Canada: Umwarimu wa Yoga yadukanye kwigisha banywa urumogi abyita “Ganja Yoga.”
posted on Sep , 18 2010 at 14H 24min 03 sec viewed 3437 times
Toronto ho mu gihugu cya Canada, umwarimu wa yoga ubu aratanga amasomo ya Ganja Yoga, aho baba basoma nako ku mugongo w’ingona...
Dee Dussault wigisha ibyo yabatije ganja yoga, akabyigishiriza iwe mu rugo, arahamya ko iyo abanyeshuri batumuye gake ku rumogi mbere yo kwiga bituma bakurikira nta kurangara mu gihe cy’amasomo.
Ariko abandi barimu bagenzi be ntibahuza nawe kuri ibi, kuko bibaza icyo bimaze kwiyeza ukoresheje yoga warangiza ugahindukira ukiyanduza unywa urumogi. Uko biri kose, Dussault akomeje kwinjiza abanyeshuri bashya muri iri somo rye atanga rimwe mu kwezi.
Uyu mwarimu kandi asaba abanyeshuri be kubanza gukora yoga isanzwe mbere yo kujya kuri ganja yoga, ibi akabibakoresha umunsi wa mbere umunyeshuri ahageze kugira ngo amenye niba atagenzwa no kwinywera urumogi gusa.
Mu gihe cy’amasomo hari itegeko ryoroshye: Nta kugurisha, nta no kugurana. Abajijwe ku kuba yaba akora ibintu bitemewe n’amategeko, Dussault yasubije RelaxNews ati: “Ntago mfitiye ubwoba polisi, ntekereza ko bafite amafi manini kundusha yo kuroba.”
Fabrice KWIZERA.
|