Kuri iki cyumweru Perezida Kagame ni bwo yageze Sirte muri Libya mu rwego rwo kwitabira inama ya kabiri hagati y’ibihugu bya Afurika n’iby’Abarabu, iyi ikaba yitabirwa n’abakuru b’ibihugu batari bacye bo muri Afurika n’abo mu bihugu by’Abarabu.
Iyi nama ibaye ikurikirana n’iyabereye I Cairo mu Misiri mu mwaka 1977, yabanjirijwe n’indi yahuje abaminisitiri bo mu bihugu by’Abarabu n’abo muri Afurika yabaye tariki 8 Ukwakira uyu mwaka.
Bimwe mu bizibandwaho muri iyi nama harimo gushyiraho umurongo ngenderwaho umwe mu birebana n’ubufatanye buganisha ku iterambere mu by’ubukungu na politiki hagati y’ibihugu by’Abarabu n’Ibihugu bya Afurika. Hari kandi gufata ingamba nshya mu birebana n’amahoro n’umutekano, guteza imbere ishoramari, ubuhinzi, kwihaza mu biribwa, ndetse n’ubufatanye mu birebana n’umuco.
Umukuru wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe Jean Ping, ku munsi w’ejo ari nawo wari uwa mbere w’inama, yahamagariye ibihugu bikize by’Abarabu gushora imari zabyo muri Afurika kugirango bifashe uyu mugabane kugera ku iterambere mu by’ubukungu.
Yasobanuye ko ibihugu by’Abarabu byizigamiye imari itagira ingano, bityo bikaba bifite ububasha buhagije bwo kuba byakora ishoramari muri Afurika.
Mu bindi biri bugarukweho muri iyi nama harimo ibirebana n’ikibazo cy’amatora ya kamarampaka ateganyijwe muri Sudan y’Amajyepfo ndetse n'intara ya Abyei, aho abatuye izi ntara ebyiri muri icyo gihugu bazabasha kugaragaza niba bacyeneye ubwigenge cyangwa gukomeza kuyoborwa na Khartoum.
Kuri iki cyumweru ubwo Inama hagati y'ibihugu by'Afurika n'iby'Abarabu
yatangizwaga i Syrte muri Libya
Foto: Jeune Afrique, Urugwiro Village
Kayonga J.