Hamilton muri Bermuda, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, abakerarugendo bari batonze imirongo ku kibuga cy’indege ngo bahunge inkubi y’umuyaga Igor irimo isatira Bermuda. Abaturage baho bo barimo baregeranya iby’ingenzi byo kwirinda.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, inkubi y’umuyaga Igor yari mu rwego rwa kabiri, ariko kuri ubu imaze gufata indi ntera kuko iri mu rwego rwa kane, bikaba bivuga ko yongereye imbaraga cyane nkuko abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere babitangaza, bakanatanga inama aho bavuga ko imvura zayo ziba zikaze ziherekejwe n’imiyaga yica. Kuri uyu wa gatandatu, umunsi uciye ikivu, Igor yateraga imiyaga ifite umuvuduko wa metero 44.7 mu isegonda.
“Uyu muyaga uraba ukaze kandi wica,” ni ibyavuzwe na David Burch, minisitiri wa Public Safety unahamya ko abaturage bagomba kuba biteguye kugira ngo utoreka imbaga. Kuri ubu umuvumba munini w’amazi utewe n’iyi nkubi y’umuyaga ukaba wamaze guhitana babiri muri Puerto Rico na U.S Virgin Islands.
Ifoto yerekana uko Igor igenda isatira Bermuda.
Biteganyijwe ko Igor ica muri Bermuda cyangwa se hafi yaho muri iri joro ryo ku cyumweru cyangwa se mu rukerera rwo ku wa mbere nkuko bitangazwa na U.S National Hurricane Center iri i Miami muri Florida
Fabrice KWIZERA.