Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Umuvugizi w’Ingabo Lt Col Jill Rutaremara arabeshyuza amakuru avuga ko afunze


posted on Oct , 12 2010 at 07H 25min 52 sec viewed 30989 times



Nyuma y’amakuru yakomeje gucicikana kuri internet ndetse no mu bantu muri iyi weekend ishize avuga ko Umuvugizi w’Ingabo Lt Col Jill Rutaremara afunze azira gushaka guhungabanya umudendezo w’igihugu, kuri ubu yagize icyo atangaza avuga ko ayo makuru ari ibihuha bidafite ishingiro.

Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda RNA ku mugoroba wo ku Cyumweru byabashije kwivuganira na Rutaremara avuga ko ayo makuru ari ibihuha bisa. Yagize ati: “Urabizi ko hari abantu bazobereye mu gukwirakwiza ibihuha bidafite ishingiro kuko ari byo bakesha amaramuko.”

Amakuru yakwirakwijwe cyane n’imbuga za internet yavugaga ko Rutaremara yatawe muri yombi kuwa Gatandatu azira amagambo yatangarije

mu kabari. Ayo makuru kandi yanemezaga ko nyuma y’ifungwa rye yahise arekurwa nyuma y’aho abategetsi bari bamaze kubona ko ryari gutuma benshi barivugaho ibitari bicye.

Umwe mu bakora mu biro by’Umuvugizi wa Gisirikare wabashije kugugana na RNA ku Cyumweru, yahamagaye kuwa Mbere nimugoroba ashinja umunyamakuru Jean Bosco Gasasira kuba ari we wakwirakwije ibyo bihuha,

anavuga ko ku Cyumweru Rutaremara yiriwe mu ma nama umunsi wose kuburyo atitabaga telefone.

Gasasira Jean Bosco kuri ubu ubarizwa mu buhungiro, ni umwanditsi akaba n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi cyafunzwe amezi

atandatu n'Inama Nkuru y'Itangazamakuru guhera mu kwezi kwa Mata uyu mwaka. Nyuma y’aho yaje no

gukurikiranwa mu nkiko aregwa n’ubushinjacyaha gukoresha ikinyamakuru cye mu gusebya umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Mbere y'uko agirwa umwere ku byaha byose aregwa mu kwezi gushize, yaregwaga kandi gukwirakwiza inyandiko zigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho

no kwica itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda atangaza inkuru “zidafite ibimenyetso.”

Foto: M. Olivier (IGIHE.com)

Kayonga J.
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Icyemezo cyo gukuraho buruse cyakiriwe neza n’abanyeshuri – murigande
 
Minisitiri w 'intebe bernard makuza yashyize ahagaragara gahunda ya guverinoma y 'imyaka irindwi
 
Umunyapolitiki nayinzira jean nepomuscene aravugwaho gukora imirimo y 'ubupfumu
 
Umuseso n 'umuvugizi byaba byiteguye gukomeza gukorera mu rwanda nyuma yo kurangiza igihano?
 
Benin: georges rutaganda wari ufungiye ibyaha bya jenoside yaguye muri gereza
 
Nyuma ya mbarushimana, ku rutonde rw’abashakishwa hatahiwe brig gen bosco ntaganda - moreno ocampo
 
Umurusiya viktor bout arahakana ko yagurishije intwaro ku rwanda
 
urukiko rwa arusha rwasanze erlinder nta budahangarwa afite, u rwanda rugiye gukomeza kumukurikirana
 
Umuvugizi w’ingabo lt col jill rutaremara arabeshyuza amakuru avuga ko afunze
 
U bufaransa: callixte mbarushimana, umwe mu bayobozi ba fdlr yatawe muri yombi
 
Page:1 | | 2|
AuthorsComments
Page:1 | | 2|
by faustinkauma Posted 1 day 4 hr ago

Ndashimira Mugabo, yatanze igitekerezo cyiza aho yagize ati: tuve mu matiku turebe aho abandi bageze mu majyambere, aho yavugaga ukuntu muri Chili barimo gukura abakozi 33 baguweho n 'igisimu bahera ikuzimu muri metero 700, ati tujye tuvuga n 'ibindi tureke imvugo imwe ya runaka na runaka, dushakishe uko twazamura u Rwanda rwacu, buri gihe turushakira icyaruteza imbere. Murakoze

0
bad good




 
by ndatumuremyij Posted 1 day 6 hr ago

ndabishyigikiye kandi ndabyemera gufungwa kwa RUTAREMARA niba yari afite ikosa arikose mwibarize niba byarabaye kandi akabi hakana akabyita ibihuha arumva ibyaha amaze gukora umva imbyo namushinza :

ibyo bari bamufungiye
kubesha amahanga na abanyarwanda
kwita umuntu umunya bihuha (nabyita gutukana )

nku mwanzuro wange navuga ko ntaho uri ndetse ko nta numuyobozi ukurimo

0
bad good




 
by Olmu02 Posted 2 days 13 hr ago

Bryan Rutaremara.ni umusore wawe,ko asenga koko wamukurikije.kugira umwana w 'imyaka 10 akakurusha kumenya Imana,Joanna,Jordan,na Jovial ndetse na maman wabo ntibirirwa mu masengesho?abo ni abana ba karenzi ntibabuze se?ubwo se wowe kuki wifuza kuzatera Bryan umutima mubi?abo bana ba karenzi mvuze haruguru ni inshuti z 'abanjye baranigana.gusa nk 'umugabo nkanjye nakugira inama yo gukunda ukuri kuko dufite experience na results z 'ibinyoma.

0
bad good




 
by mugabo Posted 2 days 13 hr ago

Igihe ni mube muvuye mu matiku mutangaze inkuru nziza iri ku isi y 'itabarwa ry 'abacukuzi b 'amabuye y 'agaciro muri Chili bari bamaze amezi abiri mu butaka. ibi birerekana aho abandi bageze mu iterambere naho twe ngo Kayumba Karegeya Kabarebe n 'abandi.twige iby 'abandi bakora naho ibyo guhora muri za kayumba na kabarebe na jull na BBC Umuvugizi n 'umuseso n 'imitungo yabasahuye iby 'ingengasi n 'ibindi byo nta gaciro bifite.Iki gikorwa cyabaye muri Chile cyatumye nibaza niba mu Rwanda hatabanza kwibazwa ngo ese uyu ari mu kihe gice? Viva Chile

0
bad good




 
by nahimanabosco Posted 2 days 13 hr ago

aha reka dutegereze turebe ariko twebwe nk 'abanyarwanda icyo dushaka bwa mbere kandi tugomba no guharanira n 'amahoro y 'abanyarwanda naho ubundi tuve mu amagambo tujye mu bikorwa twizamure ndetse tuzamure n 'igihugu cyacu. smiley smiley smiley

0
bad good




 
by Unknown Posted 2 days 14 hr ago

ARIKO GUFUNGWA KWA JILL IGITANGAZA KIRIMO NIKIHE? MUREKE GUKOMEZA KUTURANGAZA KUKO ABAFUNZWE BARUTA JILL NIBENSHI, MUREKE DUKOMEZE TWIYUBAKE KUKO NTAWE USHAKA GUSUBIRA IYO YAVUYE.KANDI MUBIMENYE NUNDI WESE UZAKORA IBINYURANIJE NAMATEGEKO AZAFUNGWA!! smiley

0
bad good




 
by byenda Posted 2 days 15 hr ago

ariko ubu koko mubona turi abana cg injiji? muba mwifatiye abantu ukagirango abo muba mubwira ntabwenge bagira, hari nigihe ababa babumva baba banabarusha ubwenge, kureba kure nibindi!!, kuba wari wafunzwe byo nibyo, gusa nuko basanze biribuzane umwuka mubi cg se biribufatwe nabi, mujye mujyerageza kuvugisha ukuri , nicyo cyonyine kizateza igihugu cyacu cyiza imbere, murakoze!!

0
bad good




 
by bahizikjq Posted 2 days 16 hr ago

reka mbabwire buriya ntabwo muziko byose biba biri k 'umupango w 'imana none rero ibyo mwivurugutamo byose mujye musenga ubundi turebe igihe icyo kizakora sibyo mwabanamwe?

0
bad good




 
by Unknown Posted 2 days 16 hr ago

Ikimbabaza ni uko aba batipe bazahagarika na Site y²igihe dore ko baba badashaka ko hagira ugira icyo avuga cyangwa anenga.

0
bad good




 
by yaya Posted 2 days 21 hr ago

uru rwanda ntaho rugana pe.rwuzuyemo ibirura gusa

0
bad good




 
by mujawiyerasandra20 Posted 2 days 21 hr ago

Ni ihame ntakuka ko abantu biga koroherana bakumva ko kutabona ibintu kimwe bidasobanuye kuba abanzi. Bakomeje kubyumva batyo twaba tujya habi, ariko kandi it 's never too late to do the right thing...

0
bad good




 
by Unknown Posted 2 days 21 hr ago

ariko noneho nakumiro koko uziko urda rusigaye rumeze nkigihuru gikinirwamo n 'impongo!!!!!!!!!!!!!

0
bad good




 
by known Posted 2 days 21 hr ago

Yewe Unkow,niba ibintu bikorerwa rubanda birara bimenyekanye, wowe ntubona ko bitagombye kuba gushegeshwa ahubwo byakabaye aribyo ideal ko abenegihugu bamenya umunsi ku wundi umuzi n 'umuhamuro w 'uko bayobowe?!

0
bad good




 
by Unknown Posted 2 days 7 hr ago

Ariko muge mutinya ijyavuzwe!kuki se kucyumweru atahise abivuguruza?ntimwibaze aho Gasasira akura amakuru,mwibuke yabaye umukada wa RPF kd abari mubuyobozi bwa Maneko barakoranye,barakuranye kd ntiyababaniye nabi niyo mpamvu atayoberwa ibibera mwibanga!bariya bibaza aho bakura amakuru kd barafunze umurongo{web} wa gasasira mu rwanda!erega bawufunze kuri za machine twe twifitiye telephone turisomera uko dushatse!!but sindikwamamaza Gasasira!

0
bad good




 
by ntagahoragahanzedisi Posted 2 days 10 hr ago

Namenye ko bamutegetse kwisobanura ku maradiyo no mu binyamakuru mbere y 'uko abikora.Ego Rwanda!!!!!!!!!!!!

0
bad good




 
by k.alisa Posted 2 days 11 hr ago


Ariko ngo uyu JILL RUTAREMARA yaba anazira yuko bamwe batamushyira
amakenga kuko hari abamufata nk 'igipinga bakaba batemera ibyo avuga. smiley smiley smiley smiley smiley smiley

0
bad good




 
by xxx Posted 3 days 13 hr ago

ubundi se ni ngombwa kwisobanura ko abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ko bemerako ukuri kuba ku mutima gusa

0
bad good




 
by Unknown Posted 3 days 13 hr ago

Muribuka ko na Karenzi Karake na Muhire bajya gufungwa babanje kubyita ibihuha ndetse na Kagame ubwe arabinyomoza. Hanyuma se ntibawurimo? Jill nawe buriya baramugera amajanja uretse ko njye mu "bushishozi bwanjye nsanganwe " mbona baramufunze agasaba imbabazi nka Kazura bakanamubwira kujya kuri BBC kuvuguruza Gasasira. Ariko ubundi ko Umuvugizi udasomwa mu Rwanda, Jill yawusomeye he? Ikindi giteye amashyushyu ni ukuntu Gasasira aho ari mu buhungiro akomeza kubona amakuru y 'Imvaho yo mu butegetsi. Bigaragara ko ubutegetsi bwacu bwa shegeshwe kuko nta kirara kitamenyekanye. Njye mu "bushishozi bwanjy "e ntabwo ntabwo ryama ngo nsinzire nkuko babidukangurira ahubwo ryamira amajanja kuko birakomeye...

0
bad good




 
by kadogo Posted 3 days 14 hr ago

ariko narumiwe,ubundi ibyo ni ukuri kudashidikanywaho.ubundi se hari igitangaza yafunzwe.kandi ninaryo herezo

0
bad good




 
by Unknown Posted 3 days 14 hr ago

Rutarema, wowe n 'abategetsi bacu muradukira agakino kadasanzwe; ibuka ibyo watubwiye ko ingabo ziteguye amabwiriza ya nyuma yo kuva Darfur!
Ibyo bigashimangirwa na Mushikiwabo Louise! Urabyibuka?

Perezida Kagame agahakana ko ntabyo yigeze avuga! Urabyibuka?
Ibuka ko u Rwanda ruhora rutangaza ko rugomba kuba igihugu kigendera kumategeko, ubwo muhora mwamagana gov ya Habyarimana ko nta mategeko yagenderagaho, mwe mwarayakoze murngije muyahindura imitako, ahubwo muhitamo kuzajya mugendera kubushishozi nkaho amategeko ahari ahumye!
Uribuka ko ibyo bintu wabitangaje? None nahera he nemera ko utafunzwe?
Ngaho komeza winyuraguremo smiley smiley

0
bad good




 
by allenbeine Posted 3 days 14 hr ago

ok

0
bad good




 
by Unknown Posted 3 days 15 hr ago

IBYO MWIFURIZA URWANDA NABAYOZI BARWO MWEBWE MWESE MWIRIRWA MUSEBANYA GUSA NTAMUSANZU MUTANGA WOKUBAKA IGIHUGU MUKIRIRWA MUSEBANYA GUSA NICYO MUZI NTAKINDI MUZI ? IMANA IJYE IBIBAKUBARA KABIRI. KANDI MUKIZWE AYO MAGAMBO MABI MWIRIRWA MUVUGA. IYOMUGERERANYIJE JIL RUTAREMARA NA GASASIRA KOKO MUBA MUDATUTSE UMUYOBOZI? IKINDI KANDI GASASIRA UTUNZWE NO GUSEBANYA GUSA YITWA MPEMUKE NDAMUKE KWIRIRWA ASABIRIZA AMAFARANGA ABATIFURIZA URWANDA AMAHORO NGO ASEBYE IGIHUGU CYE UBWO MWUMVA UWO ARUMUNYARWANDA CYANGWA NINYANGARWANDA? IMANA IBAGENDERERE MUHINDUKE MUMITIMA YANYU MUVUGE IBYUBAKA MUREKE KUVUGA IBISENYA IGIHUGU. smiley

0
bad good




 
by Unknown Posted 3 days 15 hr ago

dusenyere umugozi umwe niyonzira

0
bad good




 
by mutcl05 Posted 3 days 15 hr ago

smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley smiley :-° smiley smiley
ok sawa rero. mukomereze aho mwa bakozi b 'Igihe.com mwe kutugezaho amakuru y 'imvaho

0
bad good




 
by Unknown Posted 3 days 15 hr ago

NONE SE RUTAREMARA ARAHAKANA KO ATAFUNZWE KOKO, NYAMARA URARYE URI MENGE KUKO INTANGIRIRO Y 'URUHARA NI AMASOSO KINTANGIRIRO Y 'IBIHANGA NI INYINYA.

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Perezida kagame muri libya mu rwego rwo kwitabira inama ya kabiri ihuza afurika n 'ibihugu by 'abarabu
 
Abanyarwanda bakwiye kurangwa n’urukundo rw’igihugu – prof karangwa
 
Mukamira: umusirikare yarashe batanu arabahitana, abandi 13 barakomereka
 
Icyemezo cyo gukuraho amafaranga ahabwa abiga kaminuza cyafashwe na guverinoma, ninayo yagihindura- minisitiri murigande
 
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku rwanda rwa arusha mu bibazo by 'inzitane
 
Abagande babiri bafungiye mu rwanda bemerewe kubonana n 'imiryango yabo n 'abazabunganira
 
Guverinoma ikwiye gukorera hamwe - perezida kagame
 
Bad yateye inkunga ya miliyoni 30 z’amadorali y’amanyamerika uruganda rwa cimerwa
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com