Afghanistan : Abasirikari bane ba OTAN biciwe mu gitero cya bombe
posted on Oct , 14 2010 at 09H 06min 42 sec viewed 640 times
Igisirikari cya OTAN ari wo Muryango Mpuzamahanga w’ibihugu bihuriye ku Nyanja ya Atlantika y’Amajyaruguru cyatangaje urupfu rw’abasirikari bane b’uwo muryango biciwe mu gitero cya bombe cyabereye mu majyepfo ya Afghanistan, nk'uko tubikesha Ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika, Associated Press.
Icyo gisirikari mpuzamahanga nta byinshi cyatangaje kuri urwo rupfu. Gusa cyatangaje urupfu rw’abandi basirikari babiri ba OTAN bishwe, bityo bakaba abasirikari batandatu ba OTAN baguye muri Afghanistan kuri uyu wa gatatu.
Kuva mu mwaka w’2001, abasirikari ba OTAN basaga 2.000 bamaze kugwa muri Afghanistan, muri abo, abagera kuri 34 bakaba ari abishwe kuva uku kwezi kwatangira.
NTIVUGURUZWA Emmanuel
|