Icyemezo cyo gukuraho buruse cyakiriwe neza n’abanyeshuri – Murigande
posted on Oct , 14 2010 at 15H 51min 06 sec viewed 9681 times
Minisitiri w’Uburezi Dr. Charles Murigande aremeza ko icyemezo cya Leta cyo guhagarika amafaranga ibihumbi 25 yahabwaga abanyeshuri biga mu ma kaminuza no kunguzanyo bya Leta cyakiriwe neza n’abanyeshuri, ibyo minisitiri yabitangarije Komisiyo ishinzwe Uburezi, Umuco n’urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatatu.
Minisitiri Murigande yabwiye iyo komisiyo ko abanyeshuri benshi bashigikiye icyo cyemezo cya leta kandi ko abamaze kubyumva neza bazasobanurira bagenzi babo batarabyakira.
Nk’uko amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’U Rwanda RNA abivuga, ngo byose byatangiye mbere y’amatora ya Perezida wa Repubulika, ubwo Minisitiri w’Uburezi yatangazaga ko abanyeshuri biga ibijyanye n’Ubumenyi(Science) aribo bonyine bazafashwa na leta. Hanyuma kandi ngo leta yakomeje yiga uburyo aho gushyira imbaraga mu mashuri makuru ahubwo yafasha uburezi bwo mu mashuri abanza, ndetse icyo cyemezo kiza kwemerwa.
Nyuma y’aho Minisitiri Murigande atangarije ko amafaranga ibihumbi 25 yahabwaga abanyeshuri agiye guhagarikwa guhera mu mwaka utaha, mu cyumweru gishize yagiriye uruzinduko muri Kaminuza Nkuru y’U Rwanda atangariza abanyeshuri bari bamutegerezanye amatsiko menshi ko icyemezo cyo gukuraho ayo mafaranga cyafashwe n’inama y’abaminisitiri kandi akaba ariyo yonyine ifite ubushobozi bwo kugihagarika.
Nk’ uko ibiro bishinzwe gutangaza amakuru mu Nteko Ishinga Amategeko byabitangaje ubwo Minisitiri Murigande yarangizaga kuvugana na Komisiyo y’Uburezi, ngo yavuze ko abanyeshuri b’abakene bazakomeza gufashwa na leta, gusa aha akaba atarasobanuye uburyo buzakoreshwa mu gutandukanya abanyeshuri bashoboye kwirihira n’abatabishoboye. Icyo yabivuzeho gusa, ni uko bitarenze tariki ya 15 Ukuboza uyu mwaka, urutonde rw’abanyeshuri babashije kwirihira ndetse n’abatabishoboye ruzaba rwamaze kujya ahagaragara.
Nk’uko Minisitiri Murigande yabivuze, ngo Leta y’u Rwanda igiye gushyira imbaraga nyinshi mu mashuri abanza ku buryo byibura abana benshi bazajya babasha gukurikirana gahunda y’uburezi bw’imyaka 9. Nk’uko kandi imibare ya Leta ibigaragaza, ngo ntibyumvikana ukuntu 25% y’ingengo y’imari igenerwa uburezi akoreshwa mu gufasha abanyeshuri ibihumbi 27 biga muri kaminuza naho 75% agakoreshwa ku bindi byiciro bisigaye bikubiyemo abanyeshuri bagera kuri miliyoni 2.
fOTO: Kinyamateka
SHABA Erick Bill
|