- Abanyeshuri 27000 bo muri za kaminuza bakoresha 25% by’ingengo y’imari y’uburezi, mu gihe abanyeshuri barenga miliyoni 2 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bakoresha 75% asigaye;
- Amafaranga y’ishuri leta yishyuriraga buri munyeshuri muri kaminuza nayo azagera aho aveho, umunyeshuri ajye yimenya muri byose...
- Umunyeshuri wize imyaka 2 muri Kaminuza, ashobora kujya kwigisha muri gahunda y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9(9YBE), ngo abarimu bafite urwego rwa A1 barakenewe!
- Icyemezo cyo gukuraho amafaranga afasha abanyeshuri kubaho ntikireba abanyeshuri barihirwa na leta hanze y’igihugu;
Kuri uyu wa gatandatu tariki 9/10/2010 muri Grand Auditorium ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda habereye ikiganiro cyayobowe na minisitiri w’uburezi, Dr Charles Murigande, kikaba cyari kigamije kuvuga ku cyemezo aherutse gutangaza cyo gukuraho amafaranga 250.000 ku mwaka yahabwaga abanyeshuri bo muri kaminuza n’amashuri makuru basanzwe bafashwa na leta (les boursiers d’état).
Icyo kiganiro cyari cyitabiriwe n’abanyeshuri benshi ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bari bamaze iminsi myinshi bategereje ko minisitiri abagenderera ngo abahe by’imvaho iyo nkuru y’incamugongo kuri bo. Mu bandi bayobozi bari bahari twavuga umuyobozi wa Kaminuza, Prof Silas Lwakabamba, umuyobozi wungirije wa Kaminuza ushinzwe ubutegetsi n’imari (VRAF), Dr Uzziel Ndagijimana, umuyobozi w’inama nkuru y’amashuri makuru (HEC), Prof. Geoffrey Rugege, n’umuyobozi mukuru wa SFAR, Mme Emma Rubagumya.
Minisitiri Murigande akaba yatangiye abwira abo banyeshuri ko mu minsi ishize yagiranye inama n’abayobozi b’amashyirahamwe makuru y’abanyeshuri (Students Unions) muri kaminuza n'amashuri makuru atandukanye bya leta maze akababwira ku mpinduka zireba amafaranga agenerwa uburezi mu Rwanda, cyane cyane mu mashuri makuru. Yavuze ko hari igihe hakorwa ingengo y’imari (budget) y’uburezi ugasanga hari ibikorwa byinshi byateganyijwe, ariko amafaranga ntarengwa minisiteri ishinzwe imari yagennye (budget sealing) kuri buri minisiteri yo ari make. Ati “icyo gihe hari aho biba ngombwa ko ugabanya aho bishoboka, ahandi ukongera.”
Gahunda zimwe na zimwe nk’iz’uburezi bw’ibanze, guhugura abarimu no kongera ibikoresho mu mashuri ngo ziri mu byatumye amafaranga 250 000 ku mwaka yahabwaga umunyeshuri ugurizwa na leta agiye kuzavaho. Ikindi yavuze ngo nuko abanyeshuri 27000 bo muri za kaminuza aribo bakoresha 25% by’ingengo y’imari y’uburezi, mu gihe abanyeshuri barenga miliyoni 2 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bakoresha 75% asigaye. Ati “Twasanze rero hagabanywa amafaranga ahabwa za Kaminuza, zikizirika umukanda, zikirinda gusesagura, naho 250 000 ahabwa buri munyeshuri yo agakurwaho, abanyeshuri bakibeshaho nk’uko byari bimeze bakiri mu mashuri yisumbuye… Amafaranga y’ishuri leta yishyuriraga buri munyeshuri muri kaminuza nayo azagera aho aveho, umunyeshuri ajye yimenya muri byose.”
Minisitiri Murigande kandi yavuze ko leta izakomeza gufasha za kaminuza kubaka ibikorwa remezo n’ibindi bikenerwa ngo imyigire y’abanyeshuri igende neza. Ku byerekeye gufasha abanyeshuri badafite ubushobozi, Dr Murigande yavuze ko byatekerejweho, ngo hakaba habaho uburyo bwo kubafasha kubona inguzanyo, bakazayishura bararangije gukora. Yaje no kuvuga ko habaye igitekerezo cyo gusaba Caisse Sociale du Rwanda (CSR/SSFR) kuguriza abo banyeshuri, bakazayishyura igihe bazaba bakora mbere yo guteganyirizwa, ngo ariko CSR yaje kubyanga, ivuga ko itegeko riyigenga ritayemerera gushora imari mu bikorwa nk'ibyo(risky investment).
Ku byavuzwe na perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite
Minisitiri Murigande kandi yagize icyo avuga ku biherutse gutangazwa na perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, Rose Mukantabana, aho yavugaga ko icyemezo cy’uko ayo mafaranga yakuweho yacyumvise kuri Radio nk’abandi bose. Aha Dr Murigande yagize ati “ ibi byose tuvuga biri mu ngengo y’imari nshya, kandi yaciye mu nteko ishinga amategeko… Hari abo numva bavuga ngo ntibabizi kandi bagakwiye kubimenya!”
Mu bibazo byagiye bibazwa na bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bari aho, hagiye hagaragaramo akababaro n’impungenge zitari nke. Bamwe bati “ariya mafaranga yari make, ariko yadufashaga,” abandi bati “ ese ko bigaragara ko bamwe tuzahita tuva mu ishuri, nta rupapuro rw’icyemezo twahabwa ko twakandagiye muri kaminuza?” Aha minisitiri akaba yavuze ko nk'umunyeshuri wize imyaka 2 muri Kaminuza, ashobora kujya kwigisha muri gahunda y'uburezi bw'imyaka 9(9YBE), dore ko ngo bakeneye abarimu bafite urwego nk'urwa A1!
Bamwe bavuze ko bitumvikana ukuntu leta yakura amafaranga ku banyeshuri ngo agiye gushyirwa mu bindi, bati “ese ni ngombwa ko leta isenya gahunda zimwe, kugirango ikore izindi?”
Hari umunyeshuri umwe wabwiye minisitiri ati “ibyemezo nk’ibi bifatwa n’abantu bahembwa amafaranga menshi… Ku muntu nka depite cyangwa minisitiri, kuvuga ko amafaranga 250 000 yahagarikwa si ikibazo…” Undi ati “nyakubahwa minisitiri, mu minsi ishize mwavuze ko mufata iki cyemezo mwarebeye ku banyeshuri bamwe ngo birihira mu mashuri makuru (private students), ariko aho mwibagiwe ko umuntu nk’uwo ajya kwiga yariteguye, afite amafaranga ahagije kuko akora cyangwa afite umuryango wishoboye. Benshi muri bo biga nijoro biriwe mu kazi, mu gihe twe b'aba-boursiers twiga ku manywa.”
Minisitiri Murigande yababwiye ko ibyo bibazo byose bizwi, ngo ndetse nawe ubwe aherutse kubivuga mu nama y’abaminisitiri. Ati “ iki cyemezo cyafashwe na guverinoma, ninayo ishobora kugihindura. Jye rwose baramutse babihinduye nabishyira mu bikorwa n’imbaraga nyinshi pe!” Yongeyeho ko icyemezo nk’iki atari iringaniza nk’uko bamwe babivuga, ati “ubwo se ko n’ubundi hari abo leta itarihiraga, ubwo nabo bavugaga ko ari iringaniza?”
Ubuzima butoroshye bw'umunyeshuri wa Kaminuza Nkuru y'u Rwanda
Nk’uko byagaragajwe na bwana Hildebrande uyobora Umuryango rusange w’abanyeshuri ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NURSU), amafaranga 25 000 umunyeshuri yahabwaga yari make, ariko yabafashaga mu byerekeye amacumbi (abenshi ni abarara hanze ya campus), resitora, kwivuza no mu myigire (gufotoza notes, gushakisha kuri internet,…). Ati “ibyo byose nibihagarara abanyeshuri ntibizaborohera kubaho, bamwe bashobora kuva mu ishuri kubera kutabishobora."
Muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kandi hakunze kugaragara ikibazo cy’uburwayi bw’igifu (buterwa no kurya gake gashoboka kuri bamwe, kugirango basagure udufaranga), n’inzoka zo munda (kurya indyo idasukuye), ibi byose bikaba biba ayo mafaranga ahari.
Ku kibazo cy’uko kubura ayo mafaranga byazatuma hari abiyandarika, minisitiri Murigande yavuze ati “n’ubundi ubu ayo mafaranga yabonekaga ntibyabuzaga bamwe kujya kwiyandarika za Kampala… uzabikora n’ubundi ni usanzwe ubikora, ntawiyubaha uziyandarika!”
Mu gusoza iki kiganiro, minisitiri Murigande yasabye abanyeshuri kuzataha bazi ko ayo mafaranga yavuyeho, dore ko ahari azarangirana n’uku kwezi kw’Ukwakira. Ati “ tuzakomeza kwiga ku buryo bwo gufasha abatishoboye muri mwe, ubwo uzagira amahirwe azisanga ku rutonde rw’abazafashwa.”
Iki cyemezo kikaba kitareba abanyeshuri barihirwa na leta hanze y’igihugu.
Foto: Jeune Afrique
Olivier NTAGANZWA
Inkuru byerekeranye
Nyuma y’ihagarikwa y’amafaranga yahabwa abanyeshuri, bagiye no kuzajya biyishyurira amasomo