Uko U Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye bakiriye itabwa muri yombi rya Callixte Mbarushimana
posted on Oct , 12 2010 at 14H 59min 10 sec viewed 3892 times
Nyuma y’uko Callixte Mbarushimana umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR aterewe muri yombi mu gihugu cy’U Bufaransa ku munsi kuri uyu wa Mbere, aho akurikiranyweho ibyaha by’intambara n’ifatwa ku ngufu ry’abaturage ba Congo barenga 300, Margot Wallstrom Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yatangaje ko icyo ari gikorwa cyo kwishimirwa.
Wallstrom yavuze ko itabwa muri yombi rya Mbarushimana ari ikimenyetso ko abari inyuma y’ibikorwa by’urukozasoni byabereye muri Congo bazashyira bagahanwa. Ibi kandi bibaye nyuma y’aho tariki ya 27 Nzeri, yari yabwiye Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ko afite urutonde rw’amazina y’abantu bagize uruhare muri ariya marorerwa.
Aha akaba ariho yaboneyeho kongeraho ko bidahagije kuba bataye muri yombi Mbarushimana kuko n’abandi bayobozi bakuru ba FDLR bakiri ku butaka bwa Congo bakwiriye gutabwa muri yombi bagashyikirizwa inkiko.
Yagize ati: “dukeneye kwegeranya ibikoresho ndetse n’imbaraga nkenerwa ngo tuzabashe guta muri yombi abantu bose bagize uruhare mu gufata ku ngufu abaturage bo mu gace ka Walikare.”
Ibyo bibaye kandi mu gihe leta y’U Rwanda ku ruhande rwayo yamaze gutangaza ko yishimiye ifatwa rya Callixte Mbarushimana. Minisitiri w’Ubutabera Tharcisse Karugarama yavuze ko ari intambwe nziza umuryango mpuzamahanga uteye mu guta muri yombi abayobozi b’imitwe y’iterabwoba birirwa bidegembya hirya no hino ku isi.
Minisitiri Karugarama yagize ati: “dutekereza ko uwo ariwe wese uhagarika abakora ibikorwa nka biriya, aba ari intambwe nziza y’iterambere ateye, kandi ibyo nk’U Rwanda twabyakiriye neza. Turashimira Umuryango Mpuzamahanga kubw’icyo gikorwa cyiza.” Yongeyeho ko bizera ko uyu muryango uzakomeza gushakisha n’abandi bakidegembya bagashyikirizwa ubutabera.
Ifatwa rya Callixte Mbarushimana rije rikurikira itabwa muri yombi ry’abandi bayobozi bakuru ba FDRL Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni, ryakozwe n’ubuyobozi bw’igihugu cy’U Budage. Ibyo kandi bibaye nyuma y’aho mu cyumweru gishize Umuyobozi Mukuru w’Umutwe wa Mai Mai Lt Col Mayele atawe muri yombi n’umutwe wa MONUSCO ufatanije n’ingabo za Congo, nawe akurikiranywe ibyaha by’ifatwa ku ngufu ry’abaturage ba Walikare. Gusa haracyari urujijo ku kuba uwafashwe yaba ari Mayele koko, kuri ubu iperereza rikaba rigikomeza.
Usibye kandi ibyaha by’intambara ndetse n’ifatwa ku ngufu ryakozwe n’iriya mitwe ya FDLR, Mbarushimana kandi arasabirwa gukurikiranwaho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ibyo bikaba ari ibitangazwa na Alain Gauthier uhagarariye ishyirahamwe rirengera inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside ya 1994 rikorera mu Bufaransa.
Mbarushimana Callixte ubu ukiri muri kasho yo mu mujyi wa Paris, biteganyijwe ko azagezwa imbere ya parike generale kuri uyu wa kane saa cyenda aho azagezwaho ibyaha aregwa. Nk’uko kandi bitangazwa n’umwunganizi we Patrick Klugman, ngo uwo munsi nibwo bizamenyekana niba azahita arekurwa cyangwa agashyikirizwa urukiko rw’I la Haye mu Buholandi.
SHABA Erick Bill
|