Leta y’u Rwanda igiye kugurisha imwe mu imigabane ifite muri Bralirwa
posted on Oct , 12 2010 at 17H 15min 44 sec viewed 2944 times
Leta y’u Rwanda yatangaje ko igiye gutangira kugurisha 25% by’imigabane yose ifite mu ruganda rwenga ibinyobwa rwa Bralirwa, nk’uko byakomeje bivugwa kugurisha iyi migabane ni bimwe muri gahunda ya leta yo kwegurira abaturage bikorera ku giti cyabo ibikorwa by’ubucuruzi.
Nk’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru kibitangaza, ntabwo haravugwa amafrana buri mugabane uzagurishwa, gusa bwana Olivier Kamanzi umukozi mu kigo cy’imari n’imigabane yatangaje ko iri soko ari isoko risanzwe rimeze nk’ayandi yose atangwa, igisabwa kikaba ari ukumvikana ku biciro binogye impande zombi.
Bwana Kamanzi kandi yakomeje atangaza ko leta itazashyiraho ibiciro bihanitse mu rwego rwo kurushaho guha abanyarwanda ubushobozi bwo kwiteza imbere mu bijyanye n’ubucuruzi, arenzaho ati “ iki ni igikorwa kireba buri munyarwanda wese wifuza gushora akunguka”
Yatangaje kandi ko kugira ngo ubashe kugira uyu mugabane bisaba gusa kuba uzi kuzigama kuko iri soko ridasaba abantu bifite gusa, ati “ niyo waba ufite amafranga 500 gusa ariyo uzigama ku munsi wabonamo umugabane ugura”.
Simbi
|