Guverinoma ikwiye gukorera hamwe - Perezida Kagame
posted on Oct , 09 2010 at 08H 33min 28 sec viewed 9389 times
Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza kuri uyu wa Kane bakiriye abagize Guverinoma bari bamaze kurahira mu gitondo cyo kuri uwo munsi mu muhango wabereye kuri Prime Holdings ku Kimihurura.
Umukuru w’Igihugu yabibukije ko bakwiye kutibagirwa inshingano zabo ndetse kandi ko bakwiye gukorera hamwe kugirango bagere ku ntego baba bihaye.
Umukuru w’Igihugu yabwiye Abaminisitiri ko guverinoma ikwiye gukorera hamwe kuko iyo umuminisitiri umwe ananiwe kuzuza inshingano ze, bigira ingaruka no kubandi.
Yongeyeho ko kugirango buri minisiteri igire umusaruso mwiza bizaterwa nuko intego guverinoma yihaye ubwayo zagezweho, nanone kandi bigaterwa n’ukuntu ubuzima bw’Abanyarwanda, bo guverinoma ibereyeho gukorera, bugira impinduka nziza.
Umukuru w’Igihugu kandi yibukije ko hakiri ibibazo byinshi bikwiye kubonerwa umuti, bimwe muri byo bikaba bituruka mu gihugu hagati, n’aho ibindi bikava hanze yacyo, abasaba ko bakwiye kubirwanya.
Mu gitomdo cyo kuri uwo munsi Perezida Kagame yari yabwiye abagize guverinoma n’abandi bayobozi ko inshingano yabo y’ibanze ari ukugeza Abanyarwanda ku majyambere. Yabibukije ko mu gukura abantu mu bukene, igihugu kizasigara kitakirambirije cyane ku nkunga zo hanze, bityo gihabwe agaciro gikwiye.
Foto: Urugwiro Village
Emmanuel N.
|