Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Abanyarwanda bakwiye kurangwa n’urukundo rw’igihugu – Prof Karangwa


posted on Oct , 10 2010 at 20H 40min 16 sec viewed 7217 times



Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Katangwa Chrysologue, arahamagarira buri munyarwanda mu bikorwa bye bya buri munsi, kurangwa n’urukundo rw’igihugu, by’umwihariko abakozi ba komisiyo y’igihugu y’amatora, cyane ko ngo bo banagira uruhare rwihariye mu kwigisha Abanyarwanda uburere mboneragihugu.

Ibi Prof Karangwa yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu mu mwiherero w’abakozi bose ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora warimo urabera I Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba.

Nkuko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Itangazamakuru, bimwe mu byaganiriweho muri uyu mwiherero wasojwe kuri iki cyumweru nyuma y’iminsi itatu wari umaze birimo iby’ingenzi bikubiye mu mategeko agenga abakozi ba Leta muri rusange n’abakozi ba komisiyo y’igihugu y’amatora by’umwihariko, isuzumamigendekere y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’imyiteguro y’amatora y’inzego z’ibanze, uruhare rw’umukozi w’iyi komisiyo mu kurangiza inshingano zayo, imikorerere n’imikoranire y’amaservices muri komisiyo y’igihugu y’amatora.

Muri uyu mwiherero wateguwe n’Ubunyamabanga Nshingabikorwa bwa Komisiyo y’amatora, hanatangiwemo ikiganiro ku gukunda igihugu, impamvu yacyo nk’uko byasobanuwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ni uko buri wese agomba kurangwa n’urwo rukundo.

Ku nshuro ya kabiri, iyi komisiyo yanashimiye abakozi bayo babaye indashyikirwa kurusha abandi, abakozi bayo banaboneraho kugaragaza ibyagezweho hagati ya 2009 na 2010, ndetse banahiga ibizitabwaho hagati ya 2010 na 2011.

Foto: The New Times

Uwimana Peter
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Icyemezo cyo gukuraho buruse cyakiriwe neza n’abanyeshuri – murigande
 
Minisitiri w 'intebe bernard makuza yashyize ahagaragara gahunda ya guverinoma y 'imyaka irindwi
 
Umunyapolitiki nayinzira jean nepomuscene aravugwaho gukora imirimo y 'ubupfumu
 
Umuseso n 'umuvugizi byaba byiteguye gukomeza gukorera mu rwanda nyuma yo kurangiza igihano?
 
Benin: georges rutaganda wari ufungiye ibyaha bya jenoside yaguye muri gereza
 
Nyuma ya mbarushimana, ku rutonde rw’abashakishwa hatahiwe brig gen bosco ntaganda - moreno ocampo
 
Umurusiya viktor bout arahakana ko yagurishije intwaro ku rwanda
 
urukiko rwa arusha rwasanze erlinder nta budahangarwa afite, u rwanda rugiye gukomeza kumukurikirana
 
Umuvugizi w’ingabo lt col jill rutaremara arabeshyuza amakuru avuga ko afunze
 
U bufaransa: callixte mbarushimana, umwe mu bayobozi ba fdlr yatawe muri yombi
 
Page:1 | | 2|
AuthorsComments
Page:1 | | 2|
by visalshab Posted 2 days 20 hr ago

Erege gukunda igihugu Karangwa avuga abenshi ntimubisobanukirwa: Iyo umuntu anenze imikorere ya RPF ashinjwa ibyaha byo kubangamira ituze rya rubanda, kugambanira igihugu, ingengabitekerezo ya Genocide n 'ibindi. Mukwiye gusobanukirwa ko Gukunda igihugu bivuga gukorana neza na RPF.

0
bad good




 
by adinsek Posted 3 days 20 hr ago

Uzabireke.Isyii

0
bad good




 
by Unknown Posted 3 days 20 hr ago

JYEWE NDUMIWE!!!!!!!!!!!!!!!!!!

0
bad good




 
by Unknown Posted 3 days 22 hr ago

Karangwa, you should be an exemplary patriot while giving out such theories to public...try to find out practical and viable ways to get to that. No more Theories; No more.

0
bad good




 
by Unknown Posted 3 days 22 hr ago

Karangwa, you should be an exemplary patriot while giving out such theories to public...try to find out practical and viable ways to get to that. No more Theories; No more.

0
bad good




 
by ved_m10 Posted 3 days 11 hr ago

Wabuzwa n 'iki se MZEE ko umaze kubyimba amatama! itoto ni ryose , na ka 25000 twafotozaga note, tukanarya n 'agatsima murakishubije.

0
bad good




 
by Unknown Posted 4 days 12 hr ago

Gukunda igihugu ni ukurengera abaturage bagituye, si ukujya kubicira muri Kongo hanyuma babikubaza ukigira nyoni nyinshi.Gukunda igihugu si ukurindagiza bamwe bagituye!!! Abyumve

0
bad good




 
by Unknown Posted 4 days 14 hr ago

Umuhanzi Rugamba C. (RIP) ati " Jya umenya gusaza utanduranyije cyane ".

0
bad good




 
by dntacyonzaba Posted 4 days 14 hr ago

Muzehe Karangwa yari akwiye gusoma izi comments akabona aho abanyarwanda bageze mu myumvire, erega MUZEHE ikinyoma kiratinda ariko ntigihera.

Kuko wowe nubwo wisaziye ariko abagukoresha bari bakwiye kureba aho bazasiga ababakomokaho! sintukana ndavuga uko mbona ibintu, kuko kwirirwa mubeshya abantu ngo gukunda igihugu kandi tuzi icyo muba mushaka kuvuga(Gukunda gahunda za FPR) ibyo bizagira ingaruka zikomeye ,ndatanga urugero, reba ibihugu nka Zimbabwe cg Ivory Coast ukuntu mu myaka ya za 80 na 90 byari ibihugu byakataje mu majyambere muri Africa ariko ayo majyambere yabyo ubu yarasenyutse kubera ko yari yubakiye ku muntu umwe cg kuri groupe runaka, ni nako n=bizanagenda mu Rwanda ni hakomeza kubakwa systeme ishingiye ku muntu no ku ishyaka rimwe! Mwirirwa mutubeshya ngo mukunda igihugu,mwagikunze mwareka abatabona ibintu nkamwe nabo bakagira ijambo,kuko simwe Imana yahaye ubwenge mwenyine ,yemwe nta nubwo arimwe mwavukanye imbuto yo kuyobora neza, ariko uvuze uko abona ibintu cg se unenze ibitangenda agamije kubaka iyo mutamwambitse amacakubiri muramumenesha, ubu se rwose Muzehe nkawe ko wize mu mateka menshi wasomye ubona icyo kinyoma umunsi umwe kitazagushibukana. Hari uwakubwiye neza ati impamvu uvuga ibyo nuko utarashwana na shobuja,rahira ko mushwanye nawe utavuga nk 'ibya Kayumba, nimureke gukomeza gufata abantu nk 'impumyi cg se injiji, Nimutegeke ariko mumenye ko amakosa yose mukora hari igihe URwanda n 'isi bizabibabaza,erega nawe warize uziko bavuga ngo 'TOUT SE PAIE AU BAS ' nta kintu na kimwe cyaba cyiza cg kibi umuntu akora ngo ntikigire ingaruka, namwe rero nimutumva imiburo y 'abantu muzabona ishyano, Kuko NAJYE UBABWIRA IBI RWOSE NDABAKUNDA,KUKO NTABAKUNDA SINABABWIRA IBI BITEKEREZO BIBAGIRA INAMA. Kagame noneho asigaye avuga ko kuyobora bitoroshye,ariko abayobozi be ntibatinda gufata ibyemezo byo guhubuka hatabanje kwiga neza ingaruka zirimo maze ngo zifatirwe ingamba ndetse n 'abantu banabyumve neza, UBWOSE GUKURAHO Bourse y 'abanyeshuri ni harimo n 'icyiza kirimo,ariko ukuntu mwahubutse n 'icyiza kirimo abanyarwanda ntibakibona! ngaho rero abafite amatwi nibumve,jye sinsebanya,mvuga akariho

0
bad good




 
by Unknown Posted 4 days 15 hr ago

Oohhh, cool. Muzehe ndabona yarabyibushye bwana. kereka niba agafoto katubeshya!

0
bad good




 
by kivugiza Posted 4 days 16 hr ago

Bari mumwiherero cyangwa mumwineguro no kwishimira ko ibyo bashakaga mumatora aribyo byabaye?
well mzee tuzakundana igihe tuzaba duhaze, naho ubu bamwe murya abandi tuburaye urwo rukundo rugenda rugabanuka.

0
bad good




 
by 3woodtech Posted 4 days 16 hr ago

Muzehe Karangwa ukwiriye gusoma comments zose hanyuma ugafata ingamba,ahugeze ntabwo ukwiriye gukorera "Mpemuke ndamuke ",ubwose ejo hazaza hawe?ahumuryango wawe?nubwo bazaba he,ahutugeze bazabiryozwa mbadoga Umwami.

0
bad good




 
by willko78 Posted 4 days 16 hr ago

ARIKO UYU MUSAZA AYA MAGAMBO AVUGA NUKUNTU MBONA AREBA BURIYA NI MUZIMA KOKO NYAMARA UWAMUNJANA GATO 1930 IGIHE GITO WENDA YAZAVAYO YAMENYE GUKUNDA IGIHUGU KABISA

0
bad good




 
by amerwe Posted 4 days 17 hr ago

MUZEE, DORE KO BATUMVA, BARAKUBWIYE RWOSE! MUSHAKE INDI NDIRIMBO IYO YO GUKUNDA IGIHUGU IRASHAJE! (REKA GUTERA ISHAJE RERO niba ucyibuka ikinyarwanda!)
UGIRANGO FDRL YO IRACYANGA? BURIYA SE IRWANA ATARICYO ISHAKA?!! AHUBWO GIRA UTI MUDUFASHE DUKUNDE IGIHUGU KIMWE BABA ABAGISARUYEMO BYINSHI, BABA ABAGIHEJWEHO, BABA ABAKIRIMO NYAMARA BAMEZE NK 'INKOMA-MASHYI GUSA, IGIHUGU KUGIKUNDA UTANGA UMUSORO, WUBAHIRIZA IBIGOYE BYOSE ABAYOBOZI BAGUSHYIRAHO, IKINDI GISIGAYE NI IKI KOKO KIRIZOROGI ni Ugukora Chimie/Chemistry se bahu? (nyamara ubishatse wajya kwigisha ugasezera muri Porotiki kuko gutekinika ndabona byanze)! WOWE RERO SHAKA IRINDI SOMO UTANGA, NAHO GUHORA UBWIRA ABANTU GUKUNDA IGIHUGU NTABWO KIRI MUNGORANE ZO KUBURA ABAGIKUNDA.

JYA UREKA GUSAZA NABI RERO, NO KUBURA ICYO KUVUGA NGO UGIYE GUTANGA AMASOMO ASHAJE YO GUKUNDA IGIHUGU. WABA SE UZI KO HARI IGIHUGU CY 'AMAHANGA CYENDA KUDUTERA NGO TWITEGURE GUHANGANA NACYO MZEE? smiley smiley

0
bad good




 
by p.devries2010 Posted 4 days 17 hr ago

GUKUNDA IGIHUGU = GUKUNDABANYARWANDA UMURAGE WABO UMUCO WABO
IKI GIHUGU NI UMUBYEYI WACU TWESE NTAWUCYANGA. WOWE CHRISOLOGUE WAZANYE UMUCO WO KUBESHYA NUBUJURA BWAMAJWI NI WOWE UTAGIKUNDA KANDI UBA UTANGA URUGERO RUBI KU BANA BATO BAZAYOBORA WOWE UTAKIRIHO. KWIKUBIRA IJAMBO, UMUTUNGO WIGIHUGU NIBYO BIKOSHYA UKAGIRANGO URAGIKUNDA, NO. GUKUNDA IGIHUGU NTIBIVUZE KUJYA MUMURONGO UMWE NA FPR CG KAGAME WAYO. FPR MWAYIGIZE NKA COMPANY YAGATSIKO KAMWE(AKAZU) KARYA IGIHUGU.

0
bad good




 
by habanabashaka Posted 4 days 18 hr ago

Muzehe rwose ashaje nabi ngo gukunda igihugu, ntawe utagikunda ntawudakunda iwabo ariko ajye atandukanya inyungu zo kugiti cye no gukunda igihugu.
Hari uwanditse ngo igihugu mbere nambere ni abatuye igihugu ariko iyo urebye usanga ntamuyobozi ukunda abaturage kuko ntabwo wahagarika bourse z 'abanyeshuri ngo nurangiza uvuge ko ukunda igihugu. bourse zabanyeshuri zimaze imyaka myinshi cyane zitangwa kuburyo leta yacu ivuga ko inakize itakagombye guhemukira abana ibabuza kwiga.
Nkumusaza Chrisologue rero namugira inama yo kujya mukiruhuko kizabukuru naho ubundi arimo kwanduranya nabaturage ukwangana nibyo akora birababaje

0
bad good




 
by amahoro2020 Posted 4 days 19 hr ago

reka imikino ya politik wa musaza we. twe abana bato dukunda igihugu ahubwo mwitwigisha kucyanga. mumenyeko uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo!

0
bad good




 
by theo Posted 4 days 20 hr ago

muze ntureba ko abanyarwanda balimo kubamenya batangiye gitinyuka kuko subwa mbere utanga iki kiganiro gukunda igihugu uze kureba comments zakozwe mbere urasanga zitandukanye ni zuyumunsi. bivuze rero ngo ni mwerure muvuge muti gukunda KAGAME NA FPR mwerure mureke kwitwaza igihugu nta munyarwanda utagikunda ese ubwo wowe wasobanurira abandi ute ko ukunda igihugu kurusha abandi ese byi girwa he ? ubutaha ni ngando abana bazazanga ntabwo ali igihugu kuli mwe muli kugikama mwenyine mu gihe benshi bicwa ni nzara mujye mwigisha gukunda KAGAME NA F P R.

0
bad good




 
by kayirangadonat Posted 4 days 21 hr ago

what would you mean by Gukunda igihugu?ahhhhaaaa,wowe urwgikunda se?buriya wansubiza yego!!! ariko bibaye ngombw ko ugira icyo ipfa na kagame.sinzi niba wakomeza kuvuga ayo magambo.kuko ntabwo nawe ukunda igihugu, ahubwo ukunda inyungu ugikuramo.rahira ko bataguhemba, akayabo uyora buri kwezi,wavuga ibyo!!!sha wapi byose ni ayinda

0
bad good




 
by rwanda Posted 4 days 21 hr ago

WA MUSAZA WE IBYAWE SI BYIZA, UBUCURABWENGE BWAWE NIBA ARI NAWE CERVEAU YA FPR UKWIYE KWISUBIRAHO KUKO GUKUNDA IGIHUGU UVUGA BITANDUKANYE NO KUGIHEZAHO ABANDI, KWIKUBIRA IBYIZA BYACYO, NO KUMVA KO UWO MUDAHUJE IBITEKEREZO CYANGWA UBWOKO N 'ISHYAKA ARI ABANZI BACYO. IBYO NIBYO INGOMA ZABANJIRIJE IYI YANYU ZIGISHIJE KANDI NAMWE NIBYO MUKORA. EREGA TWESE DUKUNDA IKI GIHUGU KANDI NTIDUSHOBORA KUGIHARIRA ABASHAKA KUKIGIRA AKARIMA KABO ARIBO FPR. FPR YABAYEHO MURI ZA 80 KUKI YIYITIRIRA URWANDA RWA GIHANGA NI KUKI YIGIRA KAMARA KUKI YIGIRA NZI BYOSE KUKI IRUSHA URUKUNDO NYINAWUMWANA. MURIBESHYA, TUZARUBANAMO KU NEZA CYANGWA KU NABI, ESE KUKI MUTEMERA CRITIQUE NGO MWIKOSORE ESE NIBA MUTEMERA IZA VICTOIRE NA NTAGANDA MWITIRIRA INGENGABITEKEREREZO YANABANANIYE GUSOBANURIRA ABANYARWANDA MUKABAHOTOZA INKIKO ZANYU ZASIMBUYE IMIHORO Y 'INTERAHAMWE BASI MWAKUMVISHE IZA AFANDE KAYUMBA NA KAREGEYA MWATANGIRANYE UMUGAMBI WO GUHINDURA IBINTU MU RWANDA.

0
bad good




 
by Unknown Posted 4 days 6 hr ago

Jye mbona banakagombye kwita kukureba icyatama buri wese akorana umurava nùbwitange kuko umurimo bashinzwe ukomeye mu kubungabunga imibanire yabanyarwanda nkuko ikizere bagiriwe bashingwa uwo murimo kibibasaba kandi nejo hazaza bizabe urugero kubazabasimbura igihe bazaba bahamagariwe indi mirimo cg bagiye mu kiruhuko kìzabukuru.bazabe intangarugero nìnyangamugayo,
ubwo butwari igihugu kizabubashimire bajye bibukwa ku rugero rwiza basize.

0
bad good




 
by Unknown Posted 4 days 6 hr ago

Uyu mubeshyi wa cyane ko yari amaze iminsi acecetse agarutse ate?
Ikiruhuko cy 'ibyo yatekinitse arakirangije se?

Karangwa wavuze make, ko abakomeje gufungwa utabarusha ubutoni

0
bad good




 
by murchris2000 Posted 4 days 7 hr ago

what do u mean by 'gukunda igihugu '? who told u we don 't love our motherland? by the way, what(who) is 'igihugu '? cyo se kiradukunda? cyadukunze se cyatwihakana bigeza naho bourse benshi mu batabuze ubwenge twacungiragaho bayivanyeho nta n 'uwo babajije? ariko twe ba nyarucari twabatwaye iki koko mwaretse tukiyanjirwa ko wenda tutazabura ak 'ubwarimu? Izo nyigisho zo gukunda igihugu abenshi muri ba rubanda rugufi twazize mu ngando, mwe banyakubahwa bategetsi nimwe mwari mutahiwe, mukigishwa ko igihugu mbere na mbere ari abaturage, udasize abatibashije. Naho se mwe muzana theories abstraites, mwatweretse facts z 'uko mwe icyo gihugu mwagikunze natwe tukabagenderaho? Muduhe ingero zifatika z 'abantu bariho bakunda igihugu muri iki gihe, mutubwire na mode d 'emploi bakoresha ijyanye n 'ibihe tugezemo.

0
bad good




 
by Unknown Posted 4 days 8 hr ago

IBYO NI IBIGAMBO GUSA! IGIHUGU SE BAGIKUNDE BATE CYO KITABAKUNDA??

0
bad good




 
by K.alisa Posted 4 days 8 hr ago

Uyu musaza KARANGWA CHR. ari muri babandi umuhanzi nyakwigendera
RUGAMBA Sipiriyani avuga ngo oya da..wikabya jya umenya gusaza
utanduranyije cyane..Gusazira mu kinyoma ni ubutindi bwo k 'umutima
ariko uzi kubeshya abantu barenga miriyoni eshanu nabo bakikiriza
intero y 'indirimbo yawe ukumva yuko uri umugabo.Buriya KARANGWA
bigera n 'ijoro yazirikana ibyo yakoreye abanyarwanda akumva nawe bimuteye
isoni!!! Uyu musaza ari mu banyarwanda bavukiye mu kinyoma
batareba ejo hazaza heza h 'igihugu akikundira inyungu za bamwe
iyo aba umuntu w 'inyangamugayo igihugu cyari kuzamugira intwari!!!
Impamvu mbivuze ni agakabyo inshuro ebyeri zose afata abantu nk 'impumyi
kandi ibyo akorera abanyarwanda baba babyibonera yego sinshaka kuvuga
yuko Muzehe wacu atari gutsinda amatora.Ibihe tugezemo ririya janisha
ni agakabyo niyo mpamvu bakunze kuvuga ikinamico ariko ageze kuri 60 cyangwa
mirongo irindwi ni SAWA ABAVUGA BABURA AHO BAHERA!! Naho ibyo KARANGWA
yatangaje niwe ubwe witesheje agaciro ndibwira yuko abo avugana nabo
batamufata nk 'umunyakuri bazi yuko azi kurimanganya!!

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Perezida kagame muri libya mu rwego rwo kwitabira inama ya kabiri ihuza afurika n 'ibihugu by 'abarabu
 
Abanyarwanda bakwiye kurangwa n’urukundo rw’igihugu – prof karangwa
 
Mukamira: umusirikare yarashe batanu arabahitana, abandi 13 barakomereka
 
Icyemezo cyo gukuraho amafaranga ahabwa abiga kaminuza cyafashwe na guverinoma, ninayo yagihindura- minisitiri murigande
 
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku rwanda rwa arusha mu bibazo by 'inzitane
 
Abagande babiri bafungiye mu rwanda bemerewe kubonana n 'imiryango yabo n 'abazabunganira
 
Guverinoma ikwiye gukorera hamwe - perezida kagame
 
Bad yateye inkunga ya miliyoni 30 z’amadorali y’amanyamerika uruganda rwa cimerwa
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com