Uganda: Dr Kizza Besigye imbere y 'urukiko aregwa ibyaha by 'ubugambanyi
posted on Oct , 13 2010 at 10H 10min 29 sec viewed 2614 times
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo umukuru w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Uganda 'Opposition Forum for Democratic Change', Bwana Kizza Besigye, aza kumenya niba ubuzima buri imbere ye azabumara ahora atera iperu ku rukiko cyangwa se niba azakomeza ubuzima bwe mu bwisanzure, ibi ari bubimenye nyuma y’uko urukiko rurinda itegeko nshinga rugize icyo rutangaza ku byaha aregwa ry’ubugambanyi, ibyaha akurikiranweho imbere y’inkiko ebyiri icya rimwe, Urukiko Rukuru n’Urukiko rwa Gisirikare.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda, abacamanza batanu bo mu rukiko rurinda itegeko nshinga biteganyijwe ko bari butangaze umwanzuro wabo kubyo Besigye na bagenzi be 10 basabye urukiko mu mwaka wa 2007, birebana no kuba urubanza rwabo rwica zimwe mu ngingo z’itegeko nshinga Uganda igenderaho kuko ruri kuburanishirizwa imbere y’inkiko ebyiri icyarimwe, kandi ari ibyaha bimwe bakurikiranweho.
Ubusanzwe Dr Besigye yahoze akurikiranwe n’ubushinjacyaha hamwe n’abandi bantu bagera kuri 22, nyuma 11 muri bo baje guhabwa imbabazi nyuma yo guhakana kuba bari mu mugambi wo kurema umutwe urwanya Leta.
Abakomeje kuburanishirizwa hamwe na Dr Besigye barimo Frank Atukunda, Joseph Musazisi Kifefe, Robert Tweyambe, Idi Ahmed Yusuf, John Arike, Samson Agupiyo, Patrick Okiring, Buruhani Iwago, James Tabuga na Yahya Asega.
Mu byaha baregwa harimo ubugambanyi no gutunga intwaro nta burenganzira babifitiye, ibi byaha bakaba babikurikiranweho n’inkiko ebyiri icyarimwe. Bamwe muri bo kandi bakurikiranweho ibyaha by’ubwicanyi.
Nyuma yo kugeza ikirego cyabo imbere y’urukiko rurinda itegeko nshinga byatumye izindi nkiko ziba zihagaritse imanza zibakurikirana.
Mu mwaka w’2001 na 2006, Dr Besigye yahatanye na Perezida Museveni mu matora. Hagati aho mbere y’amatora yo mu 2006, Besigye yatawe muri yombi tariki 14 Ugushyingo 2005 ashinjwa ibyaha by’ubugambanyi.
Kayonga J.
|