Icyemezo ku guha cyangwa kwima Agatha Habyarimana uburenganzira bwo kuba mu Bufaransa cyongeye gusubikwa
posted on Oct , 11 2010 at 18H 28min 21 sec viewed 21205 times
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukwakira mu rukiko rw’I Versailles mu Bufaransa hasabiwe ko perefegitura ya Essonne yakongera kwiga kuri dosiye yerekeranye no gusaba uburenganzira bwo kuba muri icyo gihugu byemewe n’amategeko kwa Agatha Kanziga Habyarimana, umufasha w’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana wishwe mu 1994.
Amakuru dukesha AFP aratumenyesha ko byemejwe ko uru rukiko ruzafata icyemezo cya nyuma tariki 2 Ugushyingo uyu mwaka.
Uburenganzira bwo kuba mu Bufaransa byemewe n’amategeko, Madamu Kanziga yari yabwimwe muri Nyakanga uyu mwaka. Perefegitura yabusabiyemo yatanze impamvu z’uko babumuhaye byahungabanya umudendezo rusange « menace à l'ordre public ».
Mu kongera gusubukura dosiye ya Madamu Kanziga hagendewe ku ngingo ebyiri, iya mbere ikaba ari uko benshi mu bagize umuryango we baba mu Bufaransa, iya kabiri ikaba ari uko hatakurikijwe amategeko mu kwirukana Madamu Kanziga ku butaka bw’iyo perefegitura, kuko n’ubwo hatanzwe itegeko rimwirukana kuri ubwo butaka, komisiyo ishinzwe gutanga uburenganzira bwo gutura ntiyari yabimenyeshejwe.
Uyu mupfakazi w’imyaka 67 y’amavuko amaze igihe acungishijwe ijisho n’ubutabera, akurikiranwe kandi n’impapuro zisaba kumuta muri yombi (mandat d’arret) zashyizweho n’u Rwanda mu kwezi k’Ukwakira 2009, aho akurikiranweho ibyaha bya Jenoside n’ibyo kwibasira inyokomuntu. U Rwanda rwasabye u Bufaransa ko yakoherezwa yo, gusa ku itariki itari yamenyekana kugeza ubu azitaba urukiko rw’ubujurire rw’I Paris mu Bufaransa kugirango hafatwe icyemezo kuri iyi ngingo.
Mu kwezi k’Ukwakira 2009, amezi abiri mbere y’uko umubano hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda wongera gusubirana nyuma y’imyaka itatu ibihugu byombi byamaze birebana ay’ingwe, Madamu Kanziga yongeye kwimwa uburenganzira bwo kuba mu Bufaransa byemewe n’amategeko, ubu burenganzira akaba yari yarabusabye imyaka 5 mbere y’aho. Iki cyemezo u Bufaransa bwagifashe ku mpamvu bwatangaje ko byasabaga kwitondera ibirego aregwa birebana no kugira uruhare muri jenoside yo mu 1994.
Kayonga J
|