Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda rwa Arusha mu bibazo by 'inzitane
posted on Oct , 09 2010 at 15H 49min 17 sec viewed 13011 times
Mu gihe urukiko rwa Arusha rwiteguraga kurangiza imirimo yarwo mu minsi ya vuba, ubu noneho ngo ruri mu bibazo byo kubura ubushobozi ndetse n’abakozi bafite ubuhanga n’inararibonye kuko basezera bakajya kwishakira indi mirimo ibahemba neza kandi ikabaha icyizere cyo kuzakora igihe kirekire.
Nk’uko Perezida w’urwo rukiko Dennis Byron yabitangarije inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Gatanu, ngo bakomeje kubura abakozi benshi ku buryo kuva muri Nyakanga 2009 kugeza Kamena 2010 abakozi bagera ku 167 bamaze gusezera. Akaba avuga ko abo bakozi aribo urukiko rwari rushingiyeho kuko ari abahanga kandi bamenyereye akazi, ubu ngo bakaba bari kujya mu bindi bigo aho basinyishwa amasezerano y’igihe kirekire.
Nk’uko Dennis Byron yakomeje abibwira abanyamuryango bagera ku 192 bahagarariye ibihugu byabo mu Muryango w’Abibumbye, ngo n’ubwo urukiko ruri mu bukene bwaba ubw’abantu ndetse n’amafaranga, ngo bakoze uko bashoboye kose kandi hari umusaruro ufatika bagaragaje mu myaka 16 bamaze bakora ku buryo hakwiriye kuboneka ubundi bufasha ngo bazabashe gusoza imirimo yabo neza mu myaka 2 iri imbere.
Si urukiko rwashyiriweho U Rwanda muri Arusha gusa ruri guhura n’ibibazo bimeze bityo kuko n’urukiko rwashyiriweho kuburanisha ibyaha by’intambara n’ubwicanyi bwo muri Ex-Yougoslavie rukorera I La Haye mu Buholandi narwo ruri mu mazi abira.
Ngo abakozi bakomeye barwo nabo bari gusezera ku muvuduko udasanzwe kandi amafaranga asa n’ayamaze kubashirana kuko bongeje imanza baburanishaga. Ni ukuvuga ko mu gihe baburanishaga imanza 6 icyarimwe, ubu noneho bari kuburanisha imanza 10 kandi nta bushobozi burenzeho bwo kubafasha gukora iyo mirimo bigeze bahabwa.
Nk’uko Umucamanza Patrick Robinson uyobora urukiko rw’I La Haye yasoje amaze kuvuga ibibazo urukiko ayobora rufiye, yibukije ko gukora inkiko zizaburanisha ibyaha mpuzamahanga byari nk’inzozi, ati : «Twari dukwiriye kwishimira ko ibi twabigezeho. Niyo mpamvu twari dukwiriye gushaka izindi mbaraga dutera uru rukiko ngo ruzabashe kurangiza imirimo yarwo. »
SHABA Erick Bill
|