Umunyapolitiki Nayinzira Jean Nepomuscene uzwi cyane ku kuba yariyamamarije kuyobora u Rwanda mu mutora yo muri 2003, kuri ubu aravugwaho kuba asigaye akora indi mirimo mishya y’ubupfumu, aho yifashisha uburyo bwo kureba mu biganza by’umuntu akabasha kumenya ibihe yanyuzemo ndetse n’ahazaza he.
Iyi mirimo mishya y’ubupfumu, Bwana Nayinzira w’imyaka 67 y’amavuko ayikorera mu Kagari ka Murambi, mu Murenge wa Gikomero, Akarere ka Gasabo, mu gice cyako giherereye mu nkengero z’Umujyi wa Kigali.
Iyo uhingutse aho Nayinzira akorera iyo mirimo y’uburaguzi, wakirwa n’icyapa kinini kimanitse ku nzu ye kiriho amagambo agira ati “dusomera abantu imirongo yo mu kiganza cyabo tukabaha ibisobanuro”, hepfo gato handitseho ko yakira abantu ku munsi wa Gatanu gusa, bikaba binashoboka ko ariyo mpamvu ubwo twahageraga tutahamusanze.
Ubu buryo bwo kuragura hifashishijwe gusoma imirongo yo mu biganza mu Cyongereza babwita Palmstry naho mu gifaransa bakabwita chiromancie, bwamamaye ku isi yose, ariko bikavugwa ko bwaba bukura inkomoko yabwo mu Buhinde myaka irenga 5000 ishize, nyuma bwaje gukwirakwira hiryo no hino ku isi bunyuze mu Bushinwa, Misiri na Perse,none kuri ubu bugejejwe mu Rwanda n’umunyapolitiki Nayinzira.
Bamwe mu baturage bo muri ako gace babashije kumugana ngo abaragurire badutangarije ko yabahaye ibisobanuro ku buzima bwabo, ndetse ngo abikorera ku buntu nta kiguza asabye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy ubwo yaganiraga n’umunyamakuru yatangaje ko ibikorwa by’ubupfumu bidakwiye gushyigikirwa ngo kuko bishobora kuyobya abaturage. Yasobanuye ko n’ubwo aho bikorerwa hamanitse ibyapa, ntaburenganzira bwo kuhakorera iyo mirimo y’ubupfumu bwahasabiwe.
Kuva kuri uyu wa Kabiri twagerageje guhamagara Nayinzira kuri telefone ye igendanwa ntibyashoboka, abaturage bo muri uwo Murenge akoreramo iyo mirimo ndetse n’abayobozi b’ibanze baho badutangarije ko ahagera iminsi micye mu cyumweru.
Umunyapolitiki Nayinzira Jean Nepomuscene ubusanzwe azwiho kuba yizera bikomeye Bikira Mariya kuburyo no mu matora ashize yari yatangaje ko kumuhamagaro w'umubyeyi Mariya, yari agiye kwiyamamariza nanone umwanya w'umukuru w'igihugu, gusa yaje kwisubira ataratanga kandidatire ye.
Mu mwaka wa 2003 ubwo yiyamamarizaga umwanya w'umukuru w'igihugu, Nayinzira yakoreye igice kini cy'ibikorwa bye byo kwiyamamaza (electoral campaigns) mu ma paruwasi atandukanye ndetse no mu biriziya mu gihe cy'ibitambo bya misa.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gikomero badutangarije ko ibikorwa by'ubupfumu bya Nayinzira babifata nk'imihango ya gipagani ngo kuburyo batayitabira.
Nayinzira yinjiye mu murongo wa politiki mu mwaka w’1991 ubwo yashingaga ishyaka PDC (Parti Democrate Chretien), nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze kujya mu murongo wa demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi.
Mu myanya y’ubuyobozi yagiye ahabwa harimo kuba yarigeze kuba minisitiri muri guverinoma y’Ubumwe, yanabaye kandi n’umudepite mu nteko ishinga amategeko mbere yo kwegura kuri iyi mirimo.
Iki ni cyo cyapa kiranga inzu Nayinzira akoreramo imirimo y'ubupfumu, hasi harimo amasaha n'umunsi yakiriraho abamugana
Ku ruhande rumwe rw'inzu Nayinzira akoreramo hariho umusaraba
Inzu Nayinzira akoreramo kandi ikikijwe n'amashusho ya Yezu na Vikiramariya akoteye mu matafari
Foto: Faustin N.
Nkurunziza Faustin
Inkuru bifitanye isano:
-
Nayinzira Yohani Nepomuseni ngo bitewe n’ubutumwa bwa Bikiramariya, agiye nanone kwiyamamariza kuyobora u Rwanda
posted on May , 11 2010 at 10H 55min 28 sec