Nyuma y’itabwa muri yombi ry’Umunyamabanga Nshingabikorwa wa FDRL Mbarushimana Callixte uri mu maboko ya polisi kuva kuri uyu wa mbere, ubu noneho ngo hatahiwe Brig Gen Bosco Ntaganda. Ibi akaba ari ibitangazwa n’Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko rw’Umuryango Mpuzamahanga Luis Moreno-Ocampo.
Mu itangazo yashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, Ocampo yavuze ko Bosco Ntaganda ariwe ukurikiyeho ku rutonde rw’abagomba gutabwa muri yombi nyuma ya Callixte Mbarushimana.
Ocampo yagize ati: “niwe ugomba gukurikiraho”. Aha akaba yavugaga Bosco Ntaganda aho anemeza ko uyu mugabo yidegembya I Goma. Ntaganda rero, yahoze ayobora umutwe wa CNDP nyuma y’uko ahiritse ku Gen Laurent Nkunda ku buyobozi bwawo, agahita avanga ingabo zawo n’iza leta.
Tubamenyeshe ko n’ubwo Brig Gen Ntaganda ari gushakishwa bene aka kageni, mu cyumweru gishize yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza ko ariwe ukuriye umutwe w’ingabo za loni zifatanije n’iza Congo mu guhashya umutwe wa FDRL ukomeje gukora ibikorwa by’ubwicanyi muri Congo Kinshasa.
Foto: Africa24
SHABA Erick Bill
Inkuru bifitanye isano:
-
Brig Gen Ntaganda ushakishwa n’urukiko rw’i La Haye aremeza ko akorana na Leta na Loni mu kurwanya FDLR
posted on Oct , 08 2010 at 08H 40min 02 sec