Amerika irahamagarira abagiraneza gufasha impunzi z’Abanyekongo ziba mu Rwanda
posted on Oct , 12 2010 at 11H 23min 49 sec viewed 2445 times
Leta ya Amerika irahamagarira abagiraneza bose babishoboye gushyiraho akabo mu gufasha impunzi z’Abanyekongo ziba mu nkambi eshatu zo mu Rwanda.
Mu mabaruwa imiryango itandukanye y’abagiraneza yagiye yandikirwa, aho buri kigo cyagiye gisabwa byibura ibihumbi 300 by’amadorari y’Amanyamerika, harimo kandi ko ubwo bufasha buzibanda cyane cyane ku mpunzi zigera ku bihumbi 50 ziri mu nkambi ya Gihembe, Kiziba na Nyabiheke. Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’U Rwanda avuga ko ubwo bufasha buzibanda ku bintu by’ingenzi nk’ubuzima, imirire, amazi meza, isuku, ibikoresho, uburezi, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no gushakira izo mpunzi amacumbi akwiriye.
Gushakisha abagiraneza bo kwita kuri izo mpunzi bije mu gihe mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka bamwe muri bo bari batangiye gusaba ko basubizwa mu gihugu cyabo n’ubwo batari birengagije ko icyo gihugu kikiri mu ntambara. Icyo cyemezo ngo bagifashe bamaze kubona ko muri izo nkambi batabona ubufasha bwa ngombwa nk’ ibiribwa bihagije ndetse n’abana batajya mu mashuri.
Si mu Rwanda gusa rero ubwo bufasha buzibanda kuko buzanagera ku mpunzi zatashye muri Katanga no mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu nkambi za Nyaragusu na Mtabila zo mu Burengerazuba bwa Tanzaniya ndetse n’impunzi z’Abanyekongo muri rusange zari zarahungiye muri aka karere zigasubira iwabo.
SHABA Erick Bill
|