Mu Burusiya hari gahunda yo gushyira 50% by’abaturage mu bikorwa byo gukunda igihugu
posted on Oct , 12 2010 at 17H 00min 30 sec viewed 950 times
Mu mishinga yashyizwe hanze na leta y’Uburusiya iratangaza ko kuva ubu kugera byibuze mu mwaka wa 2015 umwe ku baturage babiri b’iki gihugu (50%) agomba kuzajya yigishwa ibikorwa bimufasha kurushaho gukunda igihugu.
Nk’uko AP ibitangaza uyu mushinga wemejwe na minisitiri w’intebe Vladmir Poutine aho yashimangiye ko ari umushinga wo gushyira mu baturage gukunda igihugu, bityo bikabaviramo gushobora kugira ubumwe bw’igihugu.
Mu kubitegura harimo gushyiraho inzu nyinshi ndangamurage, kwerekana amashusho menshi agaragaza umuco n’amateka by’igihugu muri ubwo buryo bikazajya kugera muri 2015 50% by’abaturage baranyuze muri ayo masomo yose atandukanye. Ibi bikorwa bikaba biteganijwe gutwara amafranga akabakaba miliyoni 18.6 z’ama euros.
Mu gukora ibi kandi ngo guverinoma y’Uburusiya ikaba yitaye cyane ku rubyiruko iteganya ko ruzikuba kabiri mu myaka mike iri imbere.
Kuva mu mwaka wa 2001 Vladmir Poutine yaba Perezida w’iki gihugu yakomeje kuzamura cyane ibikorwa byigisha gukunda igihugu, aho we abona isenyuka ry’icyahoze ari URSS ari igisebo gikomeye ku ba Rusiya bose.
Simbi
|