Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Kuyobora igihugu nk’u Rwanda biragoye - Perezida Kagame


posted on Oct , 07 2010 at 17H 01min 47 sec viewed 26960 times



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko kuyobora igihugu ubusanzwe bigora ariko kuyobora igihugu nk’u Rwanda bigoranye kurushaho. Yasobanuye ko impamvu bigoye ari uko ubusanzwe igihugu gikennye kidahabwa agaciro kandi gitegekwa n’ubonetse wese.

Ayo ni amagambo Perezida wa Repubulika yavugiye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura uyu munsi, ahaberaga umuhango w’irahira ry’abaminisitiri bagize guverinoma nshya.

Muri uwo muhango kandi Umukuru w’Igihugu yibukije abaminisitiri bari bamaze kurahirira inshingano zabo ko ari ukubaka agaciro ndetse n’iterambere ry’Abanyarwanda. Aha akaba yibukije ko mu iterambere hakubiyemo byinshi birimo umutekano, ubukire ndetse n’ibindi.

Yibukije abaminisitiri ko bakwiriye kujya bahuza ibyo minisiteri ishinzwe n’ibyo abaturage bakeneye bityo akaba aribwo bazaba barangije inshingano zabo neza, atari ukwirirwa babara imodoka ndetse n’intebe zo muri minisiteri.

Perezida wa Repubulika kandi yanenze abantu bajya kwiga mu mahanga bagaruka ntibakoreshe ubumenyi bakuyeyo mu guhindura imibereho y’ Abanyarwanda. Yaboneyeho kandi no kunenga abantu birirwa bibaza impamvu amashyaka yo mu Rwanda ashyira hamwe, yagize ati: ”Kuba PSD,PL, PPC ndetse n’andi mashyaka byashyira hamwe mu kubaka igihugu ntibikwiriye kuba ikibazo”.

Yibukije abaminisitiri ndetse n’abandi bayobozi muri rusange ko bakwiriye kwima amatwi abirirwa bigisha Abanyarwanda ibijyanye n’uburenganzira ndetse n’agaciro kabo. Yagize ati: “ahubwo usanga bamwe muri abo bamaze igihe kinini byarabananiye kwishyiriraho guverinoma.” Aha akaba yavuze ko guhangana n’ibyo ari ugukora ibikwiriye ubundi umusaruro uvuyemo akaba ari wo usubiza abo bose.

Perezida Kagame yavuze ku birirwa bashaka gutesha umutwe u Rwanda bavuga ibya jenoside, uburenganzira bw’itangazamakuru n’ibindi byose bavuga ko bitagenda neza ubwo yagiraga ati:” iyo dutaye umurongo, tuguma turi abakene noneho bakabona aho bahera badutunga.”

Asoza ijambo rye yibukije Abanyarwanda ko nta wundi muntu ushobora kubaha agaciro usibye bo ubwabo, avuga kandi ko agaciro k’Abanyarwanda kadakwiriye gushyirwa hasi y’agaciro k’abandi bantu.

Yabwiye Abanyarwanda bose ko ibyirirwa bivugwa hirya no hino bishyira U Rwanda mu majwi bimeze nk’imiyaga, imirabyo n’inkuba, abasaba ko bakwiriye kubyikinga mu mirimo yabo ya buri munsi ubundi bigaceceka.

Muri uwo muhango wo kurahiza abaminisitiri binagaragara ko watinze ukurikije igihe guverinoma yashyiriweho, harahiye abaminisitiri 18 n’abanyamabanga ba leta 2.

Ikindi kandi nk’uko Perezida wa Repubulika yari yabivuze mu muhango wo kurahiza Minisitiri w’Intebe wabaye tariki ya 14 nzeri, ndetse bikaza no kugaragara nyuma y’aho ubwo guverinoma nshya yatangazwaga, abaminisitiri barahiye uyu munsi bose ni abasanzwe. Ibyo bigahuza neza na ya mvugo ya Perezida Kagame yagize ati: “ntawe uhindura ikipe itsinda”.

Umuhango wo kurahiza abaminisitiri mu mafoto

Bamwe mu baminisitiri barahira

image

Minisitiri w'Ingabo Gen James Kabarebe

image

Minisitiri mu Muryango w'Afurika y'Iburasirazuba MUKARULIZA Monique



image

Minisitiri w'Ubuzima Dr SEZIBERA Richard

--

image

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango

image

Nyuma y'umuhango abaminisititi barangajwe imbere na Minisitiri w'Intebe

Bernard Makuza bari gusohoka mu nyubako y'Inteko Ishinga Amategeko


image

Perezida Kagame n'abagize guverinoma barahiye ku ifoto y'urwibutso

image

Ubwo Perezida Kagame yasabanaga n'abagize guverinoma bari hanze y'Inteko Ishinga Amategeko

image

Perezida Kagame ageza ijambo ku bari bitabiriye igikorwa cyo kwiyakira nyuma y'umuhango w'irahira ry'abaminisitiri

Inkuru bifitanye isano:

Iryo Perezida Kagame yavuze riratashye: Guverinoma yose isubijweho uko yari isanzwe 100%

posted on Sep , 15 2010 at 00H 02min 20

Foto: Mbanda J, Urugwiro Village

SHABA Erick Bill
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Icyemezo cyo gukuraho buruse cyakiriwe neza n’abanyeshuri – murigande
 
Minisitiri w 'intebe bernard makuza yashyize ahagaragara gahunda ya guverinoma y 'imyaka irindwi
 
Umunyapolitiki nayinzira jean nepomuscene aravugwaho gukora imirimo y 'ubupfumu
 
Umuseso n 'umuvugizi byaba byiteguye gukomeza gukorera mu rwanda nyuma yo kurangiza igihano?
 
Benin: georges rutaganda wari ufungiye ibyaha bya jenoside yaguye muri gereza
 
Nyuma ya mbarushimana, ku rutonde rw’abashakishwa hatahiwe brig gen bosco ntaganda - moreno ocampo
 
Umurusiya viktor bout arahakana ko yagurishije intwaro ku rwanda
 
urukiko rwa arusha rwasanze erlinder nta budahangarwa afite, u rwanda rugiye gukomeza kumukurikirana
 
Umuvugizi w’ingabo lt col jill rutaremara arabeshyuza amakuru avuga ko afunze
 
U bufaransa: callixte mbarushimana, umwe mu bayobozi ba fdlr yatawe muri yombi
 
Page:1 | | 2| | 3|
AuthorsComments
Page:1 | | 2| | 3|
by kuba Posted 4 days 3 hr ago

Njye si ndwanya Perezida Kagame kubera ubutwari numurava agaragaza mu guteza imbere umunyarwanda nu Rwanda gusa guverinoma zose zijyaho zigaragara ko ntabushobozi zibazifite .bitewe nabagize za guverinoma binda nini ndetse nabamwe bitwara nka abaja minitsre nutanga igitekerezo cyubaka akabasha nukivuga imbere ya perezida atikanga nkumugabo atarinze kugendera kubyo abwiwe gukora cyangwa ngo ategekwe .kuko bamwe muri yo guverinoma bigaragara ko bakoreshwa abandi nabo nabinda nini bibagirwa aho bavuye (amateka)bakibuka nabo baruhanye ngo igihugu kibohoke bakirirwa baryana bapfa inda amaraso y 'intwari yagiye ameneka kurugamba wagirango ntacyo ababwiye?gusa byose turabireba ;nkuko perezida avuga umunyarwanda nuwa agaciro!gusa mbabazwa nibyo bisambo bakorana bitamwumvira!bitwaza poste bafite!

0
bad good




 
by Brighterday Posted 4 days 10 hr ago

Sandra munyana yarononekaye! umenya yarabaye interahamwe kuko zari zirimo abakobwa b 'ibyomanzi batekereza neza neza nk 'iyo nshinzi ngo ni Munyana. Cyakora niba ari umukobwa mbabariye umusore uzamushaka. Niba ari umugore mbabariye abana be kuko nta burere bazamukuraho. Ariko ririya zina azarireke tujye tumwita Bagorebaragwira, niryo rimubereye.

0
bad good




 
by Unknown Posted 5 days 18 hr ago

ntagitangaje na kimwe ko abantu nka Munyana alias BLOOD VUVUZELA
bagaragaza akababaro batewe n ubuhange bw u RWANDA
muri ikigihe,kuko.no MU IJURU IYO HARI IBIRORI DORE KO BIHORAYO
KWA SATANI N ABAJA BE BIFATA KUGAHANGA UBUNDI BAGAHENA BAKAVUMA
KANDI HANDITSENGO NTA MUROZI CG UMUGOME UZAVUMA UBWOKO BWANGE. jya ukizwa wa njiji we!!!

0
bad good




 
by liziki Posted 6 days 20 hr ago

hhhhhhh

0
bad good




 
by Unknown Posted 6 days 5 hr ago

Ngire inama Umumyana-Sandra mbona ubushishozi bwawe n 'imyumvire ukwiye guhugurwa, kuko mbona utekereza nk 'abanditse ICYEGERANYO CYA ONU,amahoro yawe n 'ukubona umwiryane no gukandamiza abo wanga nkuko ubivuga byakozwe mu myaka 30
wowe wita ko yari amahoro kuri wowe nabo muhuje imyumvire n 'ibitekerezo!!ukwiye ingando no kwigishwa kandi izo nzozi zawe ntizizabaho ukundi twarabamenye,umusaruro wibikorwa byanyu waragaragaye kandi nzi neza ko nawe ubwawe WABIGAYE; imyaka30 wigishijwe,arinabyo abanyarwanda twibuka buri mwaka
kugisozi baragushutse funguka mu bwenge ibyahise ntibizagaruka,iga kubona abantu mu buringanire,wubahe buri wese,uniyubahe ubwawe ukunda igihugu cyawe,ube urugero kubazagukurikira kugirango ubarinde ingorane wahuye nazo,nibura uzasaze wishimiye ko hari icyo wakemuye cyari kuzagora abawe,usige umurage mwiza abandi bazaheraho bubaka aho gusiga ubibye amacakubiri na negativism ishingiye kubyifuzo uhisha by 'ingengabitekerezo. Nudahinduka kandi
ntuzatangazwe no kubona warasigaye inyuma yabandi impamvu ntayindi you think in past instead to future

0
bad good




 
by muwieddy Posted 6 days 7 hr ago

tgiliberto nagirango ngusubize belgique nubwo hatarajyaho gouvernement wumvise hari scandard yabaye? wumvise hari umuntu wahunze igihugu? wumvise umwami avugango nibashyireho abo ashaka? nubwo gouvernement itarajyaho ariko ubuzima burakomeje nkuko bisanzwe. ntukajye rero ugereranya ibitagereranywa politiques za afrika uretse kwigiza nkana urazizi ni izi igitugu gusa. ubwo rero muvandimwe nubwo ntakuzi ntukajye ugereranya ibitagereranywa gusa icyo twe dushaka ni amahoro asesuye umuntu akumva ko afite uburenganzira busesuye mu gihugu cye kandi akumva ko agomba kubona ubufasha bumukwiriye kugirango abeho neza. ibindi rero on s 'enfou quand même umuzungu aragerageza kugirango umuturage abeho neza uko abishaka murugero rwe. ubwo rero ntiriwe njya muri détails ndizerako wumvise icyo nshaka kuvuga kandi kutavuga rumwe n 'ubutegetsi ni uburenganzira bw 'umuntu surtout mugihugu soit disant démocratique ubwo rero ntabwo ndi obligé yo guhuza nawe mubitekerezo kandi nawe nturi obligé icyangombwa ni uko tugira ibyo duhuriraho. ubwo rero mbona kuri ino site les extrémistes na les fanatiques bumvako abantu bose babona kimwe ibyo baba batekereza never! nidukomeza muri extrémisme na fanatisme tuzamarana na kwambiya ubwo rero tworoherane. murakoze

0
bad good




 
by tydfgj Posted 6 days 9 hr ago

Dusigaye dushoza intambara z 'amagambo, kubisobanura neza cyaneeeeeee, kuri iyi site yacu dukunda kuko twohereza comments zacu muri munsi byibuze. twabaye aba filosophie[tutazi no kubyandika].Ariko rwose hari utazi ko action speaks more than words. tuvugeeeee twandike kuri iyi site batwihereye [ntitunabazi hafi ya twese]twirirwa tubabaza ko batunyongeye inyandiko, tubinginga ko bazinyongorora nkaho banze twabashyira murukiko.
Igikorwa nigitanze umusaruro, umunyarwanda udashaka kwirengagiza wese arabona aho igihugu cyigana muri uru rugendo cyigitangira.umunyarwanda wese ushaka gukora ngo yiteze imbere, cyangwa ateganyirize ejo hazaza he, ejo hazaza hu mwana we, abifashwamwo, programme , amakoperativu adufasha ntaho mugihugu tutayasanga nka za girinka.
Ntitukananirwe gukora, hanyuma ngo tube imbogamizi z 'ababishoboye. igihe kirageze ko abanyarwanda bakwiha umwanya w 'amahoro n 'umudendezo.nitubishaka rero kagame aza bitugezaho. ntawundi watuma bigerwaho rero atari ngyewe na wewe.mugire imana.

0
bad good




 
by edouardodos2000 Posted 7 days 13 hr ago

hi my brothers and sisters?comments zabamwe ni always negative gusaaaaaaa muzageza ryari?gusa Rwanda songa mbele abagamba nibagambeeeeeeeee halafu sisi tuaendelea na kujenga inchi yetu.Gongs to the cabinet team and bon travail turikumwe kandi GOd knows very Rwanda.

0
bad good




 
by rwema Posted 7 days 14 hr ago

Rwema ndagarutse kubera Mahirane-James ufite ibitekerezo tutakwita ko bishaje cg bya cyana,ahubwo yasabitwe n 'ubugwari, umuntu utava kw 'izima(aba yiyumvisha ko icyo yemeye kidashobora guhinduka), niko kutava kw 'izima).

Umunyarwanda utababazwa no kuvuga nabi President KAGAME cg FPR kuriki gihe yaba umukunzi w 'igihugu.

Kurubu, President na FPR ni intitutions z 'abanyarwanda, ningobwa ari President yubahirizwe kuko twamwitoreye niba utaranamutoye ariko abamutoye turi benshi kubarusha ikaba ariyo demokarasi na FPR yubahirizwe kuko twemeye gutora uwemeye kuyobora abanyarwanda no guhagararira ubusugi bw 'u Rwanda akurikije programu zayo(FPR).

Niba hari icyo akoze cg yavuze kinyuranye ni cyo yarahiriye ejobundi, tukimushinje aliko twoye guteshwa.

Dore nimutava kw 'izima,irari ry 'ibyamirenge,ishyari ryo kwanga ko
ntawagusumba n 'utundi tugeso twa giputa,muzakomeza kudutesha umwanya wo guteza imbere igihugu.

Mbisabiye kubanza mukajya mwibaza no kwibazura mutaratukana,nizeye ko gatigisimu ya polike ishingiye kw 'ivangura ry 'abantu rigomba kwibagirana.

HUMURA RWANDA UFITE ABAGUKUNDA BATIJANDARIKA.

0
bad good




 
by udpac Posted 7 days 15 hr ago

Sandra,ufite ikibazo kitoroshye mumutwe uri uwo gusabirwa pe.

0
bad good




 
by andrew08kbg Posted 7 days 16 hr ago

Muzeyi wacu turamushima kandi tumuri inyuma tumusyigikiye!! Ibi nizera neza ko mbihuriyeho n 'abanyarwanda benshi cyane bashoka!! Naho abo ngo ni basandra bafite imvugo nyandagazi zitagamije kubaka ahubwo zisenya;zangisha abanyarwanda ubayozi bakuru b 'igihugu cyacu!!!!! Abo muri society ntibabura kandi ntitangaje na gato uhita wumva icyo bari icyo n 'uwabaha amahirwe yo kuyobora abanyarwanda icyo babagezaho!!! mubareke kuvuga kuriya nabyo ni democracy bahawe n 'uwo batuka!! Iterambere riri muRda ritugeraho nohanze yaryo twibereye kandi twanataha mu miryango yacu tukabyihera ijisho! so you people of this country let us be united than thinking in tribulism! we nolong need to see innocent people died coz of personnel intersts of some few intellectual politicians!!!
Thanks alot

0
bad good




 
by rashidabdallah Posted 7 days 16 hr ago

Kuyobora u Rwanda muri iki gihe ntibyoroshye....UTARANIGWA AGARAMYE AGIRA NGO IJURU RIBA HAFI.....HE Paul KAGAME, burya na bariya bakubanjirije nabo bariya bazungu ntibaboroheye, IKUBISE MUCYEBA UYIRENZA URUGO. URABE WUMVA MUTIMAMUCYE WO MURUTIBA cyera u Rwanda rukiri igihugu imigani nk 'iyo hari icyo yigishaga abana, none ngo ni mucyongereza da!....Urugendo ruhire ariko nubwo abakuru birengejwe n 'abato ngo BARIKORERA INGOMA Y 'ABIDISHYI hashobora kuba hakiri abazi gushishoza muzababaze NYAKUBAHWA. Gusa ntawe udapfukamira abazungu kuko bizwi neza umubano mufitanye na TONNY BLAIR,...buriya se ni umwirabura da? Azabagire inama nk 'iyo Habyara yajyaga kugisha kwa MITTERAND! TUZAKUGWA INYUMA Wa Allah

0
bad good




 
by umuvivi Posted 7 days 17 hr ago

Ndashaka gusubiza uyu munyana, d 'abord iri zina ntirigukwiye iryo nizina ry 'abana b 'imfura barezwe, nizere ko ariryo wiyise, warukwiye kwitwa NYIRANKENDE cg MBWAMUZINDI, cg NRYABARIRA, ufite ikibazo gikomeye ukwiye kujya kwivuza, mbese ko uvuga ibya HABYARA cyane cg ibyo muri zaïre bya mobutu waruhari kugirango wicare uvuge ibintu nkibyo? ubyemera utabyemera, KAGAME wacu azagutegeka tuuuuuuuuuuuuuuuu,

0
bad good




 
by habanabashaka Posted 7 days 17 hr ago

Igihe cyose tugitega amaboko abazungu biragoye kubiteruraho kuko ibyo dukora byose abazungu nibo babidufashamo nk 'imihanda yose ikorwa nimfashanyo z 'abazungu nkabona rero hano H.E akabya cyane kubereka ukuri. Kuri politic H.E namuha 7/10 3 yandi kuri Diplomatie afite zero kuko sibyiza na gato kwereka abazungu uko utekereza ubereka agasuzuguro birangira bibaye nkibyaba Sankara n 'abandi urugero ninkaziriya rapport zirimo gusohoka kuki se zirimo gusohoka uyu munsi.
Ikindi kandi mbona gikomeye ni uko nabitwa abajyanama ba HE bamutinya batabasha kumwegera ngo bamugire inama mbese nk 'abana batinya ababyeyi kugeza aho umubyeyi ashobora gukosa bakabura uko bamuhwitura kubera kumutinya.
Gouvernement ni nka famille twayigereranya nabana HE akaba umubyeyi igihe rero umubyiyi abana bamutinya mugihe azakora amakosa bizagora abana kumugarura no kumugira inama.
Akaba ari ikibazo gikomeye mbona dufite na HE yagombye gukosora kugirango abashe kugira byibura 9/10
Murakoze

0
bad good




 
by gandi Posted 7 days 17 hr ago

Ibyo muvuga byose mujye mumenya ko bitatwubaka ra

0
bad good




 
by mbajacky Posted 7 days 17 hr ago

Sandra Munyana niba ufite abana baragowe pe,kuko wuzuye ingengasi wonse mumashereka kukuvamo biragoye,Gusa nakubwira ko ntanyungu nimwe y 'amaraso yinzirakarengane,Naho president wacu we wamukunda utamukunda yashyizweho n 'IMANA kdi igume imwongere ubwenge bwo kuyobora kuko kuyobora abantu bameze nkawe nibibazo.

0
bad good




 
by Unknown Posted 7 days 18 hr ago

Kirizorogi wari komiseri muri RPF yaba yaje gusimbura le modelateur wa igihe.com se bagenzi? ko hari comments zanjye 2 nohereje kuri uru rubuga nkaba nazibuze?
Ngaho rero! Ngo igihe.com tuzagikoreshe mumatora?!!! smiley

0
bad good




 
by Unknown Posted 7 days 18 hr ago

Comments twanditse zanyonzwe se bahu? kugirango bigaragare ko ..... smiley smiley smiley smiley smiley smiley

0
bad good




 
by pooltool Posted 7 days 18 hr ago

amahoro y 'Imana Banyarwanda,
nagirango mbisabire dushyigikire Mzee Paul kubera impamvu zikurikira:1. uyu mugabo afata ibyemezo bikarishye kandi ibyinshi biganisha abanyarwanda heza.2. ibyemezo bihubutse afata, akenshi muzarebe abiterwa na bandi bashaka kumubangamira mu byiza ashaka gushyira mu bikorwa, niyo mpamvu ari byiza kwirinda gutera inkunga ibitekerezo bibangaqmira imipangu ye yapanze.3. uwamusimbura ntacyo yamurusha gifatika tujya twumva, kuko uje wese aba avuga ikintu kimwe: ABAHUTU. dore impamvu twari dukwiye kubyima amatwi: ingoma zose za repubulika zabanjirije Kagame nta nimwe yagiriye umuhutu neza. Kayibanda na Habyarimana babeshye umuhutu ko ari we ahagarariye kugira ngo ingoma yabo irambe kuko ari ' 'rubanda nyamwinshi ' ', bigisha umuhutu urwango bamwumvisha ko abereye ku isi kwitwa umuhutu gusa. icyavuyemo mwarakibonye abahutu bitabiriye ubwicanyi (ndetse benshi bakoreshejwe ku ngufu ku buryo nta yandi mahitamo babasigiraga usibye kubaga umututsi). none ubu ikigezweho KAYUMBA na bagenzi be baravuga umuhutu, TWAGIRAMUNGU akavuga umuhutu kubera inzira bishakira yo kugera ku butetsi. muri make umuhutu yabaye icyambu cyo kugera ku butegetsi nta mvune y 'ibitekerezo bizima. nari nibagiwe UMUZUNGU nawe ko akoresha umuhutu kuko azi ko uwo mwinshi yivumbagatanyije ari ikiraka kiba cyibonetse muri africa: intwaro, imfashanyo, ...
mu gusoza rero nimureke duhe amahirwe KAGAME turebe icyo akora yarusha abamubanjirije kuko sindumva ashyira imbere UMUHUTU KUKO UMUTUTSI WE ARABIZI NEZA KO NTA GACIRO AFITE IMBERE YA KAGAME NK 'UMUNTU BAHUJE UBWOKO.

PEACE

0
bad good




 
by soniya Posted 7 days 18 hr ago

amateka ntawayabuza kwisubiramo kera habyalimana nawe amaze igihe nkicyo iyi leta imaze yagize ati rwose banyarwanda banyarwandakazi mu byukuli ntacyo ntakoze. bihuye neza neza nibyo HE kagame yavuze ati kuyobora abanyarwanda nu rwanda ntibyoroshye. abafite amatwi ni mwunve.

0
bad good




 
by Unknown Posted 7 days 18 hr ago

aliko se abazungu halubwo bategestkwe kudukunda ? ese twabanje tugakundana twe ubwacu ? tukabona gusaba abandi ko babitugirira gusa mumenye ko ibyo dutekereza byose kubazungu ntacyo bibabwiye ntibanadutekereza gusa mumenye ko uyu munsi hali abazungu ducinyira inkoro.

0
bad good




 
by franck15 Posted 7 days 19 hr ago

Bwana Perezida, wavuze ijambo lyiza kandi liremereye. Udashatse kulyumva nuko yaba arigipfa matwi. Hanyuma yibyo, hari ibintu biriho bikigoramye mugihugu. Imbaraga ushyira mwitera mbere rikwiriye gushyirwa mubutabera no mwitangaza makuru ryigenga kuko aho niho abakurwanya nabadakunda urwanda bafatira. Ikindi guverinoma yawe ikwiriye kurushaho gushyiraho ibaranga zirushijeho muri gahunda y 'ubwiyunge mubanyarwanda. Cyane cyane, turasaba yuko hakorwa raporo kumugaragaro yibyakozwe muri gacaca iri documented mu bulyo buhagije kugira twese tumenye ibyagenze neza nibitarabashije gukorwa neza. Ese hari uwakora byose bikaba perfect buretse Imana? Uri intwari turakwemera.

0
bad good




 
by Unknown Posted 7 days 19 hr ago

Wavuze neza My President,kuko ushaka ko abanyarwanda b 'ubwoko bwose bahuriza hamwe mukubaka urwatubyaye,Ureke ba batutsi ba NYIRABUYARA (ifura z 'inyuma gusa)baziko ari bu uzatonesha kurusha abandi kandi indanini zarabarenze barangwa no gukomayombi n 'amashyari.ntuzaborohere imvugo niyo ngiro.

0
bad good




 
by Unknown Posted 7 days 20 hr ago

sandra munyana, umenye ko nta muzungu uzigera ukunda Africa, niba utazi ijambo Nkruma na Lumumba, cg se Mondrane, bavuze uzabaze,Turekere muzehe wacu, nimahoro kii raa mwavukijwe, ubutindi bwokwirwa musabiriza amahanga, ngaho ibanire nabo uzababona. Kassa

0
bad good




 
by rutikanga Posted 7 days 20 hr ago

Mr.PRESIDENT PAUL KAGAME, WAGIYE WAMENYA KO N 'ABAKUBANJIRIJE IGITI CYARI INSOBE? HUMURA SHA NTA NTAMBARA IKURI HEJURU N 'AMASHYAKA AVUZA UBUHUHA! USHATSE WAKOMEREZA AHO KUBAKANDA(ABANYAPOLOTIKI, IMIRYANGO IRENGERA UBURENGANZIRA BWA MUNTU, ABANYAMAKURU, ABASIRIKARE, N 'AYO MAJAJWA NGO NI AMAHANGA). GUSA IMIYAGA N 'INKUBA NTIBYASIZE New Orleans cyangwa HAITI Ubuhoro, uribuka TSUNAMI abo yahitanye??! Iyi nkuge MOTERI ya RPF=UBWATO BWA MUVOMA muyongeremo amavuta yo guhangana n 'iyo miyaga iri imbere, naho ubundi ndabona Meteology ntacyo itubwiye. Ko muvuga se ngo ntidutege amatwi amagambo yo hirya no hino, mufite abazi kwibira bangana iki ngo iyo NKUGE-MOTERI nihagarara tutazarimbukira gushira??? URUGIYE CYERA RUHINYUZINTWARI-RUTIKANGA!!!!!! smiley smiley

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Perezida kagame muri libya mu rwego rwo kwitabira inama ya kabiri ihuza afurika n 'ibihugu by 'abarabu
 
Abanyarwanda bakwiye kurangwa n’urukundo rw’igihugu – prof karangwa
 
Mukamira: umusirikare yarashe batanu arabahitana, abandi 13 barakomereka
 
Icyemezo cyo gukuraho amafaranga ahabwa abiga kaminuza cyafashwe na guverinoma, ninayo yagihindura- minisitiri murigande
 
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku rwanda rwa arusha mu bibazo by 'inzitane
 
Abagande babiri bafungiye mu rwanda bemerewe kubonana n 'imiryango yabo n 'abazabunganira
 
Guverinoma ikwiye gukorera hamwe - perezida kagame
 
Bad yateye inkunga ya miliyoni 30 z’amadorali y’amanyamerika uruganda rwa cimerwa
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com