Bamwe bakomeje gutekereza ko ubwato Titanic bwarohamye kubera umuvuduko mwinshi, bigatuma umuderevu w誕bwo abona iceberg akererewe ntacyo akibikozeho. Ariko ngo siko biri kuko mu gitabo cy置mukobwa w置mu officer wungirije w置bwo bwato yemeza ko ari ikosa ryakozwe.
Mu gitabo cye yanditse, Louise Patten, avuga ko ukuri ku marorerwa yagwiririye Titanic kwaba kwarahishwe nkuko bitangazwa na Telegraph.
Ubu ni ubwato bwa Titanic mbere yo kurohama.
Kuko uwo mu-officer yari azwiho ubuhanga cyane, ngo kuva yapfa umuryango we wakomeye ku ibanga mu rwego rwo kwanga kumusebya, kugeza ubwo umwuzukuru we w置mukobwa afashe umwanzuro wo kubivuga, mu babihishe rero ngo harimo sekuru, Charles Herbert Lightoller, wagerageje kuzimanganya ibimenyetso mu gihe cy段perereza..
Nkuko Louise abivuga ngo uwari utwaye ubwato yabonye ikosa akererewe, icyo kibuye cyamaze gutobora ubwato, abantu bari baburimo ngo bashoboraga kurokoka iyo ubwato buza guhagarara aho gukomeza kuko ari cyo cyatumye bwuzura amazi.
Louise akomeza avugako uko kudahagarara kwatewe n置ko nyirubwato yabwiye ubutwaye ngo akomeze bityo bikongera umuvuduko w誕mazi mu bwato.
Magnifique Migisha.