Umugabo utagira amaboko n 'amaguru yambutse inyanja ya Manche itandukanya u Bufaransa n 'u Bwongereza
posted on Sep , 19 2010 at 09H 28min 26 sec viewed 7674 times
Philippe Croizon, umugabo w'imyaka 42 watakaje ingingo ze zose z’umubiri (amaguru n’amaboko) yashoboye kwambuka inyanja ya Manche itandukanya u Bufaransa n’u Bwongereza, aho yashoreje urwo rugendo rudasanzwe ku nkombe z’u Bufaransa mi ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu.
Amakuru dukesha Le Monde avuga ko uwo mugabo yavuye i Folkestone mu Bwongereza saa mbili za mu gitondo, aza kugera i Wissant (Pas-de-Calais) mu Bufaransa saa tatu n’iminota 13 z’ijoro yoga, akaba yarahise afata ubwato agasubira mu Bwongereza.
Uwo mugabo ngo akaba yarakoresheje igihe gito kurusha uko byari byitezwe (amasaha 13 mu gihe bari biteze ko ari bwoge 24 ngo arangize), bikaba byafashwe nk’igitangaza, dore ko abafite ingingo zose bakoresha amasaha 10. Kugirango abashe koga akaba afite ibyuma bifashe ahari amaguru ye, ariko ku maboko nta kintu kiriho, bikaba bimufasha kwigira imbere, kugira équilibre (balance) no kudatondwa n’amazi (mal de mer/seasickness).
Mbere y'urwo rugendo yari yavuze ati "ngiye kwerekana ko umuntu ubana n'ubumuga atari umuntu udashoboye, ko ahubwo ashobora gukora ibintu bikomeye."
Philippe Croizon akaba yarabuze amaguru n’amaboko bye ubwo mu mwaka wa 1994 yafatwaga n’umuriro wa volts 20.000 igihe yari gukora antenne ya télévision, akaba yari yegereye umurongo ubamo umuriro mwinshi cyane ( haute tension). Ngo igihe yari mu bitaro yaje kubona ikiganiro ku muntu wambutse inyanja ya Manche, nawe ahita yiyemeza kuzabikora. Akaba yari amaze igihe yitoza amasaha 30 buri cyumweru cyumweru, ngo azabigereho.
Inyanja ya Manche ikaba
Foto: tdg.ch
Olivier NT
|