Abagande babiri bafungiye mu Rwanda bemerewe kubonana n 'imiryango yabo n 'abazabunganira
posted on Oct , 09 2010 at 10H 55min 14 sec viewed 10087 times
Abaturage babiri bo mu gihugu cya Uganda bafungiye mu Rwanda ku byaha Leta ivuga ko ari ibyaha bikomeye, byatangajwe ko bombi ubuzima bwabo bumeze neza kandi ko itsinda rito rya bamwe mu bagize imiryango yabo ryemerewe kubasura, nk’uko byatangajwe na guverinoma ya Uganda kuri uyu wa Gatanu.
Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda aratumenyesha ko Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, James Mugume, yatangarije abanyamakuru ko u Rwanda rwemereye abo bagabo babiri kubonana n’imiryango yabo ndetse n’abagiye kubunganira mu rubanza baturutse muri Uganda.
Simpson Mpiriwe na Didas Ndamiye bivugwa ko bambutse umupaka wa Gisoro bagiye mu bikorwa byabo by’ubucuruzi, bafatirwa n’abasirikare I Cyanika mu gice cy’u Rwanda ku mupaka uruhuza na Uganda, kuri ubu hashize iminsi irenga 20 ibyo bibaye.
Imiryango y’abo bagabo bombi muri iki cyumweru tuvuyemo yagerageje kwigaragambiriza I Kabale aho aba bagabo bakomoka, basaba u Rwanda ko rwabarekura, ndetse na guverinoma y’igihugu cyabo kuba yagira icyo ibikoraho kugirango barekurwe. Kuwa Gatatu ushize ho bashatse guhagarika amamodoka ava mu Rwanda ajya Uganda, Polisi y’icyo gihugu ibakoma mu nkokora.
Imiryango y’abo bagabo bombi yasabaga kuba yabonana nabo, none kuri ubu yabyemerewe. Mu cyumweru gishize, ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda cyari cyatangaje ko umufasha w’umwe muri aba bagabo bombi yari yemerewe n’u Rwanda kuvugana n’umugabo we kuri telefone, gusa ibyo baganiriye yirinze kubitangaza abigira ibanga.
Bwana Mugume avuga ko abo bagabo bamerewe neza nk’uko byatangajwe na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Kabonero Richard, wabashije kwibonanira nabo.
Byatangajwe kandi ko aba bagabo bombi bemerewe kunganirwa n’abavoka b’Abagande ubwo urubanza rwabo ruzaba rutangiye, gusa ntibyatangajwe itariki bazabunariraho.
Leta ya Uganda ivuga ko yamenyeshejwe n’u Rwanda ko iperereza rigikomeza kandi ko mu gihe cya vuba abo bagabo bombi bazaba bagejejwe imbere y’urukiko.
U Rwanda ruherutse gutangaza ko aba bagabo bombi bakurikiranweho ibyaha byo gushaka guhungabanya umudendezo w’igihugu.
Hejuru ku ifoto:
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, James Mugume
Foto: The New Vision
Kayonga J.
|