Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Kigali: Ingabire Victoire yongeye gutabwa muri yombi na Polisi y 'Igihugu


posted on Oct , 14 2010 at 19H 05min 00 sec viewed 10892 times



Kuri uyu wa kane tariki 14/10/2010, polisi y’igihugu yahagaritse Ingabire Victoire, kuri ubu akaba ari ku biro bya Polisi y’Igihugu bishinzwe kugenza ibyaha (Criminal Investigations Department/ CID).

Amakuru dukesha RNA avuga ko uwo muyobozi w’umutwe wa politiki FDU-Inkingi utaremerwa n’amategeko y’u Rwanda, yari amaze iminsi avuga mu itangazamakuru ko abashinzwe umutekano bari bamaze iminsi baragose urugo rwe. Muri bo ngo hakaba harimo abambaye imyenda y’akazi bafite n’imbunda, abandi ngo bakaba bambaraga gisivili. Ibyo polisi ikaba yabihakanaga, ivuga ko itagose urwo rugo.

Twabibutsa ko Ingabire Victoire yigeze nanone gutabwa muri yombi na polisi y'igihugu, hari kuwa Gatatu tariki 21/4/2010, kubera ibyaha yaregwaga birimo gushishikariza abagize imitwe y’iterabwoba kurikora, ivangura n’amacakubiri hamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Nyuma yaje kurekurwa by'agateganyo, ubu akaba agikurikiranwa n'inzego z'ubutabera, aho atemerewe gusohoka mu gihugu.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, Superintendent Eric Kayiranga yatangarije BBC ko Ingabire yafashwe kuko ashinjwa ibindi byaha bishya birimo kugura no gutanga intwaro ku mutwe w'iterabwoba witwa Coalition of Democratic Forces (CDF), ngo akaba kandi yanakoranaga na Major Vital Uwumuremyi wo muri FDLR wafatiwe ku mupaka w'u Rwanda na Congo kuri uyu wa Gatatu.

Inkuru bifitanye isano:

-Ingabire Victoire yatawe muri yombi na Polisi y'igihugu

posted on Apr , 21 2010 at 16H 05min 04 sec

Foto: time.com

Kayonga J
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Icyemezo cyo gukuraho buruse cyakiriwe neza n’abanyeshuri – murigande
 
Minisitiri w 'intebe bernard makuza yashyize ahagaragara gahunda ya guverinoma y 'imyaka irindwi
 
Umunyapolitiki nayinzira jean nepomuscene aravugwaho gukora imirimo y 'ubupfumu
 
Umuseso n 'umuvugizi byaba byiteguye gukomeza gukorera mu rwanda nyuma yo kurangiza igihano?
 
Benin: georges rutaganda wari ufungiye ibyaha bya jenoside yaguye muri gereza
 
Nyuma ya mbarushimana, ku rutonde rw’abashakishwa hatahiwe brig gen bosco ntaganda - moreno ocampo
 
Umurusiya viktor bout arahakana ko yagurishije intwaro ku rwanda
 
urukiko rwa arusha rwasanze erlinder nta budahangarwa afite, u rwanda rugiye gukomeza kumukurikirana
 
Umuvugizi w’ingabo lt col jill rutaremara arabeshyuza amakuru avuga ko afunze
 
U bufaransa: callixte mbarushimana, umwe mu bayobozi ba fdlr yatawe muri yombi
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by man Posted 9 hr 11 sec ago

Ubu se noneho rwose hakwiye iki ra...?

Ngirango mbaze abemera Pahulo, koko mwemera ko ibiri gukorwa nubutegetsi bwe ari byo?

nimureke dushyire hamwe GATWA-GAHUTU .GATUTSI twiyubakire uRWANDA, KUKI TWAKWEMERA KO IGUHUGU CYACU KIZENGEREZWA AKA KAGENI?

KOKO MUSHYIZE MUKURI WABA UFUNZE NKUKO UMUHOZA YARI AMEZE HANYUMA UKABONA UKO UKORA BIRIYA BAMUVUGAHO!!!

MANA MANA MANA RWOSE WAGARUTSE I RWANDA....

0
bad good




 
by ndizajoel Posted 9 hr 4 min ago

interahamwe igihe zakoreraga inzirakarengane ibidakorwa,zibwiraga ko
ntawe uzazikurikirana,none rero nibi bikorerwa uyu mutegarugori,
ntawamenya niba bitazakurikiranwa.

0
bad good




 
by alphani201 Posted 9 hr 14 min ago

Kayiranga uli muzima ? ugira umutwe ukora ejo wahakanaga ko Ingabire atagoswe na Police none yafunzwe .Aliko se gutinya umudamu bigezaho ngo atanga imbunda uliya mudamu se izo mbunda azikura he ? Kayiranga gerageza gukora akazi ushinzwe ureke guhora ubeshya abantu nkaho ali ibicucu .

0
bad good




 
by again Posted 9 hr 16 min ago

This forum is meant for contributing discussions. don 't bring your personal issues here!!! iyo uba umututsi se wari kwishimira kubura abawe bose? shima Imana uko yakugize ubundi ureke amatiku

0
bad good




 
by soniya Posted 10 hr 32 min ago

ibikurikiraho na ma grenade mumujyi nahandi nuwo major akemera kandi agahamya ko akorana ni ngabire muguhungabanya umutekano wigihugu ubundi ngoga akamukatira burundu nuko bizagenda aliko umunsi umwe yazavamo mukazabibazwa suko muli politike nyayo barangiza ibibazo birababaje.

0
bad good




 
by Unknown Posted 10 hr 35 min ago

Abirirwabasakuza kuri za bbc nahandi nibishyiremo kandi bamenye ko bbc atari urukiko sinumuvunyi kandi ntacyo yahindura kubyo inkiko ziba zemeje
kuko ziba zifite ibimenyetso bihagije. Naho abagambanira igihugu,igihugu nabo gifite uburyo kibakosora biturutse kuburemere bw 'ibyo bakoze n 'uburyo byakozwemo byabagwiririye,babigambiriye,bashutswe... inkiko zirashishoza zikakureka ukanisobanura; naho rero iyo icyaha kigufata bose babireba nabaguhannye warabananiye byitwa insubira cyaha,ibihano ugomba kwibaza noneho uko bizaba bimeze mbere yo kongera gukosa. baciye umugani ngo AKUMUGORE ASHAKA KARAMUGARIKA.

0
bad good




 
by Unknown Posted 10 hr 43 min ago

les mensonges de la politique ou les politiques des mensonges¬¬¬¬¬¬¬¬¬¬¬¬¬¬¬!!!!!!!!!!!!!LA POLITIQUE EST L 'ART DE LA RUSE ET DE L 'HYPOCRISIE!!!!STUDY TOUR OR WORK:RWANDA.

0
bad good




 
by mulinzi7 Posted 10 hr 43 min ago

Ngo police yafashe umu FDRL!!!??Ibi nibyo nita "IKINAMICO MADE IN RWANDA ",Igihe kigahonyora message.Ibizakurikira ririya fungwa rya Victoire INGABIRE ni abantu benshi bazatanga ubuhamya (bidons),barimo n 'uriya bafunganye "wafatiwe ku mupaka "!Bose bazemeza ibyo twatangiye kumva bashinja uriya mutegarugoli...Vive le Nouveau Rwanda.

0
bad good




 
by tony Posted 10 hr 47 min ago

shame on you aliko se tuzemere nde banyarwanda ? mukomeze mumugire intwali ndabarahiye ko muli kugira ingabire intwali ese ni mumara kumufunga hazakurikiraho iki ? ntakindi kirenze kumufunga mwakora ntacyo azabatera umwaku kagame wake up barakubeshya uyu mubyeyi ntacyo agutwaye ntanicyo yagutwara ahubwo muli kumuha imbaraga nyinshi cyane mutazashobora gukumira muri gutesha agaciro u rwanda nabanyarwanda aliko cyane cyane ubutegesti bwa kagame kuko bwo buzavaho umunsi umwe aliko urwanda nabanyarwanda bazahoraho iteka ryose amateka azabacira urubanza.

0
bad good




 
by akaga Posted 10 hr 4 min ago

Gushaka shaka kuniga abanyarwanda ntimuzabigeraho njye rwose ndabarambiwe kuburyo bingeze aha do aha do!! Urahabona. sasa nimushaka mwitonde Mwaretse Ingabire akavuga ibitagenda abagize ate koko? Ubuse muzagira abanyarwanda bose bashaka kuvuga ibiragi.Sha KAYIRA ibi nyamara bizaba bibi igihe byasandaye

0
bad good




 
by Unknown Posted 10 hr 11 min ago

ariko abantu twagiye tuvugisha ukuri...ejo bati urugo rwe ntirugoswe, bwacya bati ngwino ibyawe twabimenye...Ubundi Polisi ifite inshingano zo kurinda umutekano no kubuza icyatuma uhungabana...ariko hari ibikorwa ukumva ni urujijo...Ni nde ufite ukuri...polisi cg ingabire...dushatse twareka amatiku tuakareba ibitwubaka...baravuga ngo ikinyoma ntikiramba...kandi ngo wica umuntu umuziza akamama bwacya nawe inkuba ikakwasa...kuki ibyabaye nta somo bidusigira.

0
bad good




 
by Unknown Posted 11 hr 35 min ago

yewe ga runyenzi..........................iiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii

0
bad good




 
by kabutindi Posted 11 hr 36 min ago

Nzabambarirwa! urwanda noguhakana bizagezahe?ubuse ntibigaragaye kwibibabivugwa arukuri!uyu mutegarugoriwe ndabona muzamuzira. sinziyoyaturtse ariko ndabona arikibazo kubayobozi bacu niba atarigisubizo kuritwe rubanda rugufi.INGABI ihangane upfe nkitwari nkabarumuumba tuzahoratukwibuka.

0
bad good




 
by karihose Posted 11 hr 37 min ago

ibyo mukorera uyu mubyeyi bizabagaruka.

0
bad good




 
by Unknown Posted 11 hr 38 min ago

Uwampa igisasu nanjye nacyiturikirizaho! Ubundi se nzaba mu dusaka mpashobore koko?! Ubu se Imana yampereye iki ubwenge, niba yari izi ko "bourse " izahagarara.

Kuki ntavutse ndi umututsi, mgo wenda ndokoke "genocide ", nanjye mfashwe na FARG?!!!!!!!1

Ushaka kunyinjiza mu bwiyahuzi, yambona kuri byebye@gmail.com

0
bad good




 
by Unknown Posted 11 hr 43 min ago

Major Vital UWUMUREMYI

0
bad good




 
by akaga Posted 11 hr 43 min ago

Ariko Mana yanjye icyo gihugu kiragana HEHE koko ubu muzabeshya abanyarwanda mugeze hehe koko Kayiranga ejobundi mwavuze ko mutagose Victoire uyu munsi mwamutaye muri yombi aheeeeeeeeeeeeeAHHHHEEEE ibi ndabirambiwe

0
bad good




 
by Unknown Posted 11 hr 48 min ago

Nadakorerwa iyicwa-rubozo ngo apfe ahagaze, hari ubwo yazagira icyo atumarira da! Mandela yafunzwe irenga 20 (years) kandi yaje kuvamo President. Na NTAGANDA Bernard ntagomba kwiheba, byose birashoboka.

Nibanapfa, nta gitangaza kuko "democracy " igomba kugira ibitambo.

Hari abazi ko bazi ubwenge kurusha abandi, bakibwira ko kuba bari ku butegetsi badashobora kuzabuvaho, bakabeshya abantu ngo bayoboye neza, bakangisha amazu bubaka bugacya bakayasenya, ukgaira ngo HABYARIMANA we yari yarubatse make, nyuma ya nyakatsi yari yuzuye igihugu, ubwo yafataga ubutegetsi muri 1973.

Mbaburire: ubwenge nyabwo ni ugusangira n 'abandi. Muzatwima "bourse " n 'akazi, tuzavumbura byinshi bizabahirika ku butegetsi, ariko twe ntituzayobora nkamwe!

Mbe "Kanyarwanda " wakumva impanuroooooooooooohh!

================================================
BBC ivuze ko ngo yatanywe n 'umu FDRL. Ni uko sha, nimubafate, ndabashyigikiye! Mwabivanaahhhhhhee se ?!

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Perezida kagame muri libya mu rwego rwo kwitabira inama ya kabiri ihuza afurika n 'ibihugu by 'abarabu
 
Abanyarwanda bakwiye kurangwa n’urukundo rw’igihugu – prof karangwa
 
Mukamira: umusirikare yarashe batanu arabahitana, abandi 13 barakomereka
 
Icyemezo cyo gukuraho amafaranga ahabwa abiga kaminuza cyafashwe na guverinoma, ninayo yagihindura- minisitiri murigande
 
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku rwanda rwa arusha mu bibazo by 'inzitane
 
Abagande babiri bafungiye mu rwanda bemerewe kubonana n 'imiryango yabo n 'abazabunganira
 
Guverinoma ikwiye gukorera hamwe - perezida kagame
 
Bad yateye inkunga ya miliyoni 30 z’amadorali y’amanyamerika uruganda rwa cimerwa
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com