Umuseso n 'Umuvugizi byaba byiteguye gukomeza gukorera mu Rwanda nyuma yo kurangiza igihano?
posted on Oct , 13 2010 at 18H 35min 55 sec viewed 17051 times
Mu gihe hibazwaga byinshi ku kizabaho nyuma y’uko ibinyamakuru Umuseso n’Umuvugizi birangije ibihano byakatiwe byo gufungwa amezi atandatu, ibi bikaba byageze ku musozo uyu munsi tariki 13 Ukwakira, Umuyobozi w'Ikinyamakuru Umuseso, Charles Kabonero, nuw'Ikinyamakuru Umuvuguzi, Jean Bosco Gasasira, batangaje ko nibemererwa gukorera mu gihugu biteguye guhita batangira gusohora ibinyamakuru byabo, gusa Gasasira we yagaragaje impungenge zitandukanye kubirebana no kugaruka gukorera mu gihugu.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika mu rukerera rwo kuri uyu Gatatu, Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Umuseso Charles Kabonero kuri ubu uri i Kampala muri Uganda, yatangaje ko ubwo igihano bahawe cyo guhagarikwa amezi atandatu kigeze ku iherezo, noneho ngo bagiye kugerageza kongera gukorera mu Rwanda, ariko ngo nibyanga bazashaka igihugu cyo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba biyandikishamo batangire gukora.
Yagize ati: "Twubahirije amategeko, twubahirije ibyasabwe n'Inama Nkuru y'Itangazamakuru (...) icyo duteganya ni ugusubiza iki kinyamakuru mu muhanda."
Kabonero yatangaje ko nibandikisha ikinyamakuru Umuseso muri kimwe mu bihugu byo mu Muryango w' Akarere ka Afurika y'Uburasirazuba bazaba bemerewe kucyohereza mu Rwanda nta nkomyi, nk’uko ibindi binyamakuru nka New Vision, Daily Monitor n’ibindi byinshi bibigenza. Ibi yavuze ko byemewe mu mategeko agenga uyu muryango. Kabonero kandi yongeyeho ko ibi byo nibatabyemererwa ikinyamakuru cyabo kizajya gisohokera ku murongo wa internet(online).
Kuri Jean Bosco Gasasira na we uherereye i Kampala muri Uganda, ngo nibatemererwa gukorera ku butaka bw’U Rwanda bazakomeza kunyuza ikinyamakuru Umuvugizi ku murongo wa internet nk’uko bari basanzwe babikora kuva muri Kamena 2010. Yagaragaje impungenge afite zo kugaruka gukorera mu Rwanda, ahanini avuga ko atizeye umutekano we mu gihe yaba akorera mu gihugu.
Hagati aho websites z'ibinyamakuru Umuseso n'Umuvugizi ntizibasha gusurwa n'abantu bari mu Rwanda bakoresha umurongo wa MTN na Rwandatel, gusa aya masosiyete yombi yahakanye kuba hari uruhare yaba yarabigizemo.
Mu kwezi kwa Kamena nibwo Kabonero yandikishije ikinyamakuru Newsline cyandikwa mu rurimi rw'icyongereza mu gihugu cya Uganda, agerageje kucyinjiza mu Rwanda ntiyabyemererwa.
Inama Nkuru y’Itangazamakuru ku ruhande rwayo yatangarije umunyamakuru wa Ijwi ry'Amerika wabashije kuvugana na bamwe mu bayobozi bayo ko niba ibyo bitangazamakuru bishaka kongera gukorera mu Rwanda bisabwa kugira ibyangombwa byuzuza.
Ibyangombwa ibi binyamakuru bisabwa bikubiye mu ngingo ya 24 y'itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda, ingingo isaba buri kinyamakuru kuzuza ibisabwa bigera kuri 13 birimo umwirondoro w’Umuyobozi Mukuru n’Umwanditsi Mukuru b’igitangazamakuru, uruhushya rutangwa na RDB, n’ibindi.
Tubibutse ko tariki ya 14 Mata aribwo Inama Nkuru y’Itangazamakuru yafashe umwanzuro wo guhagarika amezi 6 ibinyamakuru Umuseso n’Umuvugizi bazira kwandika inkuru zisebya Umukuru w’Igihugu ndetse no guhungabanya umudendezo w’igihugu.
Hejuru ku ifoto:
Umuyobozi Mukuru w'Ikinyamakuru Umuseso Charles B. Kabonero
Foto: The East African
Shaba Erick Bill
|