Mukamira: Umusirikare yarashe batanu arabahitana, abandi 13 barakomereka
posted on Oct , 10 2010 at 08H 05min 33 sec viewed 33319 times
Umusirikare ubarizwa muri Batayo ya 67 ikorera ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba kuri ubu yatawe muri yombi nyuma yo kurasa abantu batanu Arabica, naho abandi barenga 10 arabakomeretsa.
Nk’uko abari ahabereye iri bara babitangaje, Caporal Gahamanyi Venant w’imyaka 30 y’amavuko, yaguriwe icyo kunywa n’inshuti ye yari mu bihe byiza yizihiza kuba yipimishije igasanga itarwaye SIDA. Gusa ariko nyuma, iyo nshuti ye byarangiye itamwishyuriye fagitire.
Uko byagaragaraga, Gahamanyi yari yagiye mu kabari nta mafaranga yitwaje. Yakozwe n’isoni ndetse aranakubitwa nyuma yo kunanirwa kwishyura ibyo yari amaze kunywa.
Amakuru atangazwa na The New Times dukesha iyi nkuru uatangaje ko umwe mu bari bahibereye yavuze ko ba nyir’akabari bafashe icyemezo cyo kumukuramo inkweto n’ishati, ahita agenda nyuma gato agarukana imbunda ayirashisha abantu 16.
Mayor wa Nyabihu, Jean Damascene Ndagijimana, yatangaje ko abantu 13 aribo bahakomerekeye, bahita bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri, King Faysal n’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, yavuze ko bamwe muri bo barembye bikomeye.
Abahasize ubuzima bamenyekanye bakaba barimo Gasaza, Mutesi, Bahembera, Samuel Nikwigize bakunze kwita Dede na Simon, aba bose basanzwe batuye ku gacentre ka Mukamira.
Hakizimana Claude ni umwe mu bari hafi aho ubwo byose byabaga, yagize ati “Byose byatangiye ari intonganya. Nyuma twaje kumva ko ngo uwo musirikare yananiwe kwishyura ariko akaba yarimo asaba amahirwe yo kuba yanyaruka akajya kuzana amafaranga akishyura, ba nyir’akabari bafatanyije n’abaturage bari aho bahise batangira kumukubita amaze kubabwire ko ari umusirikare.”
Kayonga J.
|