Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Benin: Georges Rutaganda wari ufungiye ibyaha bya jenoside yaguye muri gereza


posted on Oct , 13 2010 at 08H 14min 53 sec viewed 19510 times



Georges Anderson Nderubumwe Rutaganda wahoze ari Visi Perezida wa kabiri w’umutwe Interahamwe wari ugizwe n’urubyiruko rwo mu ishyaka MRND, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukwakira muri. Uyu abaye uwa kabiri wakatiwe igihano ku byaha bya jenoside yo mu 1994 uguye muri gereza yo muri iki gihugu.

Nk’uko byasohowe mu itangazo n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha, urupfu rwe rwa Rutaganda w’imyaka 52 y’amavuko, rwaturutse ku ndwara yari amaranye igihe kirekire.

Rutaganda wahoze ari umwe mu bagize komite zo ku rwego rwa perefegitura mu ishyaka MRND, ni n’umwe mu bashinze Radio RTLM, yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugira uruhare muri jenoside ndetse n’ibyaha byo kwibasira inyokomuntu.

Nk'uko bikubiye muri iryo tangazo, Abacamanza Laïty Kama, Lennart Aspegren na Navanethem Pillay bahoze mu cyumba cya mbere cy’Urukiko rwa Arusha, akaba ari nabo baburashije urubanza rwe, basanze Rutaganda ahamwa n’ibyaha yakoze ku giti cye birimo kuba yarakanguriye abantu kwica abandi ndetse na we ubwe agira uruhare mu iyicwa ryabo n’ibikorwa by’iyicarubozo mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo gukatirwa igifungo, Rutaganda yakiriwe n’igihugu cya Benin tariki 27 Kamena 2009 kugirango abe ariho arangiriza icyo igihano. Muri Benin kandi ni ho hahoze hafungiwe Jean Bosco Barayagwiza waje kwitaba Imana muri uyu mwaka. Bombi biyongera kuri Joseph Nzirorera wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko n’Umunyabanga Mukuru w’ishyaka MRND, nawe uheruka kwitaba Imana mbere y’isozwa ry’urubanza rwe.

Foto: Haguejusticeportal.net

Kayonga J.
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Icyemezo cyo gukuraho buruse cyakiriwe neza n’abanyeshuri – murigande
 
Minisitiri w 'intebe bernard makuza yashyize ahagaragara gahunda ya guverinoma y 'imyaka irindwi
 
Umunyapolitiki nayinzira jean nepomuscene aravugwaho gukora imirimo y 'ubupfumu
 
Umuseso n 'umuvugizi byaba byiteguye gukomeza gukorera mu rwanda nyuma yo kurangiza igihano?
 
Benin: georges rutaganda wari ufungiye ibyaha bya jenoside yaguye muri gereza
 
Nyuma ya mbarushimana, ku rutonde rw’abashakishwa hatahiwe brig gen bosco ntaganda - moreno ocampo
 
Umurusiya viktor bout arahakana ko yagurishije intwaro ku rwanda
 
urukiko rwa arusha rwasanze erlinder nta budahangarwa afite, u rwanda rugiye gukomeza kumukurikirana
 
Umuvugizi w’ingabo lt col jill rutaremara arabeshyuza amakuru avuga ko afunze
 
U bufaransa: callixte mbarushimana, umwe mu bayobozi ba fdlr yatawe muri yombi
 
Page:1 | | 2|
AuthorsComments
Page:1 | | 2|
by Unknown Posted 13 hr 56 min ago

umwicanyi wese ni umwicanyi, icyo mbabwira cyo ni uko mwese muvuga mutitaye ku kiremwa muntu naho ubundi mwavuze pe. Gusa upfuye aba aruhutse, iyo Immana iba imuretse ntapfe akabanza akibaza kubyo yakoze naho ubundi iherezo rya twese ni urupfu, ntawe uzatura nk 'umusozi, kandi tuzacirwa imanza zidukwiye. Immana ireba mumitima irabazi cyane, nawe wakwiyita intungane ushobora gusebera imbere y 'Iyakuremye nutihana yewe Munyarwanda we.

0
bad good




 
by james Posted 15 hr 39 min ago

@kimrwigeme: Sha uri UMUHUTU Mwiza rwose, ntugasaze! Nanjye ndi umututsi ariko nubwo byitwa ko abahutu bakoze jenoside, ntibivuze ko ari bose! Bityo rero umuhutu wese ntakabe indorerwamo ya jenoside. Ariko kandi uwahemutse wese yakagombye kubabazwa n 'ibyo yakoze agaca bugufi aho kunangira ngo ikidodo cy 'icyaha kimuhore kumutwe. Nanone,umututsi wahemukiwe yumve ko iyo nterahamwe yamuhemukiye ari umuvandimwe we! Nkuko Adamu yababariye gahina amaze kwica Abeli(mweneyina)niko n 'ibyo muRwanda byabaye. Turi abavandime!

0
bad good




 
by sebjamas Posted 16 hr 37 min ago

Mana ubabarire abanya Rwanda! kuko Dusaba kubabarirwa ariko tukirengagiza kubabarira!!! uyu muntu yadokoreye ibibi nkabanyarwanda, Atwicira abacu ariko twaba tuzi aho yakoreye icyaha nigihe yagikoreye ntitwamenya aho yihaniye icyo cyaha nigihe yacyihaniyeho wewe gusa mana wabimenya!!!

Nisabire aba bamucira imanza bamwohereza ikuzimnu ko bakwihana kuko Imana niyo izi ibizaba kumuntu kururiya m unsi wamateka!! KUKO ngo ireba ahiherereye kandi ibyo tutazi yo irabimenya!!

ese twabwirwa niki ko iyi myaka yose amaze muburoko taba atarihanye nasuye amagereza kenshi nsanga aha ariho hari abantu bakijijwe byimazeyo nabanyabyaha banze kuva kwizima byumwihariko rero wenda yaba yari yarahaye ubugingo bwe Yesu hanyuma wewe ukiri muri ubu buzima aho kwiyunga nimana mubyo ukjora byose uri gucumura umucira imanza nkaho imana wayisimbuye usigaye uzi nabazajya mumuriro!!

aha!!! ihane una babarire kuko nanjye nababariye interasi zose kuko nutanababarira ntuzabuza Imana kubababarira keretse utaziyunga nayo kandi

Utababariye, ugitekereza gutya kubakoze Genocide ndumva uzisanga muri cya kinyenga cyumuriro hamwe nabakwiciye banze kwihana rero ntabwo Imana izakubabarira kuko warenganyijwe kandi wari kubabarira uwakurenganyije.

Imbere yimana usibye gutuka Umwaka wera iricyo cyaha kitababarirwa ibindi byose birababarirwa kandi birangana imbere yimana.

ntacyaha gito nikinini, niba utababarira, uciranimanza zubugingo ntaho uhuriye naba twiciye abacu kuko bo banicaga umubiri wewe uri kwica ubugingo bwawe nubwabandi.
Please stop that and repent!!!
niba utabishoboye bisabe imana ndizera ko nubishaka uzabigeraho ukababarira.

0
bad good




 
by ibanga Posted 16 hr 2 min ago

Bisaba iki ngo comment y 'umuntu yemerwe kururubuga rwanyu? Ko mwakira ibyabamwe ibyabandi mukabisuzugura. Cyangwa muri akazu?

0
bad good




 
by chakare5 Posted 16 hr 14 min ago

Ngo "intwari zirashize " ?? Ubwo se ushobora kutubwira définition y 'ubutwari? Ndumva kuri wowe ubutwari ari ugutemagura no gukangurira abantu kwica abandi!! Cyokora Imana ikubababarire kuko utazi ibyo uvuga!! Ngo intore ni nk 'interahamwe? Intore se zishe nde? Ni yihe ntore bakanguriye kwica?? Mujye muvuga mwabanje gutekereza kandi nimugahagarare ku bitekerezo by 'amafuti ubwo ni ubujiji!!! Mwemere ibyabaye ntimukabogame ku marangamutima yanyu bwite!!! Intore ziri kubaka iguhugu, ziri kwiga gukunda igihugu ntiziri kwigishwa kumena amaraso nk 'izo nterahamwe!!! Cyokora Kagame aracyafite akazi niba hariho abantu bagitekereza gutya gusa icyiza nuko akenshi arababa hanze muzagumane amatiku yanyu ubu turi mu Rwanda rushya!!! Mufite ibyo mwahunze muzabibazwe twe ntitukivuga urwo rurimi rwanyu twarasobanukiwe!! Injiji zize gusa!!

0
bad good




 
by bestman Posted 17 hr 30 min ago

naruhuke bizira iherezo ,hagowe uwishe umuntu akaba yaranze gusaba Imana ngo imubabarire ,ngaho amaraso yinzirakarengane iratakira muri za Raporo mukavuza induru ngo murazamaganye ,noneho muzamagane raporo y 'Imana turebe ,abatutsi bo muri 94 ni inzirakarengane nabahutu bo muri 96 nabo ni inzirakarengane uwabishe nasaba Yesu imbabazi ataritambiaka ariko naho yakihana nawe azicishwa inkota tu

0
bad good




 
by Unknown Posted 17 hr 53 min ago

mwebwe mwese muransetsa cyane, ubwo se koko iyo muvuga nga gacaca ngo ubumwe nubwiyunge mwumva ntasoni mufite? Jyewe mpora mbabwira ko: IMMANA ARIYO MUCAMANZA, NAHO MWEBWE HO MWARAZIGORETSE, NDETSE IRABAGAYA CYANE KUKO MUHUTAZA N 'ABARI BARASIGAYE, NGO MURABUNGA, UBWOSE UMUNTU WAJE AKICA SO, AKICA NYOKO, NA BARUMUNA BAWE BOSE HANYUMA AKAKUBOHOZA AKAKUBYARAHO ABO BANA, KOKO? MURUMVA ATARI AGASHINYAGURO? RERO IYO ATAKUBOHOZAGA NGO NARANGIZA AGUSHYIRE NO MU MUSARANE UREBA NDETSE UKIJYANAYO. JYEWE NTACYO NITA GACACA, UBWIYUNGE MWEBWE MUBA MUCYATSA GUSA. MUBURE GUSENGA NGO URWANDA IMMANA IZARUBABARIRE NAHO UBUNDI UBURYARYA BURABAREMBEJE. NTA KINDI NABABWIRA MUJYE MUREKA GUTERA ABANYARWANDA ISESEME NGO MUANDIKA KUKO ABANTU BASHENGUTSE IMITIMA, GUSA TWABIHARIRA IMMANA YATUREMYE MWA NDYARYA MWE ZIYIBAGIZA IMIBABARO Y 'ABANDI UBWO MUJYE MUCECEKA NUKO NTA GAHINDA MUFITE.

0
bad good




 
by mbajacky Posted 17 hr 19 min ago

Gupfa numva ataricyo ikibazo nuko yapfuye atihannye ngo asabe abanyarwanda imbabazi,kuko IMANA yo yamuhaye igihugu nk 'urwanda arangije amenamo amaraso niyo atuma bapfirav ahatari murigakondo yabo,kuko na GAHINI,IMANA yamubwiye kwangara kubera amaraso atariho urubanza yariyamennye
Inama nabagira musabe imbabazi abanyarwanda,kugirango n 'IMANA ibababarire
kdi mutirengagije ingaruka zibyo mwakoze ko zo zigomba kubageraho
ariko ikiruta IMANA yo izaba yarabababariye,ni inama nabiheraga

0
bad good




 
by kimrwigeme Posted 18 hr 58 min ago

ariko nibyo njya nibariza abanyarwanda niba mu byukuri bashaka ubwiyunjye nyakuri cg bumva bahora mumatiku,njye mu byukuri ndi umuhutu kandi nemera ko uwishe wese muri genocide akwiye kubihanirwa ndetse byintanga rujyero njye mbere kubwanjye numvaga aba bantu bakwiye kubashakira aho bajya bakibagirana kuko bahemukiye abatutsi bataretse twe abahutu basize basize izina ribi ndetse nabanyarwanda muri rusanjye byatumye bafatwa nkabicanyi,ariko nanone birakwiye ko urwanda rwubaka ubutabera buboneye buhana uwo ariwe wese yaba umuhutu cg umututsi bityo ukareba ko urwanda rwiza twifuza tutazarujyeraho. smiley

0
bad good




 
by franck15 Posted 20 hr 40 min ago

Oh! My beloved country, what is happening to you? Arampfuye ariko asize amafuti yabanyarwanda inyuma ye!Yarangije urwe agiye kwitaba ubucamanza bwo mwijuru. Twe tukiriho, twari dukwiriye kwibaza icyo dukoresha igihe dufite. God save Rwandans.

0
bad good




 
by rukuju Posted 21 hr 41 min ago

Interahamwe nyicanyi hamwe n.Inkotanyi nyicanyi bose ni bamwe.Nta numwe muribo mfana,umwicanyi ni umwicanyi kandi nibo bahekuye u Rwanda.Cyakora rero nta guseka umupfu kuko umupfu ariwe useka undi mupfu.Niba Rutaganda yapfuye,ejo ni wowe cyangwa njye,buri wese afite umunsi we.Ese uwo munsi uzagusanga umeze ute ? Warapfuye uhagaze?Mwirinde inzangano n`inabi iyo ariyo yose naho ubundi muzarimbuka pe !!!

0
bad good




 
by kabongo.james Posted 1 day 2 hr ago

birababaje cyaneeeeeee

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 day 8 hr ago

Niwe wazanye imvugo ya NTAMPONGANO Y 'UMWANZI (ashaka kuvuga Abatutsi)none se we impongano azayikurahe sinzi niba ageze mujuru nabamarayika b 'Imana atabamara cyane ko higanje abo yoherejeyo aziko abagiriye nabi bishoboka kuko byari mumigambi ye ,Urubanza rwe abantu bari baramukuye mubandi burundu yumwihariko cyokora umwami w 'ikuzimu yakoreye igihe kirekire ngirango bibonaniye amaso ku maso ingororano zari zaratinze kumugereraho rimwe arazibona ziza kabisa Atereye isaruti RUSOFERI itanura bari kuryenyegeza cyane ibintu birashyushye gitabo gikubiyemo imirimo yakoze kiri kuzingurwa ahubwo ndabona ubwoba bwamutashye reka turebe abo abeshyera ashobora kuba byose ari bu bigereke kuri KINANI

0
bad good




 
by fredshyaka Posted 1 day 8 hr ago

Bazahindure imvugo kuko Iriya nterahamwe ntabwo yitabye Imana ahubwo yitabye IFUKU na Satani. we mustto change this word,Abamuvugira rero bo ntibashobora kubura kuberako bagifite umwanya n 'ibitekerezo byabo nubwo ntako batagira ngo babagaruire ibuntu. So Kubwanjye rero ndabona yitabye IFUKU na Satani.

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 day 8 hr ago

Nizere ko ushinzwe ubumwe n 'ubwiyunge asoma ibi mwandika ngo ajye abona aho ahera amenya ibibazo n 'inzitizi ku mahoro amenye n 'icyo yabikoraho.

0
bad good




 
by kanzicla Posted 1 day 10 hr ago

Naruhuke. Iminsi yaramwigishije nizeye ko yahuye na Yesu ku musaraba akamwemerera kuba bari kumwe muri Paradizo. Nicyo mwifurije. Abasigaye mugire urukundo kuri bose mutarobanuye. Ntimuce Imanza kuko mutabitorewe. Yesu wenyine niwe wukuri ku urubanza abandi baba bashaka ruswa. Rutaganda yarerewe hafi yu ubutaka bwera bw,Imana. Birashoboka ko yihanye mbere yo gupfa. Muri mwe se ninde utarakoze icyaha! utarishe yararebeye cyangwa nubu ararebera agakina ku mubyimba ibipinga. Georges mwifurije kumubona muri cya gitondo cy,umuzuko ahagaze iburyo bwa yesu wamubabariye smiley

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 day 11 hr ago

Utazapfa namutere ibuye

0
bad good




 
by KALISA Posted 1 day 11 hr ago

HAHAHHAAAAAAAAAAA GENDA ZA MPINJA WASEKURAGA KUNZU ZIZAGIRE ICYO ZIKWIBARIZA WANKORAMARASO WE,URAGAPFA USANGE USANGE SATANI SO WAKOREYE

0
bad good




 
by Unknown Posted 1 day 12 hr ago

Hari abantu bkingiwe ikibaba na Leta iri mu marembera nabo bategure amayira hakiri kare kuko niba koko yitabye shitani kubera kwica abattutsi n 'abishr abahutu bazayisanga kuko nabo ari abantu.Murumva mwa ntumva mwe?

0
bad good




 
by kayirangadonat Posted 2 days 12 hr ago

murantangaje mwe muri mumangambure ngo IMANA ntiyamwakira,ngo kereka shitani,ngo na shitani ntiyamwakira.mwiririre,kuko.ntanumwe ukwiye kuba umucamanza,wowe se wishe bangahe mumagam,bo yawe ya buri munsi,mukwanga abandi,mubyaha byinshi ukora.ntuzatangare,ko yenda yagutangayo

0
bad good




 
by mpeace Posted 2 days 13 hr ago

Yemwe, nitureke kumucirurubanza pe, arikose nanone twiyamirire ngo Intwali zarashize ? Ibyo numva yakoze kandi byamuhamwe nawe wenda yiyemereye hari m 'ubutwari ? KABARIRA, ikosore mubyuvuga harabusesereza!

0
bad good




 
by keza Posted 2 days 13 hr ago

@kabarira Intwali ushatse kuvuga zishize nizihe? ninterahamwe? Imana ijye ibabarira abantu nkamwe mutababajwe nibibi interahamwe zakoze, cyokora guhora nukwayo ngaho nabo baguye ishyanga mumagereza, abandi bishwe nimpiswi muri congo na Tanzania. sha ubugome interahamwe zadukoreye, zizagwa ishyanga inyuma yishyamba zizize amaraso yinzirakarengane.

0
bad good




 
by Unknown Posted 2 days 13 hr ago

ariko ko mbona muba mwifurije umuntu nabi , yari interahamwe nkuko ubu hari intore . none se intera zose niko zishe? mwaretse ko urukwiye interahamwe rukwiye n 'inkotanyi kubera ibyo zakoze

0
bad good




 
by Unknown Posted 2 days 14 hr ago

Imana niyo mucamanza wenyine.Mwe muzi muzajyahe?wenda yarihannye.IMANA ikwakire mubwami bwayo

0
bad good




 
by Unknown Posted 2 days 14 hr ago

yamaze niba yapfuye, we se yicaga abantu aziko azatura nkumusozi? ahubwo ndababaye ko apfuye kuko araruhutse,nasange Barayagwiza.SKI

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Perezida kagame muri libya mu rwego rwo kwitabira inama ya kabiri ihuza afurika n 'ibihugu by 'abarabu
 
Abanyarwanda bakwiye kurangwa n’urukundo rw’igihugu – prof karangwa
 
Mukamira: umusirikare yarashe batanu arabahitana, abandi 13 barakomereka
 
Icyemezo cyo gukuraho amafaranga ahabwa abiga kaminuza cyafashwe na guverinoma, ninayo yagihindura- minisitiri murigande
 
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku rwanda rwa arusha mu bibazo by 'inzitane
 
Abagande babiri bafungiye mu rwanda bemerewe kubonana n 'imiryango yabo n 'abazabunganira
 
Guverinoma ikwiye gukorera hamwe - perezida kagame
 
Bad yateye inkunga ya miliyoni 30 z’amadorali y’amanyamerika uruganda rwa cimerwa
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com