Ubushinwa: Umufasha wa Liu Xiabao afungishijwe ijisho
posted on Oct , 12 2010 at 10H 52min 37 sec viewed 1822 times
Nyuma y’aho hatangarijwe ko Liu Xiabao uherutse kwegukana igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel n'ubwo ari mu munyururu mu gihugu cy'u Bushinwa, ngo umufasha we, Liu Xia, kuri ubu afungishijwe ijisho iwe mu rugo.
Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru- La Libération, ngo ibyo byagaragaye mu butumwa uwo mutegarugori yari yoherereje inshuti ze aho yabamenyeshaga ko kuva tariki ya 8 z’uku kwezi atemerewe kuva iwe mu rugo, ndetse ko na telefone ye igendanwa yavuye ku murongo, akaba atemerewe guhamagara cyangwa guhamagarwa kandi ngo akaba atazi igihe ibyo bigomba kuzarangirira.
Kuba Liu Xia atemerewe kuva iwe mu rugo byongeye kandi gutangazwa kuri iki cyumweru n’ishyirahamwe rizwi ku izina rya Freedom Now rikorera muri Amerika, rikaba rishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu.
Cyakora, nk’uko bitangazwa na Liu Xia, ibyo bihano byose byamufatiwe amaze kuva gusura umutware we aho afungiye muri gereza ndetse amaze kumumenyesha ko igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel cy’uyu mwaka ari we wacyegukanye. Ngo ibindi mu byaranze ikiganiro cyabo kuri uwo munsi amusura azabitangaza mu bihe biri imbere.
Twabamenyesha kandi ko ngo igihembo Liu Xiabo yahawe yahisemo kugitura abantu bose bitabye Imana bazize imyigaragambyo y’i Tiamen muri Pékin mu mwaka w’1989.
NTIVUGURUZWA Emmanuel
|