Benin: Georges Rutaganda wari ufungiye ibyaha bya jenoside yaguye muri gereza
posted on Oct , 13 2010 at 08H 14min 53 sec viewed 19510 times
Georges Anderson Nderubumwe Rutaganda wahoze ari Visi Perezida wa kabiri w’umutwe Interahamwe wari ugizwe n’urubyiruko rwo mu ishyaka MRND, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukwakira muri. Uyu abaye uwa kabiri wakatiwe igihano ku byaha bya jenoside yo mu 1994 uguye muri gereza yo muri iki gihugu.
Nk’uko byasohowe mu itangazo n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha, urupfu rwe rwa Rutaganda w’imyaka 52 y’amavuko, rwaturutse ku ndwara yari amaranye igihe kirekire.
Rutaganda wahoze ari umwe mu bagize komite zo ku rwego rwa perefegitura mu ishyaka MRND, ni n’umwe mu bashinze Radio RTLM, yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugira uruhare muri jenoside ndetse n’ibyaha byo kwibasira inyokomuntu.
Nk'uko bikubiye muri iryo tangazo, Abacamanza Laïty Kama, Lennart Aspegren na Navanethem Pillay bahoze mu cyumba cya mbere cy’Urukiko rwa Arusha, akaba ari nabo baburashije urubanza rwe, basanze Rutaganda ahamwa n’ibyaha yakoze ku giti cye birimo kuba yarakanguriye abantu kwica abandi ndetse na we ubwe agira uruhare mu iyicwa ryabo n’ibikorwa by’iyicarubozo mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yo gukatirwa igifungo, Rutaganda yakiriwe n’igihugu cya Benin tariki 27 Kamena 2009 kugirango abe ariho arangiriza icyo igihano. Muri Benin kandi ni ho hahoze hafungiwe Jean Bosco Barayagwiza waje kwitaba Imana muri uyu mwaka. Bombi biyongera kuri Joseph Nzirorera wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko n’Umunyabanga Mukuru w’ishyaka MRND, nawe uheruka kwitaba Imana mbere y’isozwa ry’urubanza rwe.
Foto: Haguejusticeportal.net
Kayonga J.
|