Brig Gen Ntaganda ushakishwa n’urukiko rw’i La Haye aremeza ko akorana na Leta na Loni mu kurwanya FDLR
posted on Oct , 08 2010 at 08H 40min 02 sec viewed 24602 times
Umunyekongo ukurikiranweho ibyaha by’intambara Brig Gen Bosco Ntaganda yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko kuri ubu ari we uyoboye ibikorwa by’ingabo za leta ziterwa inkunga na Loni hagamijwe gutsinsura inyeshyamba za FDLR, ibi bikaba bitandukanye cyane n’ibivugwa n’amatangazo yashyizwe ahagaragara na Leta yemeza ko uyu mugabo nta kazi na kamwe yahawe nayo.
Uruhare rwe mu kurwanya inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR abisabwe na Leta na MONUSCO (Ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo) yaruhishuye bwa mbere mu biganiro bibiri yagiranye n’abanyamakuru ba Reuters mu bice bibiri bitandukanye bya Congo Kinshasa, ibi bikaba bishobora kongera umubare w’ibibazo byibazwaga ku ngabo ziri mu butumwa bwa Loni n’ubundi zisanzwe zigayirwa kuba zarananiwe guhagarika ubwicanye bukomeje kwiyongera, ndetse no kuba abagore bafatwa ku ngufu ntizitabare ziri aho hafi.
Uwahoze ari inyeshyamba Ntaganda kuri ubu washyiriweho n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’I La Haye impapuro zisaba ko atabwa muri yombi (arrest warrant), aho akurikiranweho ibyaha birimo kuba yarakoresheje imirimo ya gisirikare abana bari munsi y’imyaka 15 y’amavuko mu mwaka wa 2002 na 2003.
Byinshi mu byaha akurikiranweho yabikoze ari mu mutwe w’inyeshyamba wa Thomas Lubanga, uyu akaba afungiye I La Haye, mu byaha aregwa hakaba harimo ibyo kuba yararyaga abantu (cannibalism).
“Ingabo zanjye zirankunda,” ayo ni amagambo yatangajwe na Ntaganda tariki 5 Ukwakira, avuga abasirikare bo mu mutwe w’inyeshyamba za CNDP kuri ubu basigaye barinjijwe mu ngabo za leta FARDC.
Ubwo yarimo aragira icyo avuga ku bikorwa bya leta ayoboye byo kurwanya FDLR mu mashyamba yo hafi ya Walikale yagize ati “Twashushubikanyije umwanzi kuva ahitwa Irameso… Kuri ubu bari kwiruka bagana ahitwa I Lukweti.”
Ingabo za MONUSCO ku mugaragaro ni zo zitanga imfashanyo y’ibikoresho ku ngabo za Leta mu bikorwa zitafatanije byo kurwanya FDLR. MONUSCO ivuga ko Leta ya Kinshasa yabahamirije ko nta Ntaganda uri mu ngabo zayo, ibi nyir’ubwite abihakana yivuye inyuma.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru ku itariki ya 4 Ukwakira ubwo bari bahuriye I Walikale, hafi y’ikibuga cy’umupira w’amaguru kigwaho indege za kajugujugu z’ingabo za MONUSCO, baganiriye bari mu maso y’ingabo zo muri uyu mutwe ubwo yagiraga ati “Ndi umuhuzabikorwa ku birebana no kurwanya FDLR.”
Ntaganda avuga ko ari nimero ya kabiri muri ibyo bikorwa nyuma ya Jenerali wo mu ngabo za Congo Dieudonne Amuli Bahigwa.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, wakomeje gusaba guverinoma ya Congo Kinshasa guhara Ntaganda bakamuha Urukiko Mpuzamahanga rw’I La Haye akaburanishwa, kuri ubu wasabye Loni kuba yatekereza neza niba itahagarika gutera inkunga ibyo bikorwa Ntaganda avugwamo.
Bamwe mu bakora muri Loni no muri Leta batangaje rwihishwa ko kuba Ntaganda ayoborana n’ingabo za Leta ibyo bikorwa hashize igihe byaragizwe ibanga.
Kugeza muri Mutarama 2008, Ntaganda yayoboraga inyeshyamba za CNDP nyuma y’ifatwa n’ifungwa rya Gen Nkunda. Mu buryo butumvikana neza, Ntaganda yirukanye Nkunda, ahita ajyana ingabo zose za CNDP kwivanga n’ingabo za Leta ya Congo.
Hejuru ku ifoto:
Brig Gen Bosco Ntaganda ushakishwa n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw'i La Haye, avuga ko afatanije n'ingabo za Leta ziterwa inkunga na Loni mu kurwanya FDLR
Foto: AFP
Kayonga J.
|