Umuvugizi w’Ingabo Lt Col Jill Rutaremara arabeshyuza amakuru avuga ko afunze
posted on Oct , 12 2010 at 07H 25min 52 sec viewed 30989 times
Nyuma y’amakuru yakomeje gucicikana kuri internet ndetse no mu bantu muri iyi weekend ishize avuga ko Umuvugizi w’Ingabo Lt Col Jill Rutaremara afunze azira gushaka guhungabanya umudendezo w’igihugu, kuri ubu yagize icyo atangaza avuga ko ayo makuru ari ibihuha bidafite ishingiro.
Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda RNA ku mugoroba wo ku Cyumweru byabashije kwivuganira na Rutaremara avuga ko ayo makuru ari ibihuha bisa. Yagize ati: “Urabizi ko hari abantu bazobereye mu gukwirakwiza ibihuha bidafite ishingiro kuko ari byo bakesha amaramuko.”
Amakuru yakwirakwijwe cyane n’imbuga za internet yavugaga ko Rutaremara yatawe muri yombi kuwa Gatandatu azira amagambo yatangarije
mu kabari. Ayo makuru kandi yanemezaga ko nyuma y’ifungwa rye yahise arekurwa nyuma y’aho abategetsi bari bamaze kubona ko ryari gutuma benshi barivugaho ibitari bicye.
Umwe mu bakora mu biro by’Umuvugizi wa Gisirikare wabashije kugugana na RNA ku Cyumweru, yahamagaye kuwa Mbere nimugoroba ashinja umunyamakuru Jean Bosco Gasasira kuba ari we wakwirakwije ibyo bihuha,
anavuga ko ku Cyumweru Rutaremara yiriwe mu ma nama umunsi wose kuburyo atitabaga telefone.
Gasasira Jean Bosco kuri ubu ubarizwa mu buhungiro, ni umwanditsi akaba n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi cyafunzwe amezi
atandatu n'Inama Nkuru y'Itangazamakuru guhera mu kwezi kwa Mata uyu mwaka. Nyuma y’aho yaje no
gukurikiranwa mu nkiko aregwa n’ubushinjacyaha gukoresha ikinyamakuru cye mu gusebya umukuru w’igihugu Paul Kagame.
Mbere y'uko agirwa umwere ku byaha byose aregwa mu kwezi gushize, yaregwaga kandi gukwirakwiza inyandiko zigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho
no kwica itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda atangaza inkuru “zidafite ibimenyetso.”
Foto: M. Olivier (IGIHE.com)
Kayonga J.
|