Amavuta arinda agakoko gatera SIDA akoreshwa mu gitsina cy’umugore byagaragaye ko ntacyo ashoboye.
posted on Sep , 20 2010 at 17H 25min 45 sec viewed 6320 times
Amavuta yagombaga gukoreshwa ku gitsina cy’umugore yica agakoko gatera SIDA yiswe PRO 2000 aherutse kugeragezwa ku bagore bagera ku 9000 mu bihugu bitandukanye by’Afurika, byagaragaye ko nta mbaraga zihagije afite nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Lancet.
Ikipe y’abashakashatsi bakoze iri geragezwa yari iyobowe na Dr Sheena McCormack wo muri Conseil médical de recherche y’i Londres mu Bwongereza, byaje kurangira ntacyo igezeho kuko PRO 2000 ntacyo yahinduye ku byari bisanzwe mu rwego rwo gukumira ubwandu bw'agakoko ka Sida.
Aya mavuta akoreshwa iyo asizwe mu gitsina cy’umugore mbere y’imibonano mpuzabitsina, yica agakoko gatera Sida, yatunguye benshi mu nama mpuzamahanga kuri Sida yabaye muri Nyakanga i Vienne muri Autriche. Abashakashatsi bari batangaje ko amavuta yitwa Caprisa 004, arimo 1% by’umuti ugabanya ubwandu Tenofovir, yari yatumye hagabanukaho 39% byo kwandura ku bagore bakomoka muri Natal ho muri Afurika y’epfo. Aya mavuta akaba hari nubwo yagabanyaga ubwandu kugera kuri 54%.
Byari ubwa mbere amavuta yica agakoko ka Sida atanga ubwirinzi ku bagore bo ubwabo badategereje kwirinda biva ku mugabo yari agaragaje imbaraga. Kugira ngo amavuta PRO 2000 ageragezwe ku bantu, ni uko yari yaragaragaje ubushobozi bunini ku nkende, ubwo yageragezwaga ku nshuro ya gatatu ari nabwo yagombaga kwemezwa ko ashoboye, igihe yari kuba hari icyo yakoze ku bagore bageragerejweho bava mu bihugu bya Afurika y’epfo, Tanzania, Uganda na Zambia.
Fabrice KWIZERA.
|