Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Uganda: Dr Kizza Besigye imbere y 'urukiko aregwa ibyaha by 'ubugambanyi


posted on Oct , 13 2010 at 10H 10min 29 sec viewed 2614 times



Kuri uyu wa Gatatu ni bwo umukuru w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Uganda 'Opposition Forum for Democratic Change', Bwana Kizza Besigye, aza kumenya niba ubuzima buri imbere ye azabumara ahora atera iperu ku rukiko cyangwa se niba azakomeza ubuzima bwe mu bwisanzure, ibi ari bubimenye nyuma y’uko urukiko rurinda itegeko nshinga rugize icyo rutangaza ku byaha aregwa ry’ubugambanyi, ibyaha akurikiranweho imbere y’inkiko ebyiri icya rimwe, Urukiko Rukuru n’Urukiko rwa Gisirikare.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda, abacamanza batanu bo mu rukiko rurinda itegeko nshinga biteganyijwe ko bari butangaze umwanzuro wabo kubyo Besigye na bagenzi be 10 basabye urukiko mu mwaka wa 2007, birebana no kuba urubanza rwabo rwica zimwe mu ngingo z’itegeko nshinga Uganda igenderaho kuko ruri kuburanishirizwa imbere y’inkiko ebyiri icyarimwe, kandi ari ibyaha bimwe bakurikiranweho.

Ubusanzwe Dr Besigye yahoze akurikiranwe n’ubushinjacyaha hamwe n’abandi bantu bagera kuri 22, nyuma 11 muri bo baje guhabwa imbabazi nyuma yo guhakana kuba bari mu mugambi wo kurema umutwe urwanya Leta.

Abakomeje kuburanishirizwa hamwe na Dr Besigye barimo Frank Atukunda, Joseph Musazisi Kifefe, Robert Tweyambe, Idi Ahmed Yusuf, John Arike, Samson Agupiyo, Patrick Okiring, Buruhani Iwago, James Tabuga na Yahya Asega.

Mu byaha baregwa harimo ubugambanyi no gutunga intwaro nta burenganzira babifitiye, ibi byaha bakaba babikurikiranweho n’inkiko ebyiri icyarimwe. Bamwe muri bo kandi bakurikiranweho ibyaha by’ubwicanyi.

Nyuma yo kugeza ikirego cyabo imbere y’urukiko rurinda itegeko nshinga byatumye izindi nkiko ziba zihagaritse imanza zibakurikirana.

Mu mwaka w’2001 na 2006, Dr Besigye yahatanye na Perezida Museveni mu matora. Hagati aho mbere y’amatora yo mu 2006, Besigye yatawe muri yombi tariki 14 Ugushyingo 2005 ashinjwa ibyaha by’ubugambanyi.

Kayonga J.
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Dukwiriye kwita ku ihindagurika ry 'ikirere kuko bigira ingaruka ku buzima bwacu - senateri iyamuremye
 
Nigeria: agatsiko ka kiyisilamu karifuza gusaba imbabazi
 
Huye: habereye urugendo rwo kurwanya ihungabana riterwa n 'indwara zidakira
 
Igihe cyo kuvugurura itegeko nshinga rya zimbabwe cyigijwe inyuma na none
 
Ibitaro by’umwami faycal bigiye gutangira ibikorwa byo kubaga no guhererekanya impyiko ku nshuro ya mbere
 
“dukwiriye kwita ku ihindagurika ry’ikirere kuko bigira ingaruka ku buzima bwacu”- senateri iyamuremye
 
Chili: abacukuzi 33 bakuwe mu buvumo bari bamazemo iminsi 69
 
Mayor w’akarere ka ruhango arashinjwa kwirukana abakozi uko yishakiye
 
Ku nshuro ya mbere mu mateka, ghana yohereje ambasaderi wayo mu rwanda
 
Iterabwoba: al-qaida yasohoye numero nshya y’ikinyamakuru cyayo « inspire »
 
Page:
AuthorsComments
Page:
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Umunyamabanga nshingwabikorwa w 'akarere ka gasabo mu maboko ya polisi, araregwa gusambanya umugore w 'abandi
 
Gen. bosco ntaganda araregwa ibindi byaha byo kwica abanyapolitiki bo muri cndp batavugaga rumwe nawe
 
Urubanza rw’umutanzaniya warindaga akanatekera osama bin laden rwatangiye
 
Barack obama na george clooney mu kibazo cya sudani
 
Usa: itegeko “don’t ask, don’t tell” rigiye gukurwaho mu gisirikare
 
Nyagatare: imvura yasenyeye abaturage mu murenge wa tabagwe
 
Afghanistan : indege yari itwaye imitwaro yaguye hafi y’umurwa mukuru kaboul
 
Abapolisi 90 b’abagore berekeje mu ntara ya darfour
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com