Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Nyuma ya Mbarushimana, ku rutonde rw’abashakishwa hatahiwe Brig Gen Bosco Ntaganda - Moreno Ocampo


posted on Oct , 12 2010 at 20H 51min 12 sec viewed 14706 times



Nyuma y’itabwa muri yombi ry’Umunyamabanga Nshingabikorwa wa FDRL Mbarushimana Callixte uri mu maboko ya polisi kuva kuri uyu wa mbere, ubu noneho ngo hatahiwe Brig Gen Bosco Ntaganda. Ibi akaba ari ibitangazwa n’Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko rw’Umuryango Mpuzamahanga Luis Moreno-Ocampo.

Mu itangazo yashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, Ocampo yavuze ko Bosco Ntaganda ariwe ukurikiyeho ku rutonde rw’abagomba gutabwa muri yombi nyuma ya Callixte Mbarushimana.

Ocampo yagize ati: “niwe ugomba gukurikiraho”. Aha akaba yavugaga Bosco Ntaganda aho anemeza ko uyu mugabo yidegembya I Goma. Ntaganda rero, yahoze ayobora umutwe wa CNDP nyuma y’uko ahiritse ku Gen Laurent Nkunda ku buyobozi bwawo, agahita avanga ingabo zawo n’iza leta.

Tubamenyeshe ko n’ubwo Brig Gen Ntaganda ari gushakishwa bene aka kageni, mu cyumweru gishize yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza ko ariwe ukuriye umutwe w’ingabo za loni zifatanije n’iza Congo mu guhashya umutwe wa FDRL ukomeje gukora ibikorwa by’ubwicanyi muri Congo Kinshasa.

Foto: Africa24

SHABA Erick Bill

Inkuru bifitanye isano:

-Brig Gen Ntaganda ushakishwa n’urukiko rw’i La Haye aremeza ko akorana na Leta na Loni mu kurwanya FDLR

posted on Oct , 08 2010 at 08H 40min 02 sec
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Icyemezo cyo gukuraho buruse cyakiriwe neza n’abanyeshuri – murigande
 
Minisitiri w 'intebe bernard makuza yashyize ahagaragara gahunda ya guverinoma y 'imyaka irindwi
 
Umunyapolitiki nayinzira jean nepomuscene aravugwaho gukora imirimo y 'ubupfumu
 
Umuseso n 'umuvugizi byaba byiteguye gukomeza gukorera mu rwanda nyuma yo kurangiza igihano?
 
Benin: georges rutaganda wari ufungiye ibyaha bya jenoside yaguye muri gereza
 
Nyuma ya mbarushimana, ku rutonde rw’abashakishwa hatahiwe brig gen bosco ntaganda - moreno ocampo
 
Umurusiya viktor bout arahakana ko yagurishije intwaro ku rwanda
 
urukiko rwa arusha rwasanze erlinder nta budahangarwa afite, u rwanda rugiye gukomeza kumukurikirana
 
Umuvugizi w’ingabo lt col jill rutaremara arabeshyuza amakuru avuga ko afunze
 
U bufaransa: callixte mbarushimana, umwe mu bayobozi ba fdlr yatawe muri yombi
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by ruganwa Posted 10 hr 10 min ago

Tout cet acharnement sur Ntaganda couve qlch surtout apres la sortie du rapport onusien sur le massacre au Congo.Ba Sebuja bararye bari menge dore ko Kabila nawe ataryamye. Aruma agahuha. None se namwe mwumve ngo nyuma ya Mbarushimana ni Ntaganda.Sinzi iyo bazavana aba plombiers kuko uwo bahembera batazi uko waka. Ntagana yarakwiriye kurabwa isubyo maze agahishwa iwabo byaba ngombwa ORTPN ikamuha akazi ko kurinda ingagi za Kinigi. Naho ubwenge nigeze numva yemeza ko afite kuri BBC, nabukoresha ageze La Haye byaba ibindi. Gusa icyo abantu bagomba kumenya ni uko nawe yamaze kuba ikihebe. Nawe se umuntu utwika igihuru yihishemo, bwacya ati ndi Chairman wa CNDP, nyuma yaho gato ngo ntabwo nyoborora abasirikari ba CNDP (AHA HO YABAHO AVUZ 'UKURI) nyobora ingabo za Kongo zishigikiwe na ONU. AAHAAAAAAAAAAAAA!!!!!!!!!!!!!!!!!

0
bad good




 
by shyakadom Posted 2 days 12 hr ago

hahahahahahahahahaha!!!! hehehehehehehehehehe!!!hihihihihihihihi mwese muvuga ko afatwa nabavuga ko adafatwa murirusha mumutwe !mushake ico murya gusa muryame abazungu bishe murwanda hafashwe bangahe?????? abanya frica muracarinyuma mumutwe

0
bad good




 
by Unknown Posted 2 days 13 hr ago

Nimufate Ntaganda uwo amazi atararenga inkombe.

0
bad good




 
by kistudent Posted 2 days 16 hr ago

Nkunda ni imfura. Nzi abahutu benshi yakijije intoki ziyo nkora maraso Ntaganda. Maze bataha mu Rwanda amahoro, ubu bakaba barasubijwe mu buzima busanzwe. Gusa Boss wabo mukuru, sinamuvuga izina mzee wacu muramuzi... We bazamutwara ryari, ko atumazeho urubyaro nawe atisize?

0
bad good




 
by hatjean Posted 2 days 16 hr ago

still insina ngufi.why still only Africans? Those who 're celebrating only look to their nose. Ubu se tuvuge ko hano ari ho hari inkozi z 'ibibi.
Ese kuki hatabanzwa kwibaza igitera umuntu kuba inyeshyamba.
Ubu se ko nta munyameruka ufatwa kubera kwica abanya Pakistan cg Afghanistan. Iraq se hapfuye bake.
Aha nako bo ni super powers who 're free to kill any one and not be held accountable. For I reject this. Ni agasuzuguro kanuka puuuuuuuuuuuuu

0
bad good




 
by rubanguramatayo Posted 2 days 16 hr ago

Narababwiye ngo NTAGANDA afatwe yishe abantu (Reba kuri comments aho avuga ko afasha MONUC kurwanya interahamwe) Navuze ko yishe impunzi z 'abahutu muri CONGO, akaba yaramaze ABALUNDU muri ITURI ubwo bari bahanganye n 'ABAHEMA-ubwoko NTAGANDA yiyitiriraga. Ngirango za Temoignage z 'abo babanye muri iyo nzira ndende ya CONGO-ZAIRE batangiye kubishyira ahagaragara. Umwicanyi ni nk 'undi nta RUTAGANDA nta NTAGANDA, bose bakubitwe intahe mu gahanga kimwe. Ntaganda kandi bivugwa ko akunze kuba yibera hano mu Rwanda ari kumwe na bamwe mubasirikare bakuru; ubushize nari nasabye abategetsi bakuru ko bakwitandukanya nawe hakiri kare bitabaye ibyo bazashinjwa ko bakorana n 'abicanyi nk 'uko RDC yatewe na CNDP, AFDRL, RCD iyi mitwe yose yashinjaga ZAIRE-CONGO gukorana n 'INTERAHAMWE-FDRL. URABE WUMVA MUTIMA MUCYE WO MU RUTIBA! smiley smiley smiley

0
bad good




 
by kilimobenecyo Posted 2 days 18 hr ago

Ntaganda, uyu mujinga twabanye ari serija majoro, arangije tujyna kongo, acika abanyarwanda arasigara yanga gutaha ese ubundi yajyagahe mbere hose aza mu nkotanyi, koko ntaganda abeshyere nkunda ashake kumwicisha imana imukinge akaboko none ngo ntafatwe nafatwe ahubwo nibiba ngombwa abagogwe twese duhaguruke tumushakishe kabisa.

0
bad good




 
by Unknown Posted 2 days 19 hr ago

Bazamucakire pe. Igikoresho kitupu. Nta n 'icyo amariye ari Abanyarwanda baba muri Kongo, n 'ugu piya gusa amabuye. No mu bwonko burya nta kigenda, nta kintu kimutindamo. Burya twabuze Nkunda tubura byose. Ondoka wewe gikoresho. Hautamukwepa Ocampo. Uzi ubwenge ujifanyiye mbele Ocampo akunase, ukufe kijeshi basi.

0
bad good




 
by Unknown Posted 2 days 20 hr ago

Ariko se azafatwa nande? baramubuze se ubundi? umva u rwanda ntirwamufata, ashobora kwambuka uko ahsatse igihe ashakiye aza mu rwanda. Afite umuryango mu Kinigi mu karere ka Musanze, barumuna be barahatuye bafite abagore n 'abana kandi nawe arabasura kenshi. urumva ko ashobora gufatwa gusa ari uko aggiye n 'i Bulaya naho hafi aha ntawamukoraho, kereka gusa u Rwanda rumurambiwe rukamukina uwo rwakinnye Nkunda. Cyakora kumukingira ikibaba ntibibujije ko isaha izagera nawe chewing gum igashiramo agasukariri nk 'abandi.

0
bad good




 
by ndemihe Posted 2 days 21 hr ago

Inby 'iyi si biraruhije! Kuki Ntaganda ashakishwa mbere ya shebuja Nkunda? Kuki ruriya rukiko rwakwumvako Mbarushimana ari umugiziwanabi kurusha abaze abantu muri 1996 na 1997 kandi ibye bavuga ari ibya nyuma ya 2000? Ari TPIR ari CPI baraca iruhande abagome kabuhariwe yuko bari ku butegetsi bakifatira abadafite kirengera! ubwo butabera buzaza lyali? Ni aho kwiheba!

0
bad good




 
by bebesemikindo Posted 2 days 21 hr ago

wabyanga wabyemera na generali,ahubwo tuza uruhure umutima wawe

0
bad good




 
by ndahimuki Posted 2 days 22 hr ago

NKUNDA apfuye kigabo ariko wowe ugiye gupfa nkimbwa. reka wumve ingaruka zakagambane wakoze
nta mahoro y 'abanyabyaha

0
bad good




 
by Unknown Posted 2 days 23 hr ago

smiley Ntaganda niyongera kuza mu Rwanda nzahita muta muri yombi mushyikirize inkiko kuko azi byinshi ku iyicwa ry 'abahutu muri CONGO no mu RWANDA.Azibeshye mubone mpite muboha.Naho aba bayobozi bacu badashaka gufata inkoramaraso mubihorere kukp baba bafite ibyo batinya. smiley

0
bad good




 
by Erithierbaraka Posted 2 days 23 hr ago

Sha tegereza uriya we araraye ntiyiriwe rwose ibyo yakoze uretse kwica abantu yishe na bene wabo agurisha na mugenzi we Gen Nkunda yewe reka uriya we bazamutware abantu babyine impande zose!!! Dossier y 'u musungu nti saza aribeshya!!!!

0
bad good




 
by Unknown Posted 2 days 5 hr ago

Wavuze se ko Ntaganda aza i Kigali nkujya mu isambu ya se! Ariko abategetsi b 'u Rwanda iyo bavuga gufata abakoze ibyaha byibasiye inyoko muntu bakareka Ntaganda akidegembya mu Rwanda baba bumva badafite isoni. Police y 'u Rwanda mukora iki? Mwamutaye muri yombi agashyikirizwa inkiko?

0
bad good




 
by Unknown Posted 2 days 8 hr ago

Nyuma y 'iriya ngirwa generali hatahiye izindi zamaze abantu muri Kongo ubu zihishe mu Rwanda ngo ni abayobozi Ntako bisa!!!

0
bad good




 
by k.alisa Posted 2 days 8 hr ago

Uyu NTAGANDA kimwe na NKUNDA ntabwo baruta abagizi ba nabi nawe agomba gutabwa muri yombi cyane mu kumara abanyekongo b 'abahutu no kugurisha
umutungo kamere wa Kongo.Nibajye i Mabuso bazakira abandi bazacirwa urubanza kuri rapport ya ONU iherUytse gusohoka pole NTAGANDA uzazira ibyo
wakoze uzategure gushinja abagukoresheje kugira ngo utazaviramwaho na
MBARUSHIMANA Callixte yatekerezagA yuko ari i Paris yuko bitazamugeraho
none weho uri muri AFRICA!!! smiley smiley smiley

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Perezida kagame muri libya mu rwego rwo kwitabira inama ya kabiri ihuza afurika n 'ibihugu by 'abarabu
 
Abanyarwanda bakwiye kurangwa n’urukundo rw’igihugu – prof karangwa
 
Mukamira: umusirikare yarashe batanu arabahitana, abandi 13 barakomereka
 
Icyemezo cyo gukuraho amafaranga ahabwa abiga kaminuza cyafashwe na guverinoma, ninayo yagihindura- minisitiri murigande
 
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku rwanda rwa arusha mu bibazo by 'inzitane
 
Abagande babiri bafungiye mu rwanda bemerewe kubonana n 'imiryango yabo n 'abazabunganira
 
Guverinoma ikwiye gukorera hamwe - perezida kagame
 
Bad yateye inkunga ya miliyoni 30 z’amadorali y’amanyamerika uruganda rwa cimerwa
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com