Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Ubushinwa: Umufasha wa Liu Xiabao afungishijwe ijisho


posted on Oct , 12 2010 at 10H 52min 37 sec viewed 1822 times



Nyuma y’aho hatangarijwe ko Liu Xiabao uherutse kwegukana igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel n'ubwo ari mu munyururu mu gihugu cy'u Bushinwa, ngo umufasha we, Liu Xia, kuri ubu afungishijwe ijisho iwe mu rugo.

Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru- La Libération, ngo ibyo byagaragaye mu butumwa uwo mutegarugori yari yoherereje inshuti ze aho yabamenyeshaga ko kuva tariki ya 8 z’uku kwezi atemerewe kuva iwe mu rugo, ndetse ko na telefone ye igendanwa yavuye ku murongo, akaba atemerewe guhamagara cyangwa guhamagarwa kandi ngo akaba atazi igihe ibyo bigomba kuzarangirira.

Kuba Liu Xia atemerewe kuva iwe mu rugo byongeye kandi gutangazwa kuri iki cyumweru n’ishyirahamwe rizwi ku izina rya Freedom Now rikorera muri Amerika, rikaba rishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu.

Cyakora, nk’uko bitangazwa na Liu Xia, ibyo bihano byose byamufatiwe amaze kuva gusura umutware we aho afungiye muri gereza ndetse amaze kumumenyesha ko igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel cy’uyu mwaka ari we wacyegukanye. Ngo ibindi mu byaranze ikiganiro cyabo kuri uwo munsi amusura azabitangaza mu bihe biri imbere.

Twabamenyesha kandi ko ngo igihembo Liu Xiabo yahawe yahisemo kugitura abantu bose bitabye Imana bazize imyigaragambyo y’i Tiamen muri Pékin mu mwaka w’1989.

NTIVUGURUZWA Emmanuel



facebook
More Articles | >>View all news in this category
Dukwiriye kwita ku ihindagurika ry 'ikirere kuko bigira ingaruka ku buzima bwacu - senateri iyamuremye
 
Nigeria: agatsiko ka kiyisilamu karifuza gusaba imbabazi
 
Huye: habereye urugendo rwo kurwanya ihungabana riterwa n 'indwara zidakira
 
Igihe cyo kuvugurura itegeko nshinga rya zimbabwe cyigijwe inyuma na none
 
Ibitaro by’umwami faycal bigiye gutangira ibikorwa byo kubaga no guhererekanya impyiko ku nshuro ya mbere
 
“dukwiriye kwita ku ihindagurika ry’ikirere kuko bigira ingaruka ku buzima bwacu”- senateri iyamuremye
 
Chili: abacukuzi 33 bakuwe mu buvumo bari bamazemo iminsi 69
 
Mayor w’akarere ka ruhango arashinjwa kwirukana abakozi uko yishakiye
 
Ku nshuro ya mbere mu mateka, ghana yohereje ambasaderi wayo mu rwanda
 
Iterabwoba: al-qaida yasohoye numero nshya y’ikinyamakuru cyayo « inspire »
 
Page:
AuthorsComments
Page:
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Umunyamabanga nshingwabikorwa w 'akarere ka gasabo mu maboko ya polisi, araregwa gusambanya umugore w 'abandi
 
Gen. bosco ntaganda araregwa ibindi byaha byo kwica abanyapolitiki bo muri cndp batavugaga rumwe nawe
 
Urubanza rw’umutanzaniya warindaga akanatekera osama bin laden rwatangiye
 
Barack obama na george clooney mu kibazo cya sudani
 
Usa: itegeko “don’t ask, don’t tell” rigiye gukurwaho mu gisirikare
 
Nyagatare: imvura yasenyeye abaturage mu murenge wa tabagwe
 
Afghanistan : indege yari itwaye imitwaro yaguye hafi y’umurwa mukuru kaboul
 
Abapolisi 90 b’abagore berekeje mu ntara ya darfour
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com