Urwandiko rushya rw’inzira(laissez-passer) rugiye gutangwa
posted on Oct , 12 2010 at 13H 37min 12 sec viewed 7044 times
Urwandiko rw’inzira rw’abajya mu mahanga(laissez-passer) rugiye gusimbuzwa hakorwe urundi rutwarika neza kandi rufite amakuru ahagije kuri nyirarwo. Ibi ni ibyatangajwe na Niyonsenga Innocent ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’Ikigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda.
Nk’uko Niyonsenga yakomeje abitangaza, ngo laissez-passer isanzwe yakorwaga mu buryo buruhanije kuko yakorwaga n’ikaramu, naho inshya yo ikazaba ikoranywe ikaranabuhanga, ikabasha kubikwa neza dore isanzwe yari nini cyane bikagorana kuyibika, kandi ngo ibyo bikaba bikozwe mu rwego rwo gutanga serivisi nziza ku bagana Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda.
Tubibutse ko inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 8 Ukwakira 2010 yari yamenyeshejwe ko Ikigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda kigiye guhindura urwandiko rw’inzira. Gusa ikiguzi, igihe ruzatangira gukoreshwa ndetse n’uburyo ruzaba ruteye ntibiramenyekana kuko bikiri mu nyigo.
Tubamenyeshe ko impapuro z’abajya mu mahanga zari zimenyerewe mu Rwanda ari pasiporo igura ibihumbi 50 ikamara imyaka 5, laissez-passer yaguraga ibihumbi 3 ikamara umwaka 1. Ubu kandi ngo hakaba hagiye gukorwa urwandiko rwihariye ku bantu bajya mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL ni ukuvuga U Rwanda, U Burundi ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ruzajya rusa muri ibyo bihubugu byose kandi rukishyurwa amafaranga angana.
SHABA Erick Bill
|