U Bufaransa: Callixte Mbarushimana, umwe mu bayobozi ba FDLR yatawe muri yombi
posted on Oct , 11 2010 at 19H 10min 25 sec viewed 15164 times
Kuri uyu wa Mbere Polisi yo mu gihugu cy’u Bufaransa yataye muri yombi Umumnyamabanga Nshingabikorwa w’umutwe w'inyeshyamba za FDLR, Callixte Mbarushimana, nyuma y’impapuro zimufatisha (arrest warrant) zatanzwe rwihishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’I La Haye mu Buholandi, akaba akurikiranweho ibyaha byo kwibasira inyokomuntu ndetse n’ibyaha by’intambara yakoreye muri Congo Kinshasa.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Bloomberg aratumenyesha ko Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’I La Haye Moreno Luis Ocampo yashimiye u Bufaransa ku gikorwa bwakoze neza kandi vuba.
Yatangaje ko itabwa muri yombi rya Mbarushimana ari intambwe itewe mu rwego rwo kurenganura abakorewe ibya mfura mbi bafatwa ku ngufu muri Congo Kinshasa, aho abantu bagera ku 15 000 bafashwe ku ngufu mu mwaka wa 2009 wonyine.
Mu mpera za Nyakanga kugeza mu ntangiriro za Kanama muri uyu mwaka, inyeshyamba za FDLR zifatanyije n’izo mu mutwe wa Mai Mai zafashe ku ngufu abagore n’abana bagera kuri 500 ndetse n’abandi zirabatetereza. Ibi byabereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu gace ka Walikale. Nyuma gato y'ibi bikorwa, Callixte Mbarushimana yakomeje kujya yumvikana ahakana ibyo birego.
Ocampo yatangaje ko kuba Mbarushimana yatawe muri yombi biturutse ku kazi k’iperereza kamaze imyaka ibiri gakorwa n’u Bufaransa, u Rwanda, u Budage, Congo Kinshasa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’I Haye, ku bikorwa by’umutwe w’inyeshyamba za FDLR.
Mbarushimana akurikiranweho ibyaha bigera kuri 11 birimo ubwicanyi, gufata abagore n’abana ku ngufu, kwangiza imitungo y’abantu n’ibindi. U Rwanda narwo ruramushakisha kubyaha bya Jenoside n’ibyaha byo kwibasira inyokomuntu.
Mbarushimana afite imyaka 47 y'amavuko, yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FDLR guhera mu mwaka wa 2007. Abakurikiranira hafi umutwe wa FDLR baremeza ko ifatwa rye riri bugire ingaruka zikomeye mu mikorere y'uyu mutwe w'inyeshyamba bitewe n'uruhare yari awufitemo.
Foto: Interpol
Kayonga J.
|