Mudasobwa zakoze ntizemerewe kwinjira mu Rwanda - Dr Mark Cyubahiro
posted on Oct , 12 2010 at 10H 11min 30 sec viewed 3998 times
Kuri uyu wa Mbere umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge RBS yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo gusobanura ibyo icyo kigo kimaze kugeraho ndetse n’ibiteganywa gukorwa mu minsi iri imbere.
Nk’uko byasobanuwe na Dr Mark Cyubahiro Bagabe Umuyobozi wa RBS, u Rwanda ndetse n’isi bigenda biba bitoya, kubw’ibyo rero u Rwanda rukaba rugomba gukora ibishoboka byose kugirango rudasigara inyuma. Ni muri urwo rwego RBS (Rwanda Bureau of Standards) ikora ibishoboka byose mu guhuza amabwiriza ajyanye n’ubuziranenge.
Yasobanuye ko RBS ikora ibishoboka byose kugirango igenzure ibicuruzwa byinjira mu gihugu ndetse n’ibihakorerwa harebwa niba byujuje ubuziranenge kuburyo bitagira ingaruka mbi ku babikenera cyangwa se kubidukikije. Kugirango kandi ibi byose bigerweho ngo hakenerwa itangwa rya serivisi zinoze, kuko iyo igihugu gishyize imbaraga mu gutanga serivisi nziza ngo byishimirwa n’abashoramari.
Umuyobozi wa RBS yavuze ko hakenewe kuzuzanya kw’inzego za Leta kugirango igenzurwa ry’ibikorwa rikorwe ntakugongana bigatuma habaho gukora nabi, kandi ngo iyo ukora nabi n’ibyo ukora biba bibi.
Yatanze ingero z’ibigo bimwe na bimwe usanga bifite ibikoresho ariko ntabo kubikoresha hahari, ibindi ugasanga bifite abakozi ariko nta bikoresho bifite.
Byatangajwe ko RBS igiye kuvugururwa muri iyi myaka itanu iri imbere kugirango irusheho kuzuza inshingano zayo, hakaba hazajyaho ibigo bitatu aribyo National Standards Body (NSB), National Inspectorate Board (NIB) ndetse na Rwanda Accreditation Services (RAS), bikaba bizatwara amafaranga agera kuri miliyali 30 z’amafaranga y’ u Rwanda.
Mu rwego rwo kugenzura kandi ibicuruzwa kugeza ubu hari ibiri mu nzira zo guhabwa ibyemezo by’ubuziranenge bw’ibicuruzwa bikora, ibi bikaba birimo Bralirwa ku binyobwa byayo Mutzig na Turbo King, uruganda Inyange Industries ku bicuruzwa byayo bigera ku icyenda, n'ibindi. Hari kandi n'ibindi bicuruzwa byamaze guhabwa ibyemezo by'ubuziranenge, muri byo hakaba harimo amazi ya Nil, n'amazi ya Inyange.
Mu bibazo byabajijwe n’abanyamakuru harimo ikirebana n’ibicuruzwa biboneka ku isoko kandi byararengeje igihe, aha umuyobozi wa RBS yavuze ko hasaba imbaraga kuri buri wese kuko abakozi b’icyo kigo batabasha kugenzura muri buri nzu y’ubucuruzi yose.
Ku kibazo cy’ibicuruzwa byinjizwa mu Rwanda bitujuje ubuziranenge, Umuyobozi ushinzwe igenzura ry’ibicuruzwa ku isoko muri RBS, Bwana Jean Pierre Bajeneza, avuga ko hari ibifatwa bigasubizwa iyo byakuwe mu gihe ntabuziranenge byujuje, ariko hakaba hari n’ibifatwa bitujuje ubuziranenge, hagafatwa icyemezo cy'uko bisubizwa iyo byakuwe, nyamara nyuma inzego zimwe na zimwe zitaramenyekana zikabyinjiza rwihishwa mu gihugu.
Hatanzwe urugero rwa Sosiyeti y’Abashinwa yitwa Lion China yinjije mu Rwanda za mudasobwa zitujuje ubuziranenge bagategeka ko zisubira muri Hong Kong aho zari zaturutse, ariko hagasubizwayo kontineri irimo ubusa zo zigasigara mu Rwanda, nyamara ikigo cy’igigugu gishinzwe ubuziranenge cyaremeje ko nta mudasobwa yakoze yemerewe kwinjira mu Rwanda. Umuyobozi wa RBS avuga ko ariko hari ibimaze kugerwaho kandi hari n’icyizere ko bizagenda bihinduka.
Olivier MUHIRWA/Igihe.com
|