibi byinshi, bamwe basenye ingo zabandi, abandi bataye ingo zabo. ariko Uwiteka arababwira ati kuki mwapfira mu byaha? Ezekiyeli 18:10-24, Musome Yohana 15:1-17

0
bad good




 
by Unknown Posted 2 days 21 hr ago

mwese mureke amatiku nogushyanuka ahubwo mutange ibitekerezo bijyanye nubumwe bwabanyarwanda mwikomeza kuba imbohe zamateka tubirenge twiyubakire Urwanda turangajwe imbere numubyeyi nyakugirimana President KAGAME

0
bad good




 
by ghhjghghjj Posted 2 days 22 hr ago

Ese wowe uvuga ngo uwaroze abahutu ni umwe, kuki bose ubashyira mu gatebo kamwe ? ukeka ko ubarusha umutima mwiza bose uko bangana ? None se ubuhutu cyangwa ubututsi waburarira ? buvamo amata se ? Twubake U Rwanda rwacu abantu bose batangane imbabazi, Ibyabaye byarabaye ahasigaye turebe imbere tuhagire heza. May God bless Rwanda !

0
bad good




 
by Unknown Posted 3 days 21 hr ago

UBUNDI SE UYU YARI INTASI IMAZE IKI?KO IBI AVUZE UBU ATABIVUZE GENOS ITARABA.JYEWE MBONA UWAROZE ABAHUTU ARI UMWE BURIYA RERO NGO KIRAVUZE.BAJYE BAREKA IBYO BIGOROGORO BYANJWE NGO BIRATANGA AMAKURU KANDI ARI NABYO BYISHE ABANTU.IKINTU KIRABA UBIZI UGATEGEREZA KO KIZARANGIRA NGO UBONE UKIVUGE.BA RUZIBIZA BARACYARIHO KOKO

0
bad good




 
by raytonton Posted 4 days 19 hr ago

mwiriwe!erega ntanarimwe abantu bazumva ibintu kimwe ndumva rero nokuganira atari bibi,bamwe ngo genocide ntiyateguwe,abandi ngo ndi umututsi kazi,abandi ngo barampugishije mbona aho bica abandi kandi ubona babikora batabizi!ariko di!!ubundi ubwicanyi butateguwe ntabwo bwitwa GENOCIDE!!ubwose iyo abantu bakora iringaniza babanza kwica abantu mumutwe hari ubwicanyi burenze ubwo!abo bishe kuva za 59!abo bangiraga kwiga babonye buruse hanze ,bitsindiye,harya ibyo ni iki?ngo uri umututsi kazi?ahubwo uri umushinyaguzi!niba wenda hari ikindi bari bagutezeho ntabwo byatuma ubagira abere!hari nabo basigaga munzu bakajya kwica!sinzi niba ubizi?naho kuvuga ngo ninde wayiteguye maze ugahera kubapfuye birababaje!genocide yateguwe n 'abahutu bintagorwa kandi nubu uwabaha akanya mwakomeza!ahubwo sinzi impamvu mudahurwa kuko byagaragaye ko ntabapfira gushara!musigaye kukarimi nahandi nkaha nyine ntawe ubamenya!kuko mwabonye mugiye ahagaragara uko byagenze!nimwigumire mumashyamba kuko bamwe baruyo phisical abandi mudundaraye hano imitima ibarya!uziko mubabaye kurusha abiciwe!nubwo musigaye mushaka kubyitiranya ni bihano mwaherewe i kongo nahandi hose!

0
bad good




 
by murema Posted 5 days 8 hr ago

bene data byose nubusa icyangobwa nukumenya imana naho ibidi byose nubusa kubaha imana ni ko kujijuka bibiya iravunga go ukora ibyaha nuwase SATANI cyo nimugarukire IYATUREMYE

0
bad good




 
by bigjoyco Posted 6 days 21 hr ago

IGISUBIZO NI KIMWE ABANYARWANDA TWESE NIDUKIZWE

0
bad good




 
by ntagahoragahanzedisi Posted 6 days 6 hr ago

Ese ubu abatutsi bar gupfa ninde uri kubica?

0
bad good




 
by Unknown Posted 6 days 10 hr ago

ooo

0
bad good




 
by Unknown Posted 7 days 12 hr ago

@Kampire
nawe ngo wigize umunyabwenge nyamara ntusubije ibibazo bya Panther.....none se ko wemera ko interahamwe zahawe imyitozo n 'intwaro, wabonye zarabikoresheje iki? ngo ntabwo byari ibyo guhitana abatutsi gusa none se Genocide yakorewe bande , s 'abatutsi n 'abahutu moderee siko numva babivuga , none se igikorwa cyo guha interahamwe imipanga n 'imyitozo mbere weho wacyita iki niba atari kuzitegura, synonyme yo kwitoza n 'iki? aho si kwitegura? ehhh ubundi ukavangavanga wiyibagiza ibimenyetso simusiga, none se ko mama wari mukuru muri 1994, liste wumvise zisomwa kuri RTLM zandtswe ryari? zanditswe na nde? yazandikiye iki? ni muruhe rwego abakozi ba RTLM bakoze ama listes y 'abatutsi ? byari mu rwego rwo kubatura indirimbo zasabwe ra? ...... cyangwa nta listes zigeze zisomwa bazaguhe archives ya RTLM ubyiyumvire ? erega kuba TWagiramungu avuze ngo genocide ntiyateguwe cyangwa UN ikabivuga ntacyo bihindura, ahubwo naho biratangaje kubona yemera ko yabaye nkaswe gutegurwa nibashaka bazabihakane n 'akazi kabo ukuri kurazwi, kandi mujye mushima Imana ko RPF itakoze nkuko mwakoze yiyemeje kubakuramo ubwo burozi mwonse gahoro gahoro naho ubundi kuvuga ngo nayo yishe abantu, ntibizi iyo mujya gutsinda ugira hari uwari gusigara, mugira Imana ko ari Kagame iyo ajya kuba undi yari kubarimbura neza neza maze twese tugatangirira a 0 gutyo ubwiyunge bukaba bufite ishingiro byari kuba bifite sens,

0
bad good




 
by Brighterday Posted 7 days 13 hr ago

Kampireeugenia nubwo uvuga ngo blackpanther arabeshya, nta kintu wagaragaje cyerekana ko abeshya uretse guhakana gusa. We arerekana ibimenyetso bigaragaza ko genocide yakorewe abatutsi yateguwe. Ariko wowe uragereranya ibyabagaho ku ngoma ya Habyalimana n 'iyubungubu. Kandi ikibazo kirimo kivugwa ni itegurwa rya genocide yakorewe abatutsi. Nonese urahakana ko amabarura yakorwaga batabazaga ubwoko bw 'umuntu? Iyo birangirira aho ntacyo byari kuba bitwaye. Ariko niba harabayeho itsembabwoko ryibasiye abatutsi nyuma y 'igihe ayo mabarura abaye, wahakana ute ko iryo barura ritafashije mu itegurwa rya genocide? Ryarifashishijwe kuko Imibare n 'amazina y 'abatutsi bari babifite muri statistics zabo. Ese iyo bakora iryo barura ntibabaze amoko imiryango mpuzamahanga yari kwanga gufasha u Rwanda? ese umukene w 'umuhutu n 'umukene w 'umututsi bataniye he? Ntabwo nakugaya ko wakoze iryo barura kuko abenshi barikoraga bazi ko rigamije ibintu byiza gusa. Ariko abari bafite ikindi bagamije nabo barahari. Umva Kampire we kuvugisha ukuri ntibyica umutumirano, kandi guca mu ziko ntigushye ibyo blackpanther avuga nibyo pe!

0
bad good




 
by Unknown Posted 7 days 14 hr ago

mbajacky ndakumenyesha ko ndi umwe babuze abavandimwe n 'inshuti muri genocide, gusa hari ibyo nabonye byanteye kwibaza aho tuganisha igihugu! Ubumwe n 'ubwiyunge muhora muvuga nzi ibindi tubwirwa mumanama dukora niba mukomeje kujya mubeshya nzabishyira ahagaragara mvuge byose. Imana iratureba twubakire u Rwanda kukuri kuko ikinyoma n 'amaranga mutima ndabirambiwe. Ntukarengere uwishe nawe wica babiri cyangwa batatu. Birakabije. Raporo z 'ibinyoma ntabwo nzemera urarushywa n 'ubusa. Izo raporo z 'intasi zije aruko ubutegetsi busumbirijwe ni nyabaki?

0
bad good




 
by Unknown Posted 7 days 16 hr ago

Jean-Francois Duparquier, apakiyemo ingengabitekerezo ya FPR, air y 'abahezanguni. Nta kuri kuzima na mba kuri mu gitabo yanditse.

0
bad good




 
by kampireeugenia Posted 7 days 16 hr ago

Blackpanther, urabeshya abanyarubuga ntabwo wari mu Rwanda wenyine, interahamwe zijya guhabwa biriya byose ntabwo kwari ukuzahitana abatutsi gusa kuko n 'abahutu batavugaga rumwe na MRND zitaboroheye mbere ya le 6.4.1994. Ariko ibuka noneho intwaro zahawe abacitse kw 'icumu mu myaka ya za 95-98! barazisubije?....(muzatumenesha amabanga, ariko ntawe nzongera guhishira)
Amabarura yakorwaga hakabazwa amoko ibyo byabaga bishingiye kubyo abatangaga amafranga abikora b 'exigeaga. harimo gushaka kureba uko amoko ahagarariwe munzego zose.Ibarura ryabaye ryari nk 'iryakozwe kubutegetsi bwa FPR kandi sinzi niba rimaze kuba abatutsi barahutswemo bakicwa! Urabeshya niba wari mu Rwanda wari muto cyangwa urakoresha amarangamutima yo kwihahira nk 'abo mperutse kumva bavuga ngo ingabo z 'u Rwanda ntabantu zishe muri CONGO kandi bari mu mitwe yivugiraga ko yashyizweho ngo irinde abahutu! Interahamwe zishe abantu zikora Genoside ariko uburyo abantu babivugamo ni nko kubaza umututsi ngo uwakwirukankanye akakwicira abana yarangiza akaza kubaga inka yawe wamubonye ayibaga?! Akabyemera, nyuma akazavuga ko yari yihishe! Nacitse kw 'icumu kandi ndi mukuru, abahutu ibyo badukoreye birenze ukwemwera, ariko ntitugakabye ngo tubeshye n 'aho twakagombye kuvugisha ukuri. Nigeze gukora mumabarura yo mu myaka ya za 80 , ibyavagamo ntibyabikwaga mu Rwanda gusa, byohererezwaga n 'ibigega by 'imali kw 'isi, umuryango w 'abibumbye, za Ambasade, ariko iyo umuntu yihandagaje ngo babaruraga abatutsi ngo bazabice ni nkkaho abahutu bo batabarurwaga! NDETSE UWABIGARURA TUKABIGERERANYA N 'IBIKORWA UBU TUKAREBA KO UBU HATARIHO UBWIRONDE BUKUBYE INSHURO IBYABAYE MBERE YA ZA 90!

0
bad good




 
by ramba2020 Posted 7 days 17 hr ago

SHA NYAMARA KUBANA DUCENGANA NTANAHATO BIZAGEZA UWITWA KWARUMUNYARWANDA WESE KWIHANA KUZIMA SUKO UMUNTU AGIZE BITEWE NUKO ABISABWE NA LETA KANDI NAYO IKOMEJE KUMUHITANIRA ABE NO KUMUKURURAHO ITERABWOBA CYANGWA KUMUKANDAGIZA ABO YASABYE IMBABAZI BIGAFATA NDETSE NABATARABIGIZEMO URUHARE KUMPANDE ZOMBI NONE BENE DATA NTAHO TUVA NTANAHO TUJYA USIBYE KURIMBISHA IGIHUGU KIZONGERA KIKAMENEKAMO AMARASO ABAYOBOZI NIBA BAKOMEJE KUBAKIRA KWIRABWO KUGIRANGO UMUHUTU YUBAHE UMUTUTSI BYO NTIBIZAKOMEZA GUTYA GUSA ICYO NZI NUKO NTA MUHUTU WIGEZE YANGA UMUTUTSI CYANGWA UMUTUTSI WANZE UMUHUTU MUZAREBE BYAGIYE BITURUKA MUBASHAKAGA INYUNGU ZABO BITARI UGUKUNDA IGIHUGU SAWA MUZABA MUMBWIRA. It 's D.K

0
bad good




 
by werewere00 Posted 7 days 18 hr ago

TUJYE TUVUGISHA UKURI KANDI NTITUGASHAKE ABATANGA UBUHAMYA BWIBINYOMA KUGIRANGO TWIKUREHO AMAKOSA KUGIRANGO TUGARAGARE NEZA IMBERE YABANA BABANTU. N.B.;IMANA BYOSE IRABIZI KANDU NTAWEBESHYA UMUNTU WAHUYE NIBYO BYAGO. UWAKOZE ICYAHA WESE AHANWE KANDI YIBA NTACYO UMUTIMA WAWE UGUSHINJA REKE KWIRIRWA USAKUZA UBUTABERA BURAHARI

0
bad good




 
by mbajacky Posted 7 days 18 hr ago

Nyiramakomari we jya ureka kuvuga ibyo utazi ntasoni?nyuma se abatutsi bapfaga buri munsi niba ntabo uzi ntanabo wumvaga di,ubwo abagogwe n 'abanya kibirira bapfuye kuva muri 1990,91,92,..94,ababizi barabizi kdi nawe uri i rwanda ntako utabimenya.Gusa ukuri kuraryana reka wiyitirira ibyo utaribyo kuko aho urwanda rugeze nikure ntirwubakiye kumoko kuko niyo yarusenye.

0
bad good




 
by ramba2020 Posted 7 days 18 hr ago

Ariko sha nta soni uti mubyeyi kAGAME niwe wamaze abantu. ese Habyarimana muzi ayoboye igihugu higeze hapfa abangana nabapfuye FPR na kAGAME wayo aho yinjiriye igihugu baba abatutsi cyangwa abahutu ? HABYARIMANA nijambo genocide ntaryigeze mukanwake cyangwa mu buyobozi bwe iyo aza kubigira SND ntiyari kubaho ntanubwo yari kurindira imishyikirano naho INTERAHAMWE zatozwaga kugirango zunganire Police kurinda umutekano mbega nka ROCORDEFENCE ziriho ubu ndagirango mbwire abatekereza ko zigishijwe ngo zizamare abantu ko ataribyo.ngaho ni mucomente numve .IMANA NIYO NKURU.KANDI UWAMENNYE AMARASO WESE YABA UMUHUTU CYANGWA UMUTUTSI NUNDI UWARIWE WESE URUBANZA RWE RUZABAHO BYANGA BIKUNZE

0
bad good




 
by Blackpanther Posted 7 days 19 hr ago

Ndagirango nyomoze ku mugaragaro abantu bahakana ko genocide itateguwe. Ejo hatazagira ubyumva akagirango nibyo! Mbivugiye kuri uru rubuga "igihe.com " ko genocide yakorewe abatutsi yateguwe. Dore ibimenyetso: hatanzwe indangamuntu zanditsemo ubwoko bw 'umuntu kugirango umututsi ajye amenyekana aho ageze hose, habayeho amabarura kugirango hamenyekane umubare w 'abatutsi bari mu gihugu, habayeho guha interahamwe imyitozo ya gisirikare mu bigo bya Gabiro no mu bigogwe (ikinyamakuru KANGUKA cyanditse kenshi ubuhamya bw 'interahamwe zibyivugira) hakurikiyeho kuziha amagrenades, ubuhiri (bwitwaga ntamponganoyumwanzi), baillonettes, n 'imihoro ibyo barabigendanaga ku manywa y 'ihangu abantu bose babireba zitendetse hejuru y 'amabus ziririmba ko umwanzi wazo ari umututsi. Hakozwe amaliste y 'abatutsi bahereye ku bakire n 'abize! Nyuma ayo maliste yasomerwaga kuri Radio RTLM kugirango bicwe, ibyo ntawe utarabyumvaga uretse Twagiramungu wiraza i Nyanza ngo ntabwo abizi! habayeho igeragezwa ryo kwica abatutsi mu bugesera no muri kibirira mu myaka ya 1992-93 kugirango barebe ko genocide izashoboka. Hamamajwe ibiganiro byo gutesha agaciro abatutsi kuri radio RTLM n 'ibinyamakuru nka KANGURA, NYIRAMACIBIRI... Ubwo se icyo gihe Twagiramungu yari yarapfuye amatwi ? Abahakana ko genocide itateguwe barabeshya kandi nabo barabizi ko babeshya. Naho arusha nubwo yakwemeza ko nta genocide yateguwe, ntabwo yahindura amateka y 'ukuri abantu bashobora kwigiraho uburyo bwo gukumira ibyo bintu ngo ntibizongere kubaho ukundi. Imana ibahe umugisha mwese.

0
bad good




 
by Unknown Posted 7 days 20 hr ago

ariko se banyarwanda mwese iyo murebye, umuntu watangiye kwica no kubuza abandi uburenganzira buriya siwe nyirabayazana w 'ibyabaye n 'ingaruka zabyo zose? nimujye imuzi imuzingo, mureke kwirengagiza ukuri cyangwa kubogama.

0
bad good




 
by Unknown Posted 7 days 20 hr ago

Ese wowe Zuba ko numva ubwonko bwawe ari igitangaza, abandi bakaba bafite QI ingana nk 'iyi inkoko( ndasubiramo ayawe); hari uwaba yarakubujije kunganira urukiko rwa Arusha ngo rubashe gufata umwanzuro nyawo rwitwaje ubwo buhanga bwawe bwikirenga? Ubwose ko wabyihereranye wamariye iki u Rwanda?

0
bad good




 
by serafinazk Posted 7 days 21 hr ago

Iyi nkuru yaracyererewe, nta gaciro igifite, abari bakomeye muri RPF nibo bayishyize kukarubanda, ahubwo njye nsanga arimo guhembura uwaboze!imyaka ibaye imyaniko, ubu se yabagahe? ibyo avuga se abona bizamworohera kubitangira ingi ngo zibyemeza? Nibamuhe yirire smiley smiley smiley

0
bad good




 
by nyiramakomari Posted 7 days 21 hr ago

Abantu barashyushya abandi imitwe.Ndi umututsikazi, ariko sinzi kubeshya ngo niyibagize ubuzima nabayeho mu Rwanda. Njye nasanze ntawateguye iriya Genocide,kuko hari n 'abasirikare bakuru bahungishije imiryango y 'abatutsi kandi iyo baza kumenya ko hari igitegurwa bari kubaburira bagahunga mbese bucece batagombye kubarushya bahanganye n 'ama barrieres yariho interwahamwe. abajya birengagiza ibyabaye kimwe n 'abandi babikuririza batarabibayemo bajye baceceka kuko twe ubwo buzima twabubayemo. Abahutu bishe abatutsi bahubutse gusa kandi bashishikajwe n 'ubutegetsi bwariho ariko nta systeme izwi yo kubamara yari yaratunganyijwe mbere. Njye niko mbibona, niko nabibonye, nanyuze ahakomeye mpungishwa n 'abasirikare ba FAR kandi hari aho twageraga bica abandi batutsi,nabo ubwabo ukabona batabyumva kimwe, ibyo byose narabibonye mureke kujya mubeshya amateka mutahuye nayo. Njye nagira inama abanyarwanda yo kujya bamaganira kure umugizi wanabi wese wibasira ubuzima bw 'umuntu.

0
bad good




 
by Unknown Posted 7 days 22 hr ago

KURI Sandra-UMUNYANA;

Muvandimwe mushikiwangye, wakwemeye ugahinduka ugatega amaywi ukumva ugasesengura ibyo wumva, ugatanga igitekerezo gifite aho kerekeza URwanda igihugu dusangiye. Koko umuntu wumwari cg Umutegarugori uratinyuka ukavuga utyo; uti burya igituba cyumututsikazi kiradyoha ugamije kugaragaza Ideologie contre Tutsi yakwokamye kugeza aho wifuza kuba wararemwemo umugabo kugirango ubakorere ibyamfurambi nkuko bamwe mubahutu musangiye ubugome babikoze. cyokora naba nawe kuko udafite ubwengye bwokwihishira ugoreka ibintu kugirango abadasesengura bakuyoboke, uwakuyoboka ni nka alphani201 nabandi muvindimwe mubitekerezo bibi kurimwe nukurwanda. Gusa icyampa Imana mukamenya ko Icyo dupfana kiruta kure ikyo dupfa.

Kuri Mbonabihita:
Nukuri Urimfura pe nabatekereza nkawe, nubwo ubabaye ariko byibuze ibyo uvuga bigaragaza agahinda kawe koko ariko wifuza urwanda rubereye twese. Wemera Ukuri nkuko kuri, ugasaba ko ukoma urushyo akoma ningasire ariko atarukwihimura. Atarukugereranya ibitagereranywa. Mubyukuri, ugaragaje ko uhuye nabantu bazima watanga umusanzu mukubaka igihugu cyawe.

Bamwe mubafite icyo bishinja ndakeka nka ba Alphani201 yewe na Sandra Umunyana, bifuza ko babona kurundi ruhande haboneka uko byagenda kose inyito ya genocide kugirango bagabanyirizwe umutwaro wagenociide bahisemo kubushake.

Sinahakana ko ntabahutu bishwe, ndibwira ko harabishwe namasasu muntambara adatoranya ibyo ntaho bitaba ariko kandi ababa barishwe murwego rwokwihorera cg se kubera undi mujinya wuwabikoze wese, kuki umutindi nkuwo wishe abantu atazi; gusa kuko abona bafite isano nabamwiciye atahanwa. Ariko ibyo uwabyita genocide yaba rwose akeneye aba bajyana mugatebo kamwe kugirango aruhuke. Wowe [Mbonabihita] ufite ibitekerezo bizima byubaka kandi biha agaciro ikintu cyose nkuko kiri. Ndakwemera tuzarwubakana tuu.

Ndagirango, ushira mugaciro wese yibaze kubaba bandika commentaire hano cyane iyo inkuru mbi iri kurwanda yewe nabandika iyo inkuru nziza iri ku rwanda. Bose iyo bagiye kwandika kuri RUZIBIZA NA MUGENZI bahita bigaragaza ko batagamije kubaka urwanda, ahubwo ko baheza inguni gusa. Ariko Abandika ibibi bo rwose ubona ntacyo bagamije atarukubona URwanda rugwa murwobo abanyarwanda tutazikuramo.

Abandika ibitabo cg abatanga ubuhamya buvuga nabi ubuyobozi bwubu cg ubwambere ya genocide y 1994 yewe nomuri Genocide nyayo 1994, mukwiye kujya mubanza mukamenya amateka yabo nizo leta bavuga nabi. Iyubu ivugwanabi nabayihunga kandi bakavuga batari mugihugu, ariko leta yo muri Genocide yo ivugwa nabantu batandukanye neza kandi batahemukiranye. Ubwose uba uvuga Ukuri ntiwamwibwira. Utavanyemo ake karenge ntacyaha arabazwa cg arakurikiranywaho rwose yavuga ibintu ukabyumvisha amatwi abiri ariko uwahunze afite icyo apfa na leta yikigihe mubyukuri ubuna yavuga kiza ki? ese ariwowe wavuga kiza ki kuwo wahunze. Guha ubuhamya agaciro bisaba kumenya uwabutanze, icyo apfa cg apfana nabo abutangaho. Tuge dushishoza kugirango twubake URwanda rufite agaciro nabantu batekereza neza nkuko Presida Kagame atasiba kubidukangurira.

Nibutse ko abadashira mugaciro, abadashakira urwanda amahoro nagaciro kwisi, abashyigikira byacitse kurwanda rwose babarirwa kumyanya yintoki. Ariko impamvu bagaragara cyane kumbuga za internet, nuku babuze amahwemo bagahita gufata igihe cyabo kugira ngo babone abo bunguka bitwaje invugo bibaza ko yagaragara ko bavugira aba naba; bityo ngo nibababona wenda amahoro make bahisemo nubwicanyi bibaherekeza babisangire nabenshi babayoboka kugirango babone bagoheka; ariko kwihana bitanga amahoro kurusha kwirirwa uvuza induru.AMAHORO RWANDA.

0
bad good




 
by gihanga Posted 7 days 22 hr ago

ariko abahutu muzarakarira ababashyira hanze ryari igihe mwiciye abatutsi nukuvugako mutabiteguye ahubwo niyo mubonye uwasigaye muhekenya amenyo nubu uwavbaha akanya mwasya mutanzitse muri benshi cyane ntimwabura kumara nutwasigaye. ariko burya ukuri kuraryana mupowe rero Imabna irabarinze muvugako ari nk 'intozi nizo batwika mugashiduka mubona izindi. muzahekenya amenyo rero ashirire munda kuko mbatazashira. muri benshi niyo mpamvu na commentaires zanyu zitashingirwaho ngomabantu bemere ibyo muvuga ngaho nimwandike nibindi mukomeze mutoneke abazi itegurwa ryayo batakigira nubavuganira bye bye vuvuzera we

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Perezida kagame muri libya mu rwego rwo kwitabira inama ya kabiri ihuza afurika n 'ibihugu by 'abarabu
 
Abanyarwanda bakwiye kurangwa n’urukundo rw’igihugu – prof karangwa
 
Mukamira: umusirikare yarashe batanu arabahitana, abandi 13 barakomereka
 
Icyemezo cyo gukuraho amafaranga ahabwa abiga kaminuza cyafashwe na guverinoma, ninayo yagihindura- minisitiri murigande
 
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku rwanda rwa arusha mu bibazo by 'inzitane
 
Abagande babiri bafungiye mu rwanda bemerewe kubonana n 'imiryango yabo n 'abazabunganira
 
Guverinoma ikwiye gukorera hamwe - perezida kagame
 
Bad yateye inkunga ya miliyoni 30 z’amadorali y’amanyamerika uruganda rwa cimerwa
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com