BAD yateye inkunga ya miliyoni 30 z’amadorali y’Amanyamerika uruganda rwa CIMERWA
posted on Oct , 08 2010 at 16H 11min 33 sec viewed 6574 times
Inama y’Ubutegetsi ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere kuri uyu Gatatu yateraniye ku cyicaro yacyo i Tunis muri Tuniziya yanzura ko ihaye inguzanyo ya miliyoni 30 z’amadorari y’Amanyamerika CIMERWA uruganda rukora sima.
Ibyo bikozwe mu rwego rwo kongerera uruganda ubushobozi kugirango ruzabashe guhaza isoko ryo muri aka karere ryiyongereye cyane bitewe n’uburyo imyubakire yitaweho. Iyo nguzanyo izatuma hubakwa uruganda rubasha gutanga toni ibihumbi 700 za sima mu mwaka, ubusanzwe uru ruganda rwabashaga gutunganya toni ibihumbi 100 gusa.
Kongerera uruganda rwa CIMERWA ubushobozi bizatuma igiciro cya sima ku isoko kigwa kuko izabasha kuboneka neza kandi urwego rw’imyubakire muri aka karere uruganda rwubatsemo ruzatera imbere bitewe n’uko kimwe mu bikoresho by’ubwubatsi nkererwa ari sima, icyo gihe ikazaba ihari ku bwinshi.
Nk’uko BAD iyoborwa n'umunyarwanda Donald Kaberuka ibitangaza, uwo mushinga ubaye umwe mu mishinga minini itewe inkunga n’iyo banki mu Rwanda, ukaba uzagirira igihugu akamaro mu buryo bwinshi burimo guhanga imirimo igera kuri 285, ukazagabanyiriza leta y’U Rwanda umubare w’ibicuruzwa byatumizwaga hanze kuko bizaba biboneka mu gihugu, uzagaragaza neza akamaro kari mu kwegurira abikorera ibigo bya leta ndetse n’ubufatanye hagati ya leta n’abandi bashoramari, dore ko leta y’U Rwanda ifite umugabane wa 10% muri urwo ruganda.
CIMERWA ni uruganda ruherereye mu Karere ka Rusizi Intara y’I Burengerazuba Umurenge wa Muganza, rukaba ruri mu gace kabonekamo amashyuza(amazi abira), aha akaba ariho haboneka ibikoresho nkenerwa mu gukora sima.
SHABA Erick Bill
|