Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Minisitiri w 'Intebe Bernard Makuza yashyize ahagaragara gahunda ya guverinoma y 'imyaka irindwi


posted on Oct , 14 2010 at 08H 06min 00 sec viewed 6694 times



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 13/10/2010, mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi iri imbere, nyuma yaho guverinoma nshya yongeye kurahirira manda nshya. Iki gikorwa kikaba giteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’U rwanda.

Gahunda y’ibikorwa by’imyaka irindwi Minisitiri w’Intebe yatangarije Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ishimangira ibyagezweho mu myaka ishize, ikaba izibanda ahanini mu guteza imbere imiyoborere myiza, ubutabera, guteza imbere ubukungu ndetse n’ibikorwa remezo muri rusange.

Nkuko Minisitiri w’Intebe yabitangaje, imiyoborere myiza izakomeza gushimangirwa n’ihame ry’uko ubuyobozi bugomba kuba umusemburo wo kuzamura vuba umusaruro n’iterambere. Aha kandi Minisitiri w’intebe yatangaje muri gahunda y’imyaka irindwi iri imbere ko hazibandwa ku kurinda umutekano w’igihugu muri rusange .

Minisitiri w’Intebe yavuze ko hazakomeza kubakwa imikorere myiza hagati y’inzego z’umutekano mu gihugu, gukomeza kubaka ubushobozi bw’Ingabo na Polisi, umutwe w’Inkeragutabara, umutwe wo kurwanya iterabwoba no kubaka ubushobozi bwa Community Policing ku buryo umubare w’ibyaha wagabanuka nko ku gipimo cya 80%. Aha yongeyeho kandi ko guverinoma ayoboye izita ku buryo bwo kurwanya ibihungabanya umutekano hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ku bijyanye n’ubutabera, Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza yatangaje ko guverinoma izita ku gushimangira ubutabera kuri bose, kugira igihugu kigendera ku mategeko abereye bose, no guharanira uburenganzira bwa muntu muri rusange.

Yavuze kandi ko imanza z’abanyereza umutungo wa Leta zizacibwa hakabaho kugaruza amafaranga yanyerejwe.

Minisitiri w’Intebe yatangaje kandi ko Guverinoma ayoboye izihutisha iterambere ry’ubukungu mu buryo burambye, hongerwa umusaruro rusange ku buryo igihugu cy’u Rwanda kiva mu mubare w’Ibihugu bikennye. Ibi bikazajyana no guteza imbere ubuhinzi, ubucuruzi, ibikorwa remezo aho hateganyijwe kubaka no gusana ibibuga by’indege, kubaka inzira ya gari ya moshi izahuza Isaka na Kigali n’ibindi.

Minisitiri w’intebe yagaragaje kandi ko imibereho myiza y’abaturage izashimangirwa hatezwa imbere ubukangurambaga ku murimo ukozwe neza, hubakwa ibitaro ndetse n’ibigo nderabuzima, kwegereza abaturage serivisi bakenera umunsi ku munsi. Hazashyirwa imbaraga mu kurwanya indwara z’ibyorezo, hatezwe imbere uburezi kuri bose ku buryo mu mwaka wa 2017 byibuza 95% by’abaturage bazaba bazi gusoma no Kwandika.

Yanatangaje kandi ko uburezi bw’ibanze buzava ku myaka 9 bugashyirwa ku myaka 12, iyi ikazaba ikubiyemo amashuri mato n’ayisumbuye, abaturage bakazajya bayigira ku buntu.

Minisitiri w’Intebe yasoje asaba abayobozi ubwitange ndetse n’Ubufatanye muri iyi gahunda, hamwe n’abaturage bayobora.

Foto: The New Times</bold>

<bold>Emile M.
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Icyemezo cyo gukuraho buruse cyakiriwe neza n’abanyeshuri – murigande
 
Minisitiri w 'intebe bernard makuza yashyize ahagaragara gahunda ya guverinoma y 'imyaka irindwi
 
Umunyapolitiki nayinzira jean nepomuscene aravugwaho gukora imirimo y 'ubupfumu
 
Umuseso n 'umuvugizi byaba byiteguye gukomeza gukorera mu rwanda nyuma yo kurangiza igihano?
 
Benin: georges rutaganda wari ufungiye ibyaha bya jenoside yaguye muri gereza
 
Nyuma ya mbarushimana, ku rutonde rw’abashakishwa hatahiwe brig gen bosco ntaganda - moreno ocampo
 
Umurusiya viktor bout arahakana ko yagurishije intwaro ku rwanda
 
urukiko rwa arusha rwasanze erlinder nta budahangarwa afite, u rwanda rugiye gukomeza kumukurikirana
 
Umuvugizi w’ingabo lt col jill rutaremara arabeshyuza amakuru avuga ko afunze
 
U bufaransa: callixte mbarushimana, umwe mu bayobozi ba fdlr yatawe muri yombi
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by Unknown Posted 16 hr 16 min ago

JYEWE MBONA ZI KWAMBARA NEZA GUSA NDAVUGA MAKUZA NAHO UBUNDI SE

0
bad good




 
by dntacyonzaba Posted 16 hr 27 min ago

Felicitation MAKUZA,CYAKOZE URI UMUYOBORO MWIZA! UZINEZA KUBAHA GAHUNDA Z 'ABAGUTUMYE!

0
bad good




 
by Unknown Posted 17 hr 6 min ago

iyi gahunda ya 12years basic education ni nziza ariko muvugurure gahunda z 'imyigishirize aha ndavuga programs zigenderwaho mu kwigisha.Ibyo mbivugiye kugirango hibandwe ku bumenyi ngiro I mean practice kugirango urangije ntajye mu muhanda ahubwo agire icyo yimarira mu buzima bwa buri munsi. Amasomo ya theories (for example HUMANITIES n 'ibindi bisa bityo)aveho asimbuzwe amasomo ari professional.

0
bad good




 
by Unknown Posted 17 hr 19 min ago

Twabyumvise ko ntacyo guverinoma ya Makuza izakora murwego rwo gufasha abarokotse ubwicanyi bwakorewe abanyarwanda muri Congo. Makuza aravuga guca imanza z 'abariye ruswa cyangwa abanyereje, ariko abishe abantu yahagera akaruca akarumira. Muri gahunda ya guverinoma ye uburenganzira bw 'ikiremwa muntu ntaburimo! Nizere ko bazamukuraho vuba!

0
bad good




 
by uwe Posted 18 hr 46 min ago

Nyagasani abagende imbere kdi ibyiza biri imbere.Turabasengera Imana izabashoboze natwe tuzabibafashamo.Courage.

0
bad good




 
by amahanga Posted 18 hr 60 min ago

turashaka gari ya moshi (Railway), imodoka za left hand, amashuri adahenda, ibiciro bya petrol bigahindagurika, ubusambo buke mu mari ya Leta, Ubuvuzi bunogeye buri wese cyane cyane rubanda rugufi, iterambere mu cyaro rigere hose(imihanda, amashuri, amavuriro, amazi meza, amashanyarazi, amasoko), ubugizi bwa nabi bugabanuke cyangwa bucike burundu cyane cyane ubukorwa n 'abakomeye kandi bashyigikiwe na Leta, umuco wo kudahana ucike kandi ntutoranye, urebe aboroshye n 'abakomeye; ariko kandi hahanwe abakosheje naho abarengana agateka kabo kubahirizwe, Ubuyobozi bwubahe amategeko ntibuyatobange uko bwiboneye, umuntu umwe ntiyumve ko ari Imana ishobora byose, amadini ntiyivange muri politiki, abanyamahanga batwubahe ariko natwe twirinde gushira isoni imbere yabo kandi badutunze (ubihakana antere ibuye), abayobozi bakekwaho ibyaha bitandukanye bashyikirizwe ubutabera, nibibahama bahanwe by 'intangarugero, nibaba abere tubashime tugaye uwabaregaga, n 'ibindi n 'ibindiiiii; nuko duturane tudatongana amahoro ahinde mu rwanda mu myaka irindwi yose.

0
bad good




 
by opiuy Posted 18 hr 8 min ago

nanjye mbona bakagombye gushaka uko bagera kuri terrain aho abaturage baba bashaka guhinga biteza imbere imyaka ya kwera isoko rikabura, habura iki ngo umuturage atere imbere ubwe n 'igihugu muri rusange??courage

0
bad good




 
by b640410 Posted 19 hr 58 min ago

Ese gahunda yo kwihaza mu biribwa imeze ite? Biratangwazwa n ' abanyamakuru bo hanze ko ko U Rwanda ruri mu bihugu 25 bifite abaturage bicwa n ' inzara.

0
bad good




 
by kimrwigeme Posted 19 hr 3 min ago

nibyiza gukora igenamigambi ariko byaba byiza bagiye bakurikirana uburyo rishyirwa mubikorwa,ariko nkumuntu utemera leta ya kagame ibi byose muri yagahunda yo kujijisha abaturajye babereka ibyo bita iterambere ariko mubyukuri ryakabaye ryubakira kunkijyi nyinshi kandi zinjyenzi zirengagizwa na leta ya kagame harimo nka democlacie,ubutabera ndetse numbwiyunjye nyakuri bwabanyarwanda kuko iryo terambere turirimba ridashingiye kuri ibyo ndetse nibindi nkibyo ntaho twaba tugana mu byukuri. smiley

0
bad good




 
by k.alisa Posted 20 hr 4 min ago

Nanjye ndi umuprezida muri Afrika MAKUZA BERNARD namugira
Ministri w 'intebe kugeza igihe bankuriye k 'ubutegetsi kuko
MAKUZA BERNARD ni umuntu utagira icyo akiza nicyo yica ahubwo
areba inda ye no gucunga neza umutungo w 'umuryango we.Naho ibijyanye
n 'ejo hazaza h 'igihugu(le futur du pays) ntibimushishikaje.
Yubahiriza neza amabwiriza atumwa no kubishyira mu bikorwa no
kumenya kwakira abashyitsi bamutegetse.Nta gitekerezo cye atanga
kuko yubahiriza ibyo yatumwe no kubonana n 'abakuru abanza kwaka
rendez-vous mbere y 'icyumweru!! MAKUZA BERNARD turagushyikiye
uburyo uyoborana ubushishozi no kwicisha bugufi iyaba u Rwanda
rwabonaga abategeetsi benshi bakora nkawe za manyanga zaba nkeya
na politiki ikaba sawa!!!Uwamuha interview cyangwa ngo atange
conférence de presse n 'abanyamakuru niho abanyarwanda babona
yuko iriya gahunda y 'imyaka irindwi yayicengeye kandi ayumva neza!!! smiley smiley smiley smiley

0
bad good




 
by ernestinoy Posted 22 hr 52 min ago

Ibi ndabishimye kuko ntashidikanya ko byagerwaho ariko se, aho mwibuka ko ibyaro ari byo bibabaye cyane, ko mutabyibanzeho kandi ariho haba abo muyoboye benshi,
None se mu kwegera abaturage mwabegereye mukabumvisha ibyo mwabigishije gukora nko gutera ibihingwa mubahitiyemo, dore umusaruro warabonetse ariko amasoko ni ikibazo muri analysis nkunda gukora buri mezi atatu abaturage nta numwe ushima Leta ku byerekeye no guhinga ibyo ishaka. Kubera iki?

0
bad good




 
by sefranc06 Posted 22 hr 16 min ago

Gahunda y,imyaka 7 nimyishi iyo akora iy,amezi se ko mbona inkiko zasaze kandi ubwo imihini irimo iribwa hototerwa amasuka!

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Perezida kagame muri libya mu rwego rwo kwitabira inama ya kabiri ihuza afurika n 'ibihugu by 'abarabu
 
Abanyarwanda bakwiye kurangwa n’urukundo rw’igihugu – prof karangwa
 
Mukamira: umusirikare yarashe batanu arabahitana, abandi 13 barakomereka
 
Icyemezo cyo gukuraho amafaranga ahabwa abiga kaminuza cyafashwe na guverinoma, ninayo yagihindura- minisitiri murigande
 
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku rwanda rwa arusha mu bibazo by 'inzitane
 
Abagande babiri bafungiye mu rwanda bemerewe kubonana n 'imiryango yabo n 'abazabunganira
 
Guverinoma ikwiye gukorera hamwe - perezida kagame
 
Bad yateye inkunga ya miliyoni 30 z’amadorali y’amanyamerika uruganda rwa cimerwa
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com