Abanyarwanda bakwiye kurangwa n’urukundo rw’igihugu – Prof Karangwa
posted on Oct , 10 2010 at 20H 40min 16 sec viewed 7217 times
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Katangwa Chrysologue, arahamagarira buri munyarwanda mu bikorwa bye bya buri munsi, kurangwa n’urukundo rw’igihugu, by’umwihariko abakozi ba komisiyo y’igihugu y’amatora, cyane ko ngo bo banagira uruhare rwihariye mu kwigisha Abanyarwanda uburere mboneragihugu.
Ibi Prof Karangwa yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu mu mwiherero w’abakozi bose ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora warimo urabera I Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba.
Nkuko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Itangazamakuru, bimwe mu byaganiriweho muri uyu mwiherero wasojwe kuri iki cyumweru nyuma y’iminsi itatu wari umaze birimo iby’ingenzi bikubiye mu mategeko agenga abakozi ba Leta muri rusange n’abakozi ba komisiyo y’igihugu y’amatora by’umwihariko, isuzumamigendekere y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’imyiteguro y’amatora y’inzego z’ibanze, uruhare rw’umukozi w’iyi komisiyo mu kurangiza inshingano zayo, imikorerere n’imikoranire y’amaservices muri komisiyo y’igihugu y’amatora.
Muri uyu mwiherero wateguwe n’Ubunyamabanga Nshingabikorwa bwa Komisiyo y’amatora, hanatangiwemo ikiganiro ku gukunda igihugu, impamvu yacyo nk’uko byasobanuwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ni uko buri wese agomba kurangwa n’urwo rukundo.
Ku nshuro ya kabiri, iyi komisiyo yanashimiye abakozi bayo babaye indashyikirwa kurusha abandi, abakozi bayo banaboneraho kugaragaza ibyagezweho hagati ya 2009 na 2010, ndetse banahiga ibizitabwaho hagati ya 2010 na 2011.
Foto: The New Times
Uwimana Peter
|