Umwe mu bakora imideri (Styliste/designer), Romeo Beckham umuhungu wa David na Victoria Beckham, umusore ukiri muto utarategereje kuba mukuru ngo ahitemo icyo azakora, kuko ngo yaba yarasinye bwa mbere amasezerano yo gushyiraho uruherekane rw'amataratara (une ligne de lunettes de soleil/sunglasses) agenewe abana akaba we afite imyaka 8 gusa.
Nkuko site news-de-stars dukesha iyi nkuru yabitangaje ngo site yitwa "this is London" yatangaje ko ngo umwe mu bantu ba hafi b'uyu muryango, yagize ati "Romeo ahoza ijisho cyane ku bintu byo gukora imideri (mode/fashion) ku buryo usanga ibitekerezo bye byibanda ahanini ku bigenda cyangwa ibitagenda mu mideri". Akomeza agira ati "Romeo yamaze amezi atari make asaba Se na Nyina ko yakora amataratara y'izuba ye bwite. »
Romeo Beckham
Nyina ngo we yavuze ko niba ari icyemezo yahubukiye atazacyemera keretse ni ba koko yumva ashaka kubikora. Uyu musore ukiri muto cyane ngo yaba yarahamagariye abandi bana b'ibyamamare kumutera ingabo mu bitugu, muri
uwo mushinga. Aha twavuga nka Suri Cruise umukobwa wa Katie Holmes na Tom Cruise na Leni Samuel, umukobwa wa Heid Klum na Seal.
Ayo mataratara ngo yakorewe by'umwihariko abana akazaba afite logo RB ahagana ku kirahure cyimwe cyayo. Ikindi ni uko ngo agomba kuzitwa Bambino Beckham, icyo ngo kikaba ari kimwe mu byashimishije David na Victoria Beckham. Tubibutse ko Romeo James Beckham yavutse kuwa 1 Nzeri 2002, akaba ari umuhungu wa 2 wa David na Victoria Beckham. Avukana na Cruz Beckham w'imyaka 5 na Brooklyn Joseph Beckham w'imyaka 11, aba na bo ngo bakaba bashyigikiye cyane Romeo muri uyu mushinga we.
Nadine Umuhoza