Urukiko rwa Arusha rwasanze Erlinder nta budahangarwa afite, u Rwanda rugiye gukomeza kumukurikirana
posted on Oct , 12 2010 at 08H 47min 49 sec viewed 14623 times
Nyuma yo gusanga ibyo akurikiranweho bidafite aho bihuriye n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha yakoreraga, uru rukiko rwafunguriye amayira u Rwanda kugirango rukomeze kuburanisha umunyamerika Prof. Peter Erlider.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera Tharcisse Karugarama kuri uyu wa Mbere avuga ko ubutabera bugiye gukomeza kuburanisha urwo rubanza nyuma y’aho Urukiko rwa Arusha rukuriyeho imbogamizi zose aho ruboneye ko ibyo Erlinder ashinjwa bidafite aho bihuriye n’imirimo akora muri urwo rukiko, ibi ngo bikaba bigaragara mu gika cya 28, 29 na 30 z’ibyemezo byafashwe n’urwo rukiko.
Karugarama yashimangiye ko Elrinder akurikiranweho ibyaha yakoze nk’umuntu ku giti cye bidafite aho bihuriye n’imirimo asanzwe akora muri Arusha yo kunganira abaregwa, avuga kandi ko u Rwanda rugiye gukomeza kumukurikirana nk'umuntu ku giti cye.
Urwo rukiko rwatangaje ko ubwo Erlinder yatabwaga muri yombi tariki 28 Gicurasi ku byaha byo guhakana no gupfobya Jenoside ubwo yari mu Rwanda, impamvu yatawe muri yombi ntaho zihuriye n’urwo rukiko. Icyo gihe yari yaje mu Rwanda mu rwego rwo kuburanira Victoire Ingabire, umukuru w’ishyaka ritaremererwa gukorera mu Rwanda, FDU Inkigi.
Ubwo yatabwaga muri yombi, Erlinder yamaze ibyumweru bitatu mu buroko, nyuma Urukiko Rukuru ruza kumurekura ariko adahanaguweho icyaha.
Mbere y’uko icyemezo cy’Urukiko Rukuru kijya ahagaragara, Urukiko rwa Arusha rwari rwasabye u Rwanda ko Erlinder yafungurwa vuba na bwangu kuko yari yafunzwe kandi afite ubudahangarwa bitewe n’imirimo akora. Ibi Urukiko rwa Arusha rwabimenyesheje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo mu ibaruwa.
Mu byemezo byashyizwe ahagaragara ku munsi w’ejo n’Urukiko rwa Arusha, harimo ko nta budahangarwa Erlinder afite ku byaha akurikiranweho n’u Rwanda,ngo kuko birebana n’ibyaha bituruka ku magambo yavugiye hanze y’urukiko.
Foto:
Kayonga J.
|